Ku munsi w’ejo, Ikinyamakuru New York Times gikomeye cyane ku isi ariko cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyatangaje inkuru nyuma yaho umunyamakuru wacyo Abdi Latif Dahir abonaniye na Rusesabagina akagira ibyo amutangariza.
Mu makuru yari akenewe kumenya uko Rusesabagina yisanze I Kigali, nyirubwite yivugiye ko yari ateze indege igiye I Burundi kuganira n’insengero zari zamutumiye.
Aha ni birasekeje ku muntu wese uzi Rusesabagina kubera impamvu zitandukanye: Icyambere ni uko izo nsengero avuga bidashoboka kubera ko nta rusenegero I Burundi rwabasha gutumira Rusesabagina kubera yishyuza nibya Mirenge, icyakabiri nuko Rusesabagina atajya aganiriza insengero, ahubwo aba ashaka Kaminuza n’inzego za Leta nk’inteko zishinga amategeko.
Rusesabagina yanze kwerura ngo avuge ko yari agiye mu bikorwa bye bya FLN biterwamo inkunga na Leta y’u Burundi. Ndetse hakaba hari ingabo afite ziri mu Kibira mu ishyamba rifatanye na Nyungwe nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi.
Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, RIB isobanura ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse ko yageze mu Rwanda ku bushake. Ifatwa rye ryakuruye impaka ku Isi hose, bamwe bavuga ko yashimuswe, abandi ko indege yarimo yayobejwe akisanga i Kigali. Hari amakuru yavugaga kandi ko ku wa 27 Kanama 2020, Rusesabagina yageze i Dubai saa moya n’iminota icumi z’ijoro.
Umuryango wa Rusesabagina wirirwa ukwirakwiza ibihuha nyamara nyirubwite amaze gukora ibiganiro byihariye n’ibinyamakuru bibiri aribyo The East Africa na The New York Times, akaba ntaho yigeze atangaza ko afashwe nabi cyangwa yakorewe iyicarubozo. Avuga ko afashwe neza cyane.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na New York Times, uyu mugabo w’imyaka 66 yavuze ko yafashe indege atekereza ko agiye mu Burundi. Iki kiganiro yagitanze ku wa Kane w’iki Cyumweru kuri Station ya Polisi ya Remera aho afungiwe, yari kumwe n’abunganizi be babiri aribo Me Nyambo Emeline na Me Rugaza David. Ni ikiganiro yavuze ko yatanze ku bushake bwe nta muntu umuhatiye.
Icyo kiganiro cyakorewe mu cyumba Rusesabagina afungiwemo, inkuru ivuga ko cyari kirimo isuku, kirimo uburiri butwikirije inzitiramibu. Uyu mugabo ngo yari yambaye ipantalo ya kaki, ikote, inkweto n’isaha ku kuboko iri mu ibara rya zahabu.
Mu nkuru iteye amatsiko Rusesabagina yavuze ko yagiye kubona akabona akikijwe n’abasirikare b’u Rwanda, ni ko kumenya ko aho ari atari i Burundi ahubwo ari mu gihugu cy’igituranyi, u Rwanda, aho yaherukaga mu myaka 16; ibintu ngo nawe byamutunguye. Abajijwe uko yumvise ameze nyuma yo kwisanga mu Rwanda, Rusesabagina yarasubije ati“Nawe ibaze uko wakumva umeze wisanze ahantu udakwiriye kuba uri”.
Ku bijyanye n’abunganizi be mu mategeko Rusesabagina yabwiye The New York Times ko ariwe wabihitiyemo. Abajijwe niba yari yigeze ahatwa ibibazo, yavuze ko bitabayeho, ati “mu by’ukuri nta byabayeho, nta muntu wampase ibibazo.”
Nkuko yagiye ibitangaza ku mugaragaro, FLN yemeje ko ariyo yagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ibiri ishize, kandi utwo turere tukaba tudakora ku mupaka na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ahubwo n’u Burundi, bityo icyo gihugu cy’u Burundi kikaba cyarahaye inzira abo barwanyi kugirango binjirire imbere mu gihugu. Rusesabagina akaba yari agiye kubasura.