Ntibyaba ari igitangaza ko Ingabire Victoire ahakana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi biregwa kandi byahamye ababyeyi be Therese Dusabe na Gakumba Pascal kuko sibo bambere atagatifuza abagira abere. Ingabire nk’intagondwa yasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yitwaza ko atari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bityo agashaka kuyihakana cyane cyane mu murongo wo kuvuganira abayikoze. Ninayo mpamvu yarambagijwe na Col Juvenal Bahufite, wari umuvugizi ya Leta yakoze Jenoside imaze guhungira muri Kongo, kuko Bahufite yari azi amatwara y’uwo mukobwa icyo gihe kuko yari umwinjira wa nyina Therese Dusabe. Umubano wa Therese Dusabe na Bahufite niwo watumye umugore w’imyaka 25 ahabwa inshingano zikomeye zo kuyobora RDR, ishyirahamwe cyangwa ishyaka rya politiki ryari rigizwe n’abasize batsembye Abatutsi mu Rwanda, ngo bafite umugambi wo gucyura impunzi ku ngufu bari baragize ingwate hirya no hino mu bihugu duturanye.
Ubwo yazaga mu mwaka wa 2010 ngo aje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, Ingabire Victoire yazengurutse mu bo babana muri FDU Inkingi asanga bose niba ruharwa bazwi, ahitamo Joseph Ntawangundi yumvaga izina rye ritazwi kuko abandi bayobozi bakuru muri iryo shyirahamwe ry’abicanyi FDU Inkingi, kandi bamufashije gurishinga barimo Charles Ndereyehe, Jean Baptiste Nyabusore n’abandi ari abicanyi bazwi.
Ingabire akiza mu Rwanda akazana n’umwungirije cyangwa se umukuru w’ibiro bye ariwe Joseph Ntawangundi yemeje ko mu gihe cya Jenoside yari mu gihugu cya Suwedi; Hari ku wakane tariki ya 15 Mata 2010, ubwo Joseph Ntawangundi yagaragaye imbere y’urukiko Gacaca, kubera ibyaha bya Jenoside yakoze mu gihe yayoboraga ishuri rya EAV Gitwe.
Imbere y’Inteko ya Gacaca kuri uwo munsi, Joseph Ntawangundi yemeye uruhare rwe mu iyicwa ry’abantu umunani harimo umwarimu yayoboraga muri iryo shuri na bamwe mu muryago we. Mu bindi birego yemeye, Ntawangundi yemeyeko yicishije abandi bantu batandatu. Abajijwe impamvu atavugishije ukuri mbere, Ntawangundi yatangarije abari aho ko ubwo yavugaga ko we n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi batemeraga inkiko Gacaca ngo kuko bumvaga zitujuje ibyangombwa. Ati “ariko ubu ndabyemera.”
Mu itangazo Ingabire Victoire yahise akwirakwiza mu bitangazamakuru, yavuzeko Leta y’u Rwanda iri guhohotera abatavuga rumwe nayo kubera impamvu zikurikira
- Ntawangundi ntiyigeze akora mu burezi, ubwo Ingabire yavugaga ko Ntawangundi atigeze aba Umukuru w’Ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Gitwe.
- Ingabire kandi yavuze ko Ntawangundi yavuye mu Rwanda muri 1992 ajya gukorera ikigo gishinzwe Isoko Rusange gifite ibiro I Nairobi, Confederation of Free Trade Union African Regional Organisation (ICFTU- AFRO).
- Nyuma y’iperereza byaje kugaragara ko Ntawangundi yakoreye ICFTU- AFRO guhera mu mwaka wa 2000 atari mu mwaka wa 1992 nkuko Ingabire yabivugaga.
- Muri urwo rubanza kandi, umugore watawe na Ntawangundi mu nkambi ya BENACO muri Tanzaniya yari yitabiriye urwo rubanza.
Joseph Ntawangundi kandi muri urwo rubanza, yanyuzagamo agakubita ibipfukamiro hasi imbere y’inyangamugayo za Gacaca, ariko yahitaga abwirwa guhaguruka no kutongera gupfukama. Joseph Ntawangundi yakatiwe igihano cy’imyaka 17 kuri ubu akaba ari muri Gereza ya Rubavu aho ari mu mashyirahamwe ashinzwe kwigisha uburenganzira bwa Muntu.