• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abadepite basabye ko inzego zirindwi zakoresheje amafaranga mu buryo budasobanutse zikurikiranwa   |   05 Aug 2026

  • Nyuma y’imyaka 28 Rayon Sports isubiye ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup   |   05 Aug 2026

  • Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe   |   05 Aug 2026

  • Ingoma Ibihumbi u Rwanda ruticaranye ku meza n’abaruhekuye bashaka kwambara Uruhu rwera kandi ari ibirura   |   04 Aug 2026

  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Lt Manzi yatawe muri yombi azira kutubahiriza amasezerano yagiranye na CMI mbere y’uko imufungura ntabwo ari intasi y’u Rwanda nkuko bivugwa n’ibinyamakuru bya Uganda

Ubwanditsi 24 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Tariki 22 Nzeri 2020, ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision, cyanditse inkuru ihabanye n’ukuri ifite umutwe ugira uti: “Umusirikare w’u Rwanda yoherejwe muri gereza azira gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko.” Lt Ivan Manzi w’imyaka 28 washinjwaga “gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko” afungiye muri gereza ya Kitalya guhera ku ya 19 Ukwakira 2020 ubwo urukiko rwa gisirikare ruzakomeza kumuburanisha, Muri iyo ngingo, New Vision ihuza ukuri ku byerekeye Manzi uwo ari we, uko yageze muri Uganda, ndetse n’ibyo yagiye akora igihe yari ahari.
Lt Manzi ni umusirikari wahoze mu ingabo z’u Rwanda (RDF) uba muri Uganda kuva mu 2018 akaba yarataye akazi kandi akaba ari icyaha mu gisirikari nkuko bimeze mu nzego za gisirikari ku isi yose.
Manzi yafatiwe mu karere ka Kisoro ashinjwa ko yari “intasi y’u Rwanda.” Tariki ya 16 Ukwakira 2018. Kuva icyo gihe, yahise yimurirwa ku cyicaro gikuru cy’ubutasi bwa gisirikare (CMI) i Mbuya, i Kampala, ari naho yafungiwe kugeza ku ya 30 Nzeri 2019 igihe yarekurwaga, hamwe n’abandi basirikari barindwi ba RDF nabo batorotse igisirikari, aho nabo bashinjwaga ubutasi kandi bagafungirwa mu kigo kimwe.

Nk’uko amakuru agera kuri Rushyashya abitangaza, abasirikare barindwi bari bafunganywe na Lt Manzi ni Habimana Evode, Rugengamanzi Damascene, Sezibera Emmauel, Ntezirayayo Ethanael, Mugiraneza Eric, na Ndayambaje Emmanuel. Nyuma y’umwaka wose w’ibibazo niyica rubozo, abategetsi ntibashoboye kubemerera kwatura ko ari intasi.

Amakuru akomeza avuga ko hagati y’ifungwa ryabo ritemewe n’amategeko, ku ya 12 Mata 2019, Komisiyo Nkuru y’u Rwanda muri Uganda yohereje itumanaho rya diplomasi, Note Verbale, muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda isaba ko abatorotse basubizwa mu Rwanda kugira ngo bakurikiranwe. Ariko, nkuko bakunze kubikora, abategetsi ba Uganda birengagije ubusabe bw’Ambasade y’u Rwanda, aho kurekura abatorotse mu Rwanda, abategetsi i Kampala babarekuriye (baboherereje)Kayumba Nyamwasa (RNC), ushyigikiwe cyane n’ubutegetsi bwa Uganda.

Amakuru atugeraho avuga ko CMI yohereje Lt Manzi kugenzura ibikorwa bya RNC (gushaka abayoboke no kubashishikariza ibya RNC) mu karere ka Kakumiro, kamwe mu turere two muri Uganda gatuwe cyane n’abaturage benshi bakomoka mu Rwanda. Manzi yatangiye akazi nk’umurinzi wa Hon. Baltazar Kasirivu Atwooki, Minisitiri w’igihugu cya Uganda ushinzwe gukurikirana ubukungu. Icyo gihe, Minisitiri yumvise ko akeneye kurindwa mu gihe cyo kwiyamamaza cy’ibanze cy’ishyaka rya NRM ryasojwe aho yiyamamarizaga umwanya w’inteko ishinga amategeko ya Bugangaizi. Yari amatora yaranzwe n’urugomo rwinshi Ku ya 1 Nzeri 2020, abashyigikiye Fred Byamukama, wari uhanganye na minisitiri mu matora y’ishyaka, bateye amabuye imodoka ya minisitiri Atwooki.

Mu guterana amagambo kwabaye mu gihe cyo gushaka gukura Minisitiri mu kaga, pistolet ye yaguye hasi; yatoraguwe na Ivan Manzi, bouncercyangwa ushinzwe umutekano we. Igihe abapolisi n’ingabo batabaye kugira ngo bahoshe ayo makimbirane, bafashe Manzi n’imbunda, yanditseho No UG / 012801417, bafite icyemezo cy’impushya cyatanzwe na Polisi ya Katwe mu izina rya Minisitiri Atwooki. Aho kubaza Manzi impamvu yari yitwaje pistolet ya shebuja nk’ibisanzwe mu bihe by’amage akamuha akazi ko kuba umuzamu ahubwo abayobozi bamwitiriye intasi y’u Rwanda yitwaje imbunda.

Mu byumvikana Manzi rero, yafatiwe i Bugangaizi ntabwo ari i Nakulabye nkuko The New Vision ibitangaza. Ikigaragara ni uko kuba bamwohereje gukorera Kayumba Nyamwasa na Perezida Museveni muri gahunda bahuriyemo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ku Rwanda, Lt Manzi ni umusirikari wataye akazi, ni umuntu watorotse wagombye kuba yarasubijwe mu gihugu cye kugira ngo ahabwe ubutabera mu gihugu. Ikinyoma ntikimara kabiri

2020-09-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Ubwanditsi 31 May 2021
Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Ishusho nshya y’inkiko mu rwanda muri 2018 : Guhamagarira abacamanza gushyira imbere kumvikanisha ababuranyi kurusha kubacira imanza

Ubwanditsi 05 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyamba si ryeru muri New RNC : Bamwe mu baherutse gutorwa  bitandukanyije n’iri shyaka
ITOHOZA

Ishyamba si ryeru muri New RNC : Bamwe mu baherutse gutorwa bitandukanyije n’iri shyaka

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN
INKURU NYAMUKURU

Paul Rusesabagina arashinjwa uburiganya n’abahoze muri FLN

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.
Mu Mahanga

Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.

Ubwanditsi 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru