Nyuma yaho igihugu cy’u Bufaransa gishyizwe ku Karubanda kubera ifatwa rya Kabuga Felicien umwe mu bantu bashakishwa ku isi wari ku butaka bwiki gihugu, ubu u Bufaransa bwiyemeje kutongera kujenjekera abajenosideri bari muri iki gihugu ndetse no gusenya icyo twakwita ubufatanye (network) bwatumye Kabuga abasha kuba imyaka myinshi mu gihugu cy’u Bufaransa; muri ibi harimo no gukurikirana abatera inkunga urubanza rwa Kabuga.
Mu butumwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yageneye mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, buravugako u Bufaransa butazihanganira abajenosideri bari ku butaka bwabo nyuma yifatwa rya Kabuga. Abajenosideri bari baragize u Bufaransa indiri yabo, dore ko aricyo giihugu cyambere kitari ku mugabane w’Afurika gicumbikiye abajenosideri benshi ku rutonde rw’abasaga 1000 inzego z’ubutabera z’u Rwanda zishakisha kubura hasi no kubura hejuru. Mu bihugu byose, umubare munini w’abajenosideri bashakishwa uri mu gihugu kimwe bari muri Uganda.
Muri iki gihe abajenosideri ba ruharwa bagize u Bufaransa indiri yabwo, ndetse bakarenzaho bagakora ibikorwa byabo byo kwihisha ubutabera mu mwambaro wa Politiki no guharanira uburenganzira bwa Muntu! Mu ba Jenosideri ba ruharwa babarizwa mu guhugu cy’u Bufaransa harimo Agathe Kanziga, Eugene Rwamucyo, Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro akayobora ubwicanyi Murambi, Cyanika ndetse n’I Kibeho, Claude Muhayimana, Wenceslas Munyeshyaka, Octavien Ngenzi, Charles Twagira n’abandi.
Mu gihe abajenosideri bahawe iminsi itari mikeya, ubu Polisi y’u Bufaransa iracyakora iperereza ryimbitse ku buryo Felicien Kabuga yabaye muri icyo gihugu ndetse n’ababigizemo uruhare. Igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufasha Kabuga mu rubanza cyaberaga kuri Internet, gitangijwe n’abo mu muryango we, abenshi mu nterahamwe zaritanze zihishahisha ariko zitaziko uko uhererekanya amafaranga ku buryo y’ikoranabuhanga uba utanga umwirondoro wawe. Bamaze kumenya amakuru ko bizababyarira amazi nk’ibisusa igikorwa baragihagaritse nkuko byatangajwe n’umuhungu wa Kabuga ariwe Donatien Nshima.
Mu biyemeje kuvugira Kabuga Felecien harimo umusaza Faustin Twagiramungu, wemeje ku mugaragaro ko Kabuga Felecien ari umwere ko nanatsindwa aruko atazaba afite abamuburanira b’abahanga. Twagiramungu yaneruye ko Neretse wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu Bubiligi yazize ubusa. Kugeza magingo aya, igihugu cy’u Bufaransa kimaze kuburanisha abantu batatu gusa aribo Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira.