• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Ubwanditsi 03 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iki cyumweru turimo gusoza ntabwo cyahiriye abajenosider mu Bubiligi aho bagize iki gihugu indiri yabo ndetse n’ishyaka FDU Inkingi kuko batatu muribo batawe muri yombi muri iki cyumweru ndetse na Marcel Sebatware dosiye ye ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha.

Babiri bafashwe kuwa kabiri undi afatwa kuwa gatatu, amazina yabo bafashwe ni Pierre Basabose, umwe mubari bagize akazu akaba no ku rutonde rwa ruharwa rwatanzwe na Leta y’u Rwanda, Seraphin Twahirwa na Christophe Ndangali.

Abo bose barashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Mu bubiligi hamaze kuba imanza eshanu zijyanye no gushyikiriza ubutabera abahekuye u Rwanda bagahungira muri icyo gihugu. Izo manza zabaye mu myaka ya 2001, 2005, 2007, 2009 na 2019 zikaba zarakatiye abantu icyenda. Zatangiriye ku babikira babiri bakoze ibyaha bya Jenoside I Sovu muri Huye aribo Soeur Gertrude (Consolata Mukangango) na Soeur Kizito (Julienne Mukabutera) naho uruheruka akaba ari urwa Fabien Neretse wakatiwe imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside
Tugarutse kuri Basabose Pierre, yahoze mu basirikari barindaga Habyarimana mbere yo kuba umucuruzi, aho yanabaye umushoferi wa Col Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyarimana akaba na muramu we. Mu bantu 1136 bashinze RTLM, Basabose ni uwakabiri kurutonde aho yatanze ibihumbi 600, uwambere akaba Habyarimana Juvenal watanze Miliyoni naho Kabuga Felesiyani akaba uwagatatu aho yatanze ibihumbi 500.

Mu mwaka wa 1993, Umushinjacyaha mukuru icyo gihe yashinje Basabose kugurisha ibiryo byari bigenewe gufasha abatishoboye nkuko ikirego cyatanzwe na PAM, umushinjacyaha mukuru akurikiranye Dosiye, Basabose akoresheje imbaraga z’Akazu bamuteye Gerenade arakomereka nyuma bashaka kujya kumwicira mu bitaro aho yari arwariye basanga yahungishijwe. Pierre Basabose ni numero 220 kuri lisiti yambere yaba Ruharwa.
Marcel Sebatware nawe, umujenosideri kabombo ariko wakoresheje amayeri yose akabona ubwenegihugu bw’u Bubiligi, dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha.

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu yubushize, abantu benshi bibuka imvugo ya kera cyane cyane hagati ya 1990-1994 ivuga UZI ICO NDICO? Iyi mvugo yakoreshwaga n’abari abayobozi n’abasirikari muri Leta yateguye igakora na Jenoside kuko yari igizwe ku bwinshi n’abakomoka mu byahoze ari amaperefegitura ya Ruhengeli na Gisenyi kubera uburyo bavuga ikinyarwanda.

Sebatware Marcel nawe akigera muri CIMERWA yakoreshaga iyi mvugo uziko ndico cyane cyane ko yarashyizweho na Nzirorera Joseph wavugaga rikijyana mu gihugu bakaba baranakomokaga hamwe. Ibi nibyo yakoresheje maze agira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yigwizaho umutungo wa CIMERWA aho amamodoka, stock ya ciment kimwe n’amafaranga yari kuri compte byose yabyambukanye muri Zaïre igihe yahungaga . Ikindi cyanagaragaye ni imodoka yo mu rwego rwa PAJERO y’ibara rya bordeau yahoze ari iy’umuyobozi wa cimerwa, iyo akaba yari yarayihaye uwari Commandant Circo (Colonel mungabo za Mobutu tudatangaje izina) i Bukavu mu rwego rwo kugira ngo amucungire umutekano anamukingire ikibaba mu gusahura umutungo wa cimerwa (amamashini, amamodoka na stock ya ciment) byose byagurishirijwe i Bukavu.

Ikindi Rushyashya yamenye nuko Marcel Sebatware ahunga yari afite ideni rya banki (amafaranga yaguze amakamyo abiri yahoze ari ay’ikipe y’umupira w’amaguru yitwaga Mukungwa sport yo mu Ruhengeri, ubwo ubuyobozi bw’iyo kipe bwari bwagiranye ibibazo na Zigiranyirazo Protais washakaga kwigarurira ayo makamyo ariko nyuma y’aho atsinzwe mu rubanza urukiko rutegeka ko ayo makamyo atezwa cyamunara noneho agurwa na Marcel Sebatware). Marcel Sebatware ahunga we n’umuryango we ayo makamyo yari i Mombasa, aho yayagumishije kandi akaba yarakomeje gukorerayo ariko ubu akaba yaraguze andi mashya agera kuri atanu akora imirimo y’ubwikorezi ndetse akaba yarafite n’umushinga wa transport yashakaga gukorera muri Mozambique.

Izo Business ze zikaba zikurikiranwa na mwishywa we witwa Sebageni Theoneste kubera ko Sebatware ubwe atatinyuka kujya muri Kenya kubera ubwoba bwo gufatwa ngo aryozwe ibyo yakoze.

Amakuru Rushyashya yatohoje nuko Sebageni Theoneste nawe yahoze akora muri cimerwa, ubu nawe akaba umuyoboke ukomeye wa FDU na FDLR.
CNLG ivuga ko mu ntangiriro z’umwaka w’1990, Sebatware Marcel aribwo yabaye Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefegitura ya Ruhengeri hamwe n’uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri icyo gihe ariwe Joseph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w’icyubahiro.

Sebatware kandi ni muramu wa General Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanuraga ko abanzi b‘igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w’ishyaka CDR.
Ashinjwa ko aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, ryashinzwe na Victoire Ingabire Umuhoza.

Sebatware anashinjwa kuba mu bayobozi b’udutsiko tw’iterabwoba twibumbiye mu cyiswe P5 gikomeje intego zacyo zo gukora jenoside no kuyihakana. Ni n’utwo dutsiko tw‘abicanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irimo kurwana natwo ku butaka bwayo.
Sebatware yaburanishijwe ndetse ahamywa ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ku buryo CNLG ivuga ko yakabaye adafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5.

Abatangabuhamya batandukanye bemeza ko iyo Sebatware Marcel ataza kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi mu ruganda rwa CIMERWA n’impande zarwo, hari kuboneka umubare munini w’abarokoka kubera ko abenshi mu bahigwaga n’abicanyi bahungiraga mu ruganda nyuma bagasohorwamo bajya kwicwa bimaze kwemezwa na we.

2020-10-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

DRC : Abapadiri n’ abayoboke ba Kiliziya Gatolika bamagana Joseph Kabila bari mu mazi abira

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Kamena 2021, i La Haye Mu Buholandi hateganyijwe inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani, ufatwa nk’umuterankunga wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwanditsi 01 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]
ITOHOZA

Amerika n’u Buyapani nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kurasa Koreya ya Ruguru [ Ubushakashatsi ]

Ubwanditsi 21 Sep 2017
Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo  za M23
Mu Rwanda

Umuderevu w’Indege ya FARDC ukomoka mu Burusiya yafashwe bugwate n’Ingabo za M23

Ubwanditsi 07 Feb 2017
Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora
Amakuru

Inama y’intekorusange ya Gicumbi FC yasize uwari Visi Perezida wayo, Niyitanga Desiré atorewe kuyiyobora

Ubwanditsi 25 Oct 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru