• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Rusesabagina, mu Rukiko Ntuzakururane, Uzemere ko uri Rudahusha Impuha n’Impamba y’Impunzi

Editorial 14 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Rusesabagina yamamaye mu maso y’abadasobanukiwe iby’I Rwanda, inda ye si ukuyishweka ngo barashima uwarokoye abantu.Nyamara abamuzi umuzi n’umuhamuro bazi ko “Hotel Rwanda” ari filimi nyine, nk’uko tubona filimi za ba Rambo mu bitangaza bidashobokera kamere –muntu.

Nyamara uyu Nyiramatama yarariraga amata, abana baririra mu matara y’inkambi we yita hoteli. None gashyira iramushyiguye, aje gusaba abo yibye n’abo yimye!Yishinze abamuhaye ikarita ndangamunzi,yiyambura indangamunyarwanda, si ukurikora muri Nyungwe no mu nkengero, none Gahini amaraso ya bene se amukozeho. Birumvikana ko aho afungiye arara yibaza uko yageze mu Gihugu yandagaje kubera inda mbi.

Ubu noneho induru ni iy’abamuhaye amaronko n’amaramuko, bamwizeza n’amaboko, ntakamenye ko bakoshya ko uri intwari, rwamara kurema bakagutererana!!
Tugarutse ku mpunzi Rusisibaranya yambuye impamba, nta muntu wahungiye muri 1000 Collines ahungiye kuri Rusesabagina.

Buri wese yahageze uko yahisanze, ku bwa Nyagasani iminsi mibi iramusiga.Uko bahageze kandi si ku buryo bumwe, mu nzira y’inzitane byarangiye buri wese ahageze, Rwisesa mu gihe atabigizemo uruhare. Ariko se ,nubwo daweya Rusesabagina yari inkoramutima y’inkoramaraso nka Bagosora, ninde muntu muri biriya bihe wari ufite imbaraga zo kurinda no kurokora abantu basaga 1000? N’uwagerageje guheka uruhinja rwahigwaga bararumucuje baruca umutwe, none Rusesabagina we ati “nganya imbaraga n’Imana , nahishe imbaga y’abantu.

Ese ni ngombwa ko nkwibutsa ko utarakuguriye wamutanze?Uribuka abasore 2 babuze ayo kwigura, ukabanyuza inzira yo kuri piscine, ubahereza Interahamwe?Si ubwo duheruka abo bajyambere wavukije ubuzima? Nkwibutse se ko n’uwo wahaga telephone ngo abwire abakiriho ko nawe agihumeka, wamuhagararaga hejuru, ukahava akwishyuye, ibyo yavuze byose ukabishyira Bagosora?
Ese wamenye uko abaturage ba Nyamagabe na Nyabimata bishimiye kuzakubona imbonankubone, wayatomotswe, ubabwira icyo wabahoye?Nako ngo wishingikirije imidari da!Hanyuma abo wasahuye bagasigara ari imidari uzababwira iki? Ngo Human Rights Watch harya?U bwo burenganzira baririmba se ninde wababwiye ko bugarukira kwa Rusesabagina na Tatiana, nawe nabonye washoye mu bushotoranyi?Iminsi 40 iyo yageze,ibisahu n’ibisabano ntabyo biraguseka. Nta yandi mahitamo rero uretse kureka ibisazi, ugasaba imbabazi.

2020-09-14
Editorial

IZINDI NKURU

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Editorial 22 Dec 2021
Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Editorial 08 Aug 2023
Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Editorial 12 May 2025
Muri 1994 RTLM iti “nitwe tuvuga ukuri twumvwa na benshi” muri 2021 Rashid na Cyuma bati nitwe tuvuga ukuri kandi tugira abadukurikira benshi

Editorial 27 Nov 2021

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru