• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Editorial 10 Oct 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ntirukiri urubyiruko ni abagabo n’abagore bakuze, bibumbiye mu miryango itandukanye nka Jambo asbl, nindi itandukanye bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu zitandukanye harimo gutagatifuza ababyeyi babo dore ko abagize iyo miryango bakomoka ku bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kujijisha ubutabera bagamije ubukangurambaga mu itangazamakuru aho baba bashaka gushinja ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ubwicanyi nkuko byateguwe n’ababyeyi babo.

Muri iyi minsi biharaje kwamamaza ko ukwezi k’Ukwakira kwahariwe Jenoside bihimbira kugirango bakomeze bagaragaze ko ba Se atari abicanyi karundura mu rwego rwo kugoreka amateka. Twagiye tubagezaho isano iri hagati yabari inyuma yicyo gikorwa, nka Denise Zaneza wakajije umurego nyuma yaho, Se umubyara Marcel Sebatware inkiko z’Ububiligi zishikirijwe dosiye ye ngo aburanishwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi ni bagenzi be bo muri Jambo nka Kayumba Placide, mwene Ntawukuliryayo wari Su perefe wa Gisagara wakatiwe imyaka 25 n’urukiko rw’Arusha n’abandi. Tugarutse ku ibyabaye mu ukwezi k’Ukwakira, nyuma yaho ingabo za FPR Inkotanyi zigabye igitero kuko leta za Kayibanda na Habyarimana zari zarabwiye impunzi ko u Rwanda ari ikirahuri cyuzuye amazi, umugambi wa Jenoside wahise utangira kujya mu bikorwa bidatinze.

Duhereye ku ijoro ryo ku wa 4 rishyira uwa 5 Ukwakira 1990, ingabo za Habyarimana zaraye zirasa nijoro mu mugi wa Kigali kugirango mu gitondo bafate icyitwa umututsi cyose uzi gusoma no kwandika yaba umugabo cyangwa umugore, Bose barafashwe barundanywa muri Stade ya Nyamirambo aho ku munsi wa mbere abagera ku ibihumbi 50 bashyizwe hamwe muri Stade bamara iminsi itatu batarya batanywa, babona igikoma nyuma y’iminsi itatu bakiyambura inkweto akaba arizo bakinywesha. Ibi byabaye isi yose irebera akaba ari n’imiryango mpuzamahanga yatumye babona nicyo gikoma. Nyuma yaho bamwe bararekuwe ariko abize cyane bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kigali na Ruhengeli.

Hagati ya tariki 7-10 Ukwakira, mucyahoze ari Komini Murambi Perefegitura ya Byumba, hafashwe abasore barenga 50 b’Abatutsi boherezwa mu kigo cya gisirikari I Byumba batwikwa ari bazima.

Ubwicanyi bw’abagogwe muri Kibilira n’andi makomini ya Gisenyi na Ruhengeli

Ukwezi kwa cumi 1990 nandi mezi yakurikiye bwaranzwe n’ubwicanyi bw’Abagogwe mu gice cy’amajyarugu y’igihugu aho inzego za leta n’izumutekano zabigizemo uruhare runini. Raporo y’Umuryango uhuza ibihugu by’Afurika (OUA) yahindutse Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) yemeje ko ubwicanyi bw’Abagogwe bwagizwemo uruhare na Perezida Habyarimana ubwe ndetse n’abamwungirije bakomoka muri icyo gice.

Mbere y’ubwicanyi habaye inama zitandukanye zibutegura aho abasirikari n’inzego za Komini zashishikarije abaturage b’abahutu kwikiza umwanzi ariwe mututsi. Kugirango bakurure umujinya w’abo baturage, abayobozi batangaje ko Col Uwihoreye na Col Serubuga bishwe n’Abatutsi, bwari ubutumwa bw’icengezamatwara bashaka kwerekana ko Abatutsi bishe abasirikari bakuru b’igihugu bazica n’abaturage basanzwe bityo ari byiza Kubica mbere.

Kugeza tariki ya 13 Ukwakira 1990, Abatutsi bagera kuri 348 barishwe ndetse inzu zisaga 550 ziratwikwa nkuko byemejwe na raporo yari ihuriwewo n’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye hamwe n’Afurika yunze Ubumwe (International Commission of Investigation on Human Rights Violations in Rwanda.) Abagera kuri 2,385 bahungiye kuri Paruwasi ya Muhororo. Nkuko tubikesha raporo y’Imiryango Mpuzamahanga, abagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Kibilira nandi makomini ya Gisenyi ni Burugumesitiri Jean Baptiste Nteziryayo, Pierre Tegera wari Umukuru w’Umushinga PNAP mu Ruhengeli, Thomas Ushizimpumu wakoraga kuri Komini Kibilira na Innocent Teganya wari umukuru wa MRND muri Kibilira.

Ubwicanyi bwo muri Kibilira ndetse nandi makomini agera kuri 12 yari agize Perefegitura ya Gisenyi bwarakomeje ndetse bufata n’intera mu yandi makomini yari agize Ruhengeli nka Mukingo, Nkuli na Kinigi, Ibi byose abana b’abicanyi barabizi neza, kandi uruhare rw’ababyeyi babo bararuzi, bityo gushakisha ubwicanyi butabayeho ntabwo bizatagatifuza ababyeyi babo. Nibicare hamwe bagire umutima utandukanye n’uwababyeyi babo naho ubundi bariha umurage mubi.

2020-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Editorial 26 Apr 2019
Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Umunyamakuru Casmiry Kayumba  yashyinguwe gitwari

Editorial 18 Jan 2018
Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Umwami w’Ububiligi, Philippe II, ari muri Kongo mu gihe Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bakorerwa jenoside. Ese abahohoterwa hari icyiza bategereje kuri uru ruzinduko?

Editorial 09 Jun 2022
Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Editorial 14 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare
Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

Editorial 26 Jun 2017
Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine
POLITIKI

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Editorial 11 Oct 2018
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali
Amakuru

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Editorial 28 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru