• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Ubwanditsi 04 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Icyihebe Kayumba Nyamwasa cyarose kuyobora u Rwanda, ariko n’agatsiko k’amabandi ka RNC karamunaniye. Ntawe umara akanya muri uwo mutwe kuko bahita bavamo bagashinga undi.  Ibigarasha,Ibiryabarezi n’abambari babyo bamaze iminsi binyuramo bashwana ubwabo, buri wese yirukana undi mu makinamico adashira ariko noneho bageze aho baryana byiza bisukuye.

Dore nk’ubu Tabitha Gwiza, mushiki wa Ben Rutabana, akifatanya n’abandi birukanwe muri RNC guhimba ikiryabarezi  ARC URUNANA (muri Uganda basigaye bakira umusanzu w’impungure zivuye mu mpunzi) yumvikanye mu majwi yacicikanye kuri murandasi avugana ubukana bukabije yiyama cyane umuvugizi wa RNC witwa Ali Abdul Karim ndetse na Shebuja Kayumba Nyamwasa kubera ubushinyaguzi kuri Ben Rutabana. Tubibutse ko Ali Andul Karim ariwe ushinzwe gucunga umutungo wa Sebuja Kayumba Nyamwasa mu Bwongereza, harimo inzu, akaba ariwe uyishakira abapangayi.

Muri ibyo biganiro uyu mugore ukunda kwigira impirimbanyi anumvikana ahamagarira abari muri RNC bose gucika Kayumba Nyamwasa bakaza mu kiryabarezi cyabo gishyashya ARC – Urunana bagasanga bagenzi babo bamaze iminsi birukanywe mu mutwe wa RNC.

Ibi bije nyuma yaho hashize igihe havugwa ubushyamirane muri izo ngirwa mashyaka akenshi usanga bapfa indonke ziva mu misanzu itangwa n’abakiyita impunzi cyangwa se bahunze igihugu kubera gutinya kubazwa inshingano zabo baba batarujuje bagera hanze bakihindura abanyapolitiki.

Kuva Ben Rutabana yabura, abo mu muryango we batangiye gushinja abantu bo muri RNC ko aribo bagambaniye uwo mugabo hashyizwe mu majwi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bo muri icyo kiryabarezi;  mubo  mu muryango wa Rutabana bigaragaje muri iki kibazo bashinja ku mugaragararo Kayumba Nyamwasa harimo Diane Rutanaba, umugore wa Ben,  Thabita Gwiza, Emerence Kayijuka bavukana na Ben Rutabana batuye muri Canada. Nyuma yo kuvuga uruhare rwa Kayumba Nyamwasa bahise bahabwa isinde kandi bagendera ku bimenyetso harimo ibyo bari barahawe na Ben Rutabana ku giti cye.

Mu kiganiro kuri Radiyo ya Jean Paul Turayishimye ikorera kuri Murandasi, yaje no kuba Radiyo ya ARC-Urunana,  Thabita  yasabye abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC gushyira musaza wabo hasi kuko ngo ntacyo bamufashije kandi yagiye i Bugande mu kazi kabo, aho Tabita yeruye akavugako yari yagiye ku rugamba, akaba ariyo makuru Rushyashya yabagejejeho iki kibazo kikivuka.

Ubu umuryango wa Rutabana usigaye werura ukemeza ko yari yaragiye ku rugamba muri Kongo mu gihe abandi bose bo muri RNC bakomeje kwihakana umutwe wabo wa P5. Rutabana ntabwo yari yishimiye uburyo ingabo za P5 ziyobowemo muri Kongo ndetse hakaba harajemo kutumvikana na Kayumba Nyamwasa wari wamwoherejeho intumwa Faustin Ntilikina wo muri FDLR/RUD-Urunana.

2020-08-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Abanyekongo baba mu Rwanda barashima uRwanda rutaguye mu mutego w’ubushotoranyi bwa Kongo.

Ubwanditsi 05 Nov 2022
APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

Ubwanditsi 20 Jun 2024
Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Menya bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside bafite imitekerereze icuramye

Ubwanditsi 16 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)
INKURU NYAMUKURU

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Ibizamini  ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima
ITOHOZA

Ibizamini ( Autopsie ) byagaragaje ko Umunyemari Makuza yahitanwe n’indwara y’umwijima

Ubwanditsi 09 Nov 2016
KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?
INKURU NYAMUKURU

KABUGA FELESIYANI ISI YAGEZAHO IMUBANA NTOYA, FLASH DISK YAFATANWE UMUKWE WE NGIRABATWARE YABA ARIYO MVANO YO GUFATWA KWE?

Ubwanditsi 17 May 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru