Iyi ndashima Gilbert Mwenedata abenshi bayimenye muw’ 2017 ubwo yiyamamarizaga ngo kuyobora U Rwanda. Ibi abenshi twanabibonyemo agasuzuguro ku gihugu, kubona abantu nka Barafinda na Mwenedata barota kuba Perezida w’Abanyarwanda.
Uyu Mwenedata we si n’umuti w’amenyo gusa, ahubwo ni n’umunyaburiganya, kuko ubwo Komisiyo y’Amatora yamusabaga urutonde rw’abantu bashyigikiye kandidatire ye(nk’uko biteganywa n’amategeko), yazanye ururiho n’abantu bapfuye, yigana imikono yabo, Ubundi iki ni icyaha gihanwa biremereye kuko ari ugukoresha impapuro mpimbano.
Ng’uko uko Mwenedata yaboneye iy’ubuhunzi, ubu akaba atuye muri USA, aho yirirwa tukanira.
Mu kiganiro aherutse kugirana na”Biza Tubireba Tugaceceka”(iri zina ubwaryo risekeje nka ba nyiraryo), Televiziyo yo kuri Youtube bizwi ko ari iy’abantu badashakira ineza uRwanda,Gilbert MWENEDATA yumvikanye asaba abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu muryango wa RPF-Inkotanyi, ngo kuko ishakira indonke mu mibiri y’abapfuye. Abumvise aya magambo ariko ntiyabatunguye, ngo kuko n’ubusanzwe Gilbert MWENEDATA ari Mpemuke ndamuke, Nyamwangiyobyavuye wanze uwamuhaye. Iyo RPF asebya niyo yahagaritse Jenoside, ituma nawe ubwe abaho,Ese koko uretse izi ndashima, ninde warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wakwirengagiza ineza yagiriwe na Leta irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi, Ninde utazi amamiliyari ya Leta agenda ku buvuzi, ku burezi, amacumbi, inkunga y’ingoboka n’ibindi bigenewe gufata mu mugongo abarokotse Jenoside?.
Mu mwaka wa 2018, uyu Gilbert Mwenedata yashinze ikiryabarezi kitwa People’s Initiative for Democratic Alliance (PIDA), gitangira gukorana n’izindi nzererezi zitunzwe no gusebya urwababyaye, Ng’uko yagiranye igihango na Daphrose Nkundwa wigeze kuyobora ishyirahamwe-baringa RIFDP ryo mu Bubiligi,Charlotte Mukankusi, inkunguzi yo muri RNC, Jean-Marie Vianney Ndagijimana , watubereye imfura mbi, ubwo igihe yari Ministiri wa mbere w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’Ubumwe, yatorokanaga ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe ngo ajye gufungura za Ambasade mu mahanga, n’abandi bapfuye bahagaze.
Gilbert MWENEDATA kandi ni umwe mu bashyize umukono ku bipapuro ngo bihururiza Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ukibaza uwabasabye kumuvugira bikagushobera.
Muri bo harimo Thabita Gwiza wo mu gatsiko ka ARC-Urunana, kagizwe n’ibigarasha byiyomoye kuri Kayumba Nyamwasa, umugore-gito Tasiyana washakanye na Rusesabagina, ya Nterahamwe-Parimehutu kabombo, Iyo urebye umwirondoro w’abasinye ibyo bipapuro, usanga ari ba bantu n’ubundi utategerezaho ijambo rizima, bamwe nabo ubwabo batazi icyo bashaka.
Gilbert Mwenedata rero niba ari n’ikikuramutsa ushaka, wigishaka mu izina ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ntawagutumye kubavugira, Bubaha Ubuyobozi bw’uRwanda, si indashima nkawe, Komeza ute ibitabapfu, urebe ko bwacya kabiri aho ubundabunda iyo mu buhungiro, ariko amaherezo amateka azakwereka ko Abanyarwanda wibeshya ko ushukashuka bagusize mu bitekerezo.