Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa uyu munsi ku wa Gatatu rwategetse ko Félicien Kabuga yoherezwa Arusha muri Tanzania, aho azaburanishirizwa ku byaha akurikiranyweho birimo gucura umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi yiciwemo Abatutsi barenga 1,000,000. Uruhande ruburanira Kabuga rwo rwifuzaga ko aburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa ku mpamvu zitandukanye, ruvugamo, ubwigenge bw’izo nkiko n’uburwayi bwe.
Kabuga w’imyaka 87 yafatiwe i Paris mu kwezi kwa gatanu nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, Urukiko rusesa imanza nirwo ruri hejuru y’izindi mu bucamanza bwo mu Bufaransa, rugenzura niba harakurikijwe amategeko mu myanzuro yafashwe n’inkiko zabanje, rugafata kandi rugashimangira umwanzuro utajuririrwa.
Kabuga ubu afite igihe cy’ukwezi kumwe ngo abe yagejejwe imbere y’urukiko mpanabyaha ra LONI nk’uko amategeko abiteganya, Mu mpera z’icyumweru gishize, Kabuga yavanywe aho yari afungiwe kubera impamvu z’uburwayi.
Tubibutse ko Felicien Kabuga yavutse mu mwaka wa 1935, mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, Komini Mukarange Segiteri Muniga. Kabuga niwe wari umucuruzi ukomeye mu Rwanda akagira n’ijambo muri MRND yari abereye umuyoboke, mu mugambi wa Jenoside akaba yari Perezida Komite yari ishinzwe ikigega gishinzwe umutekano w’igihugu” , akaba kandi Perezida wa Komite yashyizeho Radio Rutwitsi RTLM zombie ziri ku isonga mu gutegura no kurimbura umugambi wa Jenoside.
Binyuze kuri Perezida Habyarimana, Felicien Kabuga yari akuriye akazu k’abantu bakomoka mu majyaruguru y’igihugu bari bakikije Habyarimana ndetse akaba yari afite ijambo ku basirikari, Interahamwe ndetse no ku butegetsi bw’igihugu.
Nubwo bigaragara ko hari abandi batanze imigabane muri RTLM, uyu ni umushinga wa Felesiyani Kabuga afatanyije na Ferdina Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza nabandi kugirango bakwirakwize ibitekerezo by’umugambi wa Jenoside yo kurimbura Abatutsi nyuma yuko u Bufaransa bugize uruhare mu gushinga icyitwa Pawa. Ibyaha byose bya RTLM biri ku mutwe wa Kabuga Felesiyani.
Leta zunze ubumwe z’Amerika zari zarashizeho igihembo kingana na Miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika kumuntu wese watanga amakuru agaragaza aho Kabuga Felecien aherereye. Mu gushakisha Kabuga Felesiyani, Col Patrick Karegeya yagiye atambamira iperereza ryatangaga amakuru afatika kuri Kabuga akiri mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda mbere yuko afatwa agafungwa akanahunga igihugu kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi. Nyuma yaho yashinze RNC na Kayumba Nyamwasa hamwe n’abandi nubwo baje gushwana bagatandukana.
Mu iburanisha ryo mu ntangiriro z’uku kwezi, umwunganizi we yabwiye urukiko ko Kabuga afite indwara imutera gutakaza ubushobozi bw’umubiri we n’ubwenge.
Yavuze ko bityo adakwiye koherezwa ameze atyo muri kilometero 7 000 i Arusha muri Tanzania, aho yavuze ko atabona ubuvuzi bukwiriye.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bari bifuje ko Kabuga yakoherezwa kuburanira mu Rwanda. Icyifuzo ubu kitari mu birebwaho n’ubucamanza.