Mu itangazo ryagenewe Abanyamakuru mu izina rya Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha mukuru none kuwa 5 Ukuboza 2020 risobanura uko Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bitandukanye birimo iterabwoba, gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, gushyira abana mu mitwe yitwara gisirikare, gushimuta, gutwika no kurema imitwe y’iterabwoba. Ibi bikaba bijyanye n’umwanya w’ubuyobozi afite mu mutwe witwara gisirikare witwa MRCD/FLN.
Umushinjacyaha Mukuru ati “Nifuzaga gushimira inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda zagize uruhare mukumuta muri yombi, Ndanashimira mugenzi wanjye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Bubiligi, wemeye gukorana natwe mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, bituma hasakwa aho Rusesabagina yari atuye. Ibyavuye muri iryo sakwa bizagaragazwa mu rukiko.
Akomeza avuga ko yifuzaga kamenyesha itangazamakuru ko hari abarwanyi 16 ba FLN barimo abayobozi bakuru bafunzwe, bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabaye mu majyepfo y’u Rwanda muri 2018, Muri aba harimo Felicien Nsanzubukire (uzwi nka Fred Irakiza), Anastase Munyaneza na Jean-Chretien Ndagijimana (akaba ari umwana w’uwahoze ayobora FLN, nyakwigendera Laurent Ndagijimana wari uzwi nka Wilson Irategeka).
Urutonde rw’abo 16 bafunze muzaruhabwa.
Ubushinjacyaha buzahuza ibirego by’aba 16 hamwe n’ibya Rusesabagina, Ubushinjacyaha buzasaba kandi Urukiko guhuza uru rubanza hamwe n’urwa Callixte Nsabimana hamwe na Herman Nsengimana.Ubishanjacyaha buti “Turizera ko aba bakekwaho ibyaha uko ari 19 bazaburanishirizwa hamwe, Ibi bisanzwe bikorwa kandi biteganywa n’amategeko. Iyo abantu baregwa ibyaha bimwe bakoreye ahantu hamwe igihe kimwe, biba ari mu nyungu z’ubutabera ko baburanishirizwa hamwe”
Tubibutse ko Uwari Moteli ngari ya FLN ari we Paul Rusesabagina yeretswe Itangazamakuru kuwa 31 Kanama 2020 aba akandagiye ku butaka bw’u Rwanda yaherukagaho mu mwaka wa 2004 yaje asanga abari abavugizi be Nsabimana Callixte ndetse n’uwamusimbuye utararambyeho Nsengimana Herman tutibagiwe n’abandi uruhuri bari bamaze iminsi berekanwe kuri Station ya Polisi ya Remera barimo Umuhungu wa Wilson Irategeka berekanwe kuwa 17 Nyakanga 2020.