• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Byumvuhore: Ukunda iki?

Byumvuhore: Ukunda iki?

Editorial 22 Aug 2020 Amakuru, ITOHOZA

Byumvuhore Yohani Batista, ni umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo nyarwanda hafi ya zose zirimo amaganya. Birumvikana uko yavutse n’uko yakuze, ntibyamworohera kuririmbana ibyishimo, Yananiwe kubyakira, Ariko u Rwanda ahora aririmba arugaya, ararurenganya, yagombye gutuka Imana, kuko niyo irema abantu, naho u Rwanda rwo rwamwakiriye uko yavutse.

U Rwanda ahubwo ajye arusingiza: Yarerewe I Gatagara, bituma abona imbago zo guharuka, ntiyakuruza akabuno, Urwo ni u Rwanda rwamwakiriye, Yaje kwiga I Butare muri Groupe ari umuswa we n’abaandi banyeshuri bandi bari bafite impano zitandukanye, aho kubirukana, babashingira section ya secretariat itarabagaho, bayirangije, iyo section ivaho . Urwo ni u Rwanda rwamugiriye impuhwe. Byumvuhore u Rwanda rwishe n’abadahanga,abaganga n’abahanzi, n’abarwayi bo mu mutwe, we rwaramuretse, kuko ngo yari Burende, kandi bavugaga ko ntawe ukanda Burende…

Nyuma yahunze u Rwanda, ariko ntiyatinda, agarutse u Rwanda rumusanganiza yombi, rurasanasana rumuha n’akazi, ntiyanyurwa, arinyura mu rihumye, ngo revolisiyo yo muri 59, ntiyarangiye, azagarukana n’abaje kuyisoza. Ajya mu Bubiligi, yiringaniza n’abazagaruka, baravuga ntiyavuga, ariko akavugira mu migani no mu matamatama, Arategereza burira bugacya, burongera buracya! Aratega aza gutata rwa Rwanda, abamubonye bati Byumvuhore ririmba, asanga atasubira mu maganya, ati inganzo yarashize! Aratega asubirayo.

Nyamara Ishyanga si ahantu! Inzara yamuciyemo, ya mfashanyo baha inzererezi ibaye ngereri, aratega aragaruka, yegura inanga arongera araganya, rubanda irahurura iramupfunyikira, uruboho arahambira.

Abareyo bamwibutsa ko yigeze kubaririmba, dore ko ushaka ubufasha wese ayinyuraho Kuko yari amaze kwijuta, ati burya nabaririmbye ntabakunda! Barumirwa barataha! Byumvuhore urwo Rwanda rwica abahanzi yararusuzuguye, ntirwamwishe, rubanda rw’I Nyanza rurababara,rumwibuka ari umwana I Gatagara, aho iyo Rayon sport ivuka! Arabatuka aratega arataha aka Nyamwanga iyo byavuye!

Rero nayobewe icyamunoza! Ubwo hari abamaze kumwizeza ko bari hafi gufata Kigali, dore ko mu mashyamba ya Kongo atazi ko ntabasigayemo! Nuko yegura imbago ati reka nshotore, nteranye, niwo musanzu wanjye, kuko nta yindi mbunda nzi!

Aratangira atondekanya abahanzi bishwe na bene wabo, abo twibuka buri mwaka, abavanga n’abaguye mu nterahamwe barwana, abishwe na malariya, igituntu, ntiyasiga abiyahuye, yibagiwe ko na Kagambage Alexandre amaze iminsi apfuye!

Byumvuhore, yibagiwe ko Samputu uwo avuga ko bamugera amajanja aba muri Canada! Buriya bwari uburyo bwo kumutera ubwoba ngo ye kugaruka iwabo, asazire iswa nkawe! Numvise Samputu amwihakana avuye inyuma. Ese iyo amureka ko atamurusha kuririmba akabyiririmbira?
Ntiwigeze ubabazwa na miliyoni z’abanyarwanda bishwe, barimo na bamwe muri abo bahanzi uvuga. None urajijisha uvanga Loti na Ndarama, Sebanani na Tubi, Bonintage na Karemera , ese ko wibagiwe Bikindi we ntiwamenye ko yapfuye?

Ngo nawe ishobora kuba ariyo ya nyuma? Ibyo uhora ubivuga, usezera iteka, mu gitondo ukongera! U Rwanda uvuga ko rwica, sirwo, hica abagira ibitekerezo bibi nkamwe!

2020-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Kigali: Ubushinjacyaha bwateye utwatsi ubusabe bwa Diane Rwigara na nyina

Editorial 02 Oct 2018
Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Administrator 21 Oct 2025
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho

Editorial 25 Jul 2017
Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi
Amakuru

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Editorial 10 Jul 2021
Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 20 Mar 2016
Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu
IKORANABUHANGA

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Editorial 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru