Muri iki gitondo cyo kuwa Gatandatu, itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku rubuga rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) aho umuvugizi wa RDF yemeje ko abantu bitwaje intwaro baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro bya RDF mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo bane zinabatesha ibikoresho birimo intwaro n’ibikoresho by’itumanaho mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.
Ni igitero cyabaye mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2020, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje yemeje ko bakomeje gukurikirana abo bitwaje intwaro.
Ibi bibaye mu gihe Kayumba Rugema, ubarizwa muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, akaba yari anashinzwe gushaka abarwanyi ba RNC muri Uganda, yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko intambara igiye kurota anagena iminsi ubwo yavugaga ko izaba ejo ku munsi washize cyangwa uyu munsi. Ibi Kayumba Rugema yabivuze avuga ku muhango wo gushyingura Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi.
Kayumba Rugema yagize ati “Perezida Nkurunziza arashyinguwe ariko intambara ikomeye ishobora guhuza akarere igiye gutangira none cyangwa ejo ntimumbaze ni isaha gusa isigaye. Perezida Nkurunziza ruhukira mu mahoro hagowe abasigaye bagiye kubona amahano”
Abitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunga basubirayo basiga inyuma imirambo yabo ine n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibikoresho by’itumanaho. Batatu mu basirikare bacu bakomeretse byoroheje. Turizeza abanyarwanda ko hazakurikiranwa ababigizemo uruhare.”
Mu gihe kandi FLN yagabaga ibitero muri aka gace umwaka ushize bigahitana inzirakarengane, Kayumba Rugema yigambye ko ubutegetsi bwa Kigali bwarangiye. Mu gihe umutwe wa RNC wakubitwaga inshuro muri Kongo n’ingabo za FARDC, Kayumba Rugema yatabaje ko ingabo zabo zatereranywe ibintu atumvikanyeho na Kayumba Nyamwasa kuko abanda bari banze kwemera mu itangazamakuru ko P5 ari ingabo za RNC. Ibintu Kayumba Rugema yemeje akanarira ba Sibo Charles n’abandi bahasize agatwe.
Lt Col Munyangango yongeyeho ko abagabye icyo gitero bari bafite umugambi wo kugirira nabi abantu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze uherereye muri kirometero uvuye ku mupaka w’uBurundi, ucungirwa hafi n’abasirikare ba RDF bafite ibirindiro hafi aho.
RDF yatangaje ko “Abagabye icyo gitero ngo bari baturutse ndetse baza no gusubira mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi mu Gihisi muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.”
Si ubwa mbere kuko ibikorwa bihungabanya umutekano muri kariya karere ka Nyaruguru bisanzwe biba ariko bigakubitwa inshuro.
Rumwe mu ngero za vuba ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.
Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”
Icyo gihe inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza, ari nabyo biteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ni igitero kibaye nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste, bukaba buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.
Iki gitero kandi kibaye nyuma y’amasaha make mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena azize uguhagarara k’umutima, nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje
Umuntu wese aribaza inyungu zo gushotora no guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.