Mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 26 twibohoye, hari Abanyarwanda bakiboshye mu bitekerezo, bikagaragazwa n’ibikorwa bigayitse byo gushaka kudusubiza ku ngoyi y’amacakubiri, batitaye ku bitambo byatanzwe ngo u Rwanda rube ruri aho ruri uyu munsi. Muri iyi nyandiko turagaruka ku bakambwe babiri, bombi bashaje banduranya . Abo ni Twagiramungu Faustin na Rusesabagira Paul ubu banashinze umutwe w’iterabwoba, MRCD,udatandukanye na RNC, FDLR n’utundi dutsiko duharanira kurimbura Abanyarwanda. Niyo twise “poliki mburamajyo y’amabuguma abiri.”
Ababazi neza ibi byigomeke, bahamya ko mu buto bwabo nta bunyangamugayo bigeze, icyakora bagahurira ku karimi kazi kureshya abashukika vuba. Abo twaganiriye bazi Faustin Twagiramungu bavuga ko yagiye gushaka kwa Gerigori Kayibanda kubera ingengabitekerezo y’ ivangura yaranze buri wese wari muri PARMEHUTU. Ababanye nawe bya hafi bavuga ko no mu gihe cy’amashyaka menshi, ubukana bwa “Rukokoma” butari uguhirimbanira demokrasi mu Rwanda, ahubwo wari umujinya wo kwihimura kuri Perezida Yuvenali Habyarimana wishe Sebukwe Kayibanda. Abatabizi cyane cyane abakiri bato, bakurikira buhumyi Twagiramungu, ngo babonye za mademokarate, kandi ari urwango yifitiye rw’umuntu ku giti cye, ntaho bihuriye no kurengera Igihugu. Uwanyomoza azamubwarize “projet de société” yagaragarije Abanyarwanda, uretse kuvuga ngo hazabe inama rukokoma. Ninde wigeze yumva asobanura icyari kuzavugirwa muri iyo rukokoma, uretse “guhirika Habyarimana n’akazu ke”.
Abasaza twaganiriye, barimo Muzehe MUGENGANA Telesfori bakoranye muri STIR, na Mpatswenumugabo Visenti babanye muri MDR, bagize bati:” N’ikimenyimenyi aho Leta y’Ubumwe igiriyeho akanayibera Ministri w’intebe, Twagiramungu yananiwe kugenda mu mujyo wa FPR-Inkotanyi, kuko yayibonagamo ishyaka ry’Abatutsi, aho kuyibonamo Abanyarwanda barajwe ishinga no kubaka igihugu kibereye buri wese.
Abo basaza banyibukije ko Twagiramungu yabaye uwa mbere mu gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo iyo Jenoside imaze guhagarikwa n’ ingabo zari iza FPR, yavugiraga ku karubanda ko abarokotse bitetesha, biriza, kuko ‘nta gahinda k’amezi atatu kabaho”. Mu buhamya yatanze mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha ashinjura ba Col Bagosora na bagenzi be, yashimangiye ko nta jenoside yateguwe, ko ahubwo habaye isubiranamo, ngo bitewe n’uburakari bwatewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana.Ejobundi mu mwaka wa 2003, ati nje kwiyamamariza kuyobora uRwanda. Abari bakuru murabyibuka ko yivugiye ko azaharanira icyazana amacakubiri mu Banyarwanda. Abanyarwanda bamweretse ko barenze ikibatanya ahubwo bazi ikibahuza, maze bamwima amajwi asubira kujirajira iBurayi.Murabyibuka yagiye akubita agatoki ku kandi ngo ntibyumvikana ukuntu n’aho avuka, I Cyangugu, batamutoye!Aya nayo ni amacakubiri ashingiye ku turere. Abanyarwanda ntibatora akarere cyangwa ubwoko, batora ibitekekerezo bizima.
Paul Rusesabagina we ni byendagusetsa gusa. Hari abo mu muryango w’ubugorwe we batubwiye bati twarumiwe twumvise ngo”Paul” yabaye umunyapolitiki! Abo baramu be ndetse n’abo babanye haba kuri Hotel ded Diplomates, haba no kuri Mille Collines, ndetse n’abo bakuranye, barimo NSEKANABO Enock, ukomoka ahahoze ari komini Murama, bavuga ko ubushobozi bwa Rusesabagina butamwemerera no kuyobora umudugudu. Icya mbere imyaka ye ngo ingana n’ubujiji agendana, icya kabiri ngo kumushakiraho ubunyangamugayo ni gushakira amata ku kimasa.
Ibyo kudakiranuka kandi ari umudive wakabaye ashyira imbere urukundo aho gushyira imbere inda, bishimangirwa n’abahungiye muri 1000 Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Abarimo Hon. Odette Nyiramirimo , Nyakwigendera Védaste Rubangura n’abandi babaye inshuti z’umuryango wa Rusesabagina, basobanuye ukuntu yabasinyishije inyandiko zemera amadeni yo gucumbika muri hoteli. Munyumvire umuntu witiranya umukerarugendo n’impunzi!!
Ikindi rero abamuzi neza bose bahuriraho, nuko yitwaza ko yashatse mu Batutsi, akibwira ko bituma abantu bamwibeshyaho, bakamuvanaho ingengabitekerezo ya jenoside, adasiba kuvugira kuri za BBC, ahamya ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda.
Ejobundi rero Twagiramungu na RUSESABAGINA, bamaze kubona ikinyoma kibashiranye, bati tugahuza imbaraga.Izihe se? Ubundi kwishyirahamwe si bibi, iyo buri wese afite icyo azana, bagahuriza hamwe, bagamije inyungu rusange. Ariko se Twagiramungu afite iki, Rusesabagira afite iki. Ubwo imvange ya rukokoma na Hoteli Rwanda byabagize abasitari , kubera kugorera amateka, barumva bizanabageza ku buyobozi bw’uRwanda koko. Ibi nabyo ni ukutamenya Umunyarwanda w’ubu, utagishukishwa ubuhendabana, ngo ayoboke buhumyi. Bazi aho bavuye, habi batakwemera gusubira, aheza bageze bifuza kurinda, n’ejo heza bashaka kugera vuba.