• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Uncategorized»Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Byumvuhore nanone ati “Naririmbye Muvoma Ntabwo Naririmba Ibyiza u Rwanda Rugezeho, Akabi Gasekwa nk’Akeza

Editorial 04 Sep 2020 Uncategorized

Abanyarwanda bati “Uko umuyaga urushaho guhuha niko ubona ubwambure bw’Inkoko” Byumvuhore ariyumanganya neza neza n’umushiha mwinshi ati Rwanda dohora “Dohora Mutuelle se?,Ubudehe se?,Iterambere se? Byumvuho…u Rwanda rudohore iki?
Hashize iminsi avanze amadosiye, amasaka n’amasakaramentu, aba afashe abiyahuye,abazize impanuka n’ibindi abavanga n’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi atabasha no guhakana nubwo ubibona mu matamatama ati iyi ndayitura Samarike (Sans Marque) Jean Paul Samputu muhembere kujarajara.

Mu ndirimbo nyinshi yagiye ashyira ahanze zuzuyemo kubeshya n’amarangamutima ye, izindi zuzuyemo amaganya akenshi yagiye atera bamwe kwibaza mu by’ukuri niba ntabindi bintu abona yahanga byibura byagira icyo bimarira abumva umuziki we!
Uwo mugabo ntawundi ni Jean Baptiste Byumvuhore; mu masaha make ashize nandika iyi nkuru aherutse gushyira ahagaragara indirimbo ye nshya mu mujyo asanzwemo wuzuyemo amaganya n’ibinyoma, iyo ndirimbo nshya yayise Ntirugira umwanzi ikaba yuzuyemo amaganya adafite shinge na rugero kuko yumvikanishamo uburyo Abanyarwanda ngo babayeho mu bwoba, tukaba tutazi aho yabupimye ubwo aheruka mu Rwanda mu bitaramo za 2018.
Iyi ndirimbo yakoze asoza avuga ko ayituye Fondasition Kizito Mihigo ya Kizito Mihigo uherutse kwiyahurira muri Kasho ya Polisi nyuma yo gutabwa muri yombi igihe yageragezaga gutoroka igihugu mu ntangiriro zuyu mwaka.

Byumvuhore yagiye yumvikana mu ndirimbo ze anenga ubuyobozi bw’u Rwanda, akagenda anakoresha zimwe mu mvugo zishobora kurema ibyaha dore ko avuga ko mu Rwanda abantu bose bacecekeshejwe kuburyo ngo ntawufite ijambo! Akumiro rero ni uko uyu mugabo yagiye anitabira ibikorwa bya bamwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cy’Ububiligi byatangirwagamo ibiganiro byiganjemo ibipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko nawe yagiye ahanga zimwe mu ndirimbo zirimo ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Ba ntamunoza ni benshi uyu mugabo mu myaka mike ishize yaje kuza mu Rwanda bigaragara ko asa nk’ubayeho nabi iyo za burayi maze ategura ibitaramo Abanyarwanda bari baranyuzwe na bimwe mu bihangano bye bongeye kumwereka ko bakinyuzwe nabyo nubwo hario bimwe muri byo yagiye gusubiramo icyo gihe yivugiye ko nk’indirimbo yitwa Bakunda Rayon atayiririmba kuko ngo atanyuzwe icyo gihe nkuko yari yanyuzwe bwa mbere ayiririmba umuntu agahita abonako yari yazanywe no kwishakira amaronko aho gutaramira Abanyarwanda bari banyotewe ibihangano bye dore ko yanabigezeho dore ko yabashije kuzuza Petit stade ndetse na Serena Hotel.

Uyu mugabo warerewe I Gatagara mu karere ka Nyanza kubera uburwayi bwaje kumuviramo ubumuga bwa burundu asigaye agaragarwaho n’imvugo zitagakwiye umuntu nkawe uzi aho yakuwe ndetse akagenda anafashwa kwikura mu bibazo by’ubukene yari afite ubwo yazaga mu Rwanda, ntawabura guhuza ibihangano by’uyu mugabo na bamwe mu bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko benshi bari mu burayi aho bagenda batanga udufaranga n’abatekamitwe babizeza ko bari mu ntambara naho ari ibikorwa by’iterabwoba byagiye binahitana Abanyarwanda b’inzirakarengane mu bihe binyuranye aha umuntu yavuga za Nyabimata muri Nyaruguru aho abicanyi bateye bakica bagasahura hari kandi n’ibitero nk’icyabereye Kitabi muri Nyamagabe icyo gihe bakaba barishe bakanatwika amamodoka yari atwaye abagenzi harimo kandi n’igikorwa cy’iterabwoba cyabereye mu Kinigi mu mwaka wa 2019 kigahitana Abanyarwanda basaga 14 nta shiti ibi byose bitizwa umurindi na bimwe mu bihangano by’uyu mugabo.
Indirimbo zuyu mugabo zagiye zigaragaramo gushima ibyakozwe bya ntabyo  ku ngoma y’igitugu nivangura ya  Habyarimana Juvenal bikaba rwose nta gitangaje ku kuba yaririmba indirimbo zuje urwango no kugoreka amateka y’u Rwanda nkana kuko kuri we n’abandi bahuje imitekerereze ntakiza babona ku Rwanda bigasa nka kwa kundi ubura icyo utuka inka ukavuga uti dore kiriya gicebe cyayo.

Mu bitero by’iyi ndirimbo aranenga inzego zifasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’iza Leta nayumvise numva namubaza nti “Byumvuho….uwishwe n’interahamwe 1994 uramwemera n’ubwo umwemera by’amaburakindi ariko wiririmba amateshwa ririmba na bariya basukwaho amasasu Nyabimata na za Kinigi, ntubazi se cyangwa ubwo ari Resesabagina urabatsinda? Va ibuzimu shyigikira icyiza kuko ukuri kuratsinda urabibona ko abo mwiringiye barimo kugwa intagarane bagashira nk’udushwiriri, ugize amahirwe ntiyotswe n’umuriro wa Hibou akazanwa i Kigali akozwa Bucuke agasasirwa Butware, ariko Rwanda weee nta mpyisi udasera igikoma keretse itafunguye Butike shyaka (muzicuza).

Abanyarwanda bakwiye gushishoza bakansesengura ibihangano by’uyu mugabo byuzuyemo inzangano no gukangurira Abanyarwanda kurwanya ubuyobozi buriho yishingikirije ko afite aho anyuza ibitekerezo bye bidafite shinge na rugero kugirango akomeze avugwe akawamugani w’abubu ngo agume kuri hit! Kandi ibihangano bye byuzuyemo amaganya ntacyo bifasha Abanyarwanda bahugiye mu gukora bakiteza imbere dore ko igihe cy’amatiku n’inzangano bakirenze kandi intambwe ikaba ari ugutera imbere nta gusubira inyuma dore ko amateka y’igihugu cyacu ataduha umwanya wo kwemerera uwashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda dore ko byagiyeho amikoro n’imbaraga by’umurengera

2020-09-04
Editorial

IZINDI NKURU

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Editorial 14 May 2020
I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka

I Huye ntihangarwa, Mukura VS yahagaritse umuvuduko wa APR FC, Rayon irayoboye, Kiyovu SC iraheruka

Editorial 24 Feb 2025
Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Lomami Marcel nk’umutoza wungirije ndetse na Mushimiyimana watandukanye na APR FC

Editorial 06 Aug 2021
Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Impampamvu guhugura abanyamakuru ku ikumirwa ry’indwara ya Ebola ari ingenzi

Editorial 20 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23
IMIKINO

Areruya Joseph yegukanye ‘Tour de l’Espoir’ abona amahirwe yo kuzakina Tour de France U23

Editorial 05 Feb 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 01 Jul 2018
Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe
Mu Mahanga

Uburyo 10 bwo gukunda igihugu cyawe

Editorial 21 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru