Agathe Kanziga, wari umugore wa Perezida Habyarimana, akaba n’izingiro ry’akazu kuko kari kagizwe na basaza be n’imiryango migari yabo, yitabye Urukiko rw’i Paris mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu iperereza ku ruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Paul Barril wahoze ari Umujandarume w’Umufaransa.
Paul Barril yakoraga nk’umusirikari uhagarariye Perezida Mitterand mu Rwanda. Umuryango wa Habyarimana ukigera mu Bufaransa mu minsi ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Paul Barril niwe wazaniye ibahasha irimo amafaranga umuryango wa Habyarimana bari bagenewe na Leta y’Ubufaransa.
Inyandiko yo mu 2016 yashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko muri Jenoside, Barril yishyuwe na Guverinoma yakoraga ubwicanyi ngo atoze abasirikare kabuhariwe kugira ngo hakorwe igikorwa cyiswe “Insecticide” (Kwica udukoko), cyari kigamije kurimbura Abatutsi.
We ubwe yiyemerera ko yari mu Rwanda tariki ya 07 Mata 1994 ndetse muri Kamena 1994 yaneretse TV France 2, icyuma yavugaga ko ari agasanduku k’umukara k’indege Falcon 50 ya Habyarimana.
Umucamanza ushinzwe gukora iperereza ku bakekwaho uruhare muri Jenoside, yahamagaje Kanziga mu batangabuhamya bashinjura hagamijwe kugira ngo amuhate ibibazo ku byo yaba azi kuri Barril.
Agathe Kanziga ashyirwa mu majwi cyane nk’umwe mu bantu bari ku ruhembe rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko yabaga mu “Akazu” kari kagizwe n’abakomokaga mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, by’umwihariko mu zahoze ari Perefegitura za Ruhengeri na Gisenyi.
Kugeza ubu, u Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda kugira ngo akurikiranyweho ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa.
Tariki ya 24 Kamena, Umuryango “Survie”, Impuzamashyirahamwe Mpuzamahanga n’Imiryango iharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu FIDH (Fédération Internationale des Ligues des droits de l’homme) n’Impuzamashyirahamwe y’u Bufaransa iharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu LDH (Ligue Française des droits de l’homme), yashyikirije ikirego ubutabera bw’u Bufaransa ku ruhare Paul Barril yagize mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Paul Barril ashinjwa ko ku wa 28 Gicurasi 1994 yasinyanye amasezerano na Guverinoma y’abatabazi yari ihagarariwe na Jean Kambanda, yo gutanga intwaro no gutoza ingabo zakoze Jenoside.
Survie yavuze ko Barril yari mu bikorwa bya politiki mu Rwanda. Guhera mu 1989 Barril yakoranaga n’abayobozi b’u Rwanda afitanye imikoranire n’uwitwa François de Grossouvre wakoranaga bya hafi na Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand.
Urutonde rw’abakoranaga na we mu Rwanda harimo: Habyarimana, Sagatwa, Singaye, Nsengiyumva, Bagosora, Bizimungu, Kabiligi n’abandi.
Amasezerano yo gutanga intwaro muri Jenoside
Tariki ya 17 Gicurasi 1994, mu gihe Jenoside yari iri gukorwa, Loni yatoye umwanzuro wa 918 ushyiraho ikumira ryo gutanga intwaro kuko Interahamwe n’abasirikare b’u Rwanda bicaga bakoresheje imihoro n’intwaro zirimo na gerenade ndetse hari n’ahakoreshejwe za mortiers.
Nyuma y’iminsi 12, ku itariki ya 28 Gicurasi, Minisitiri w’Intebe, Jean Kambanda yasinyanye amasezerano na Paul Barril, yiswe ay’ubufasha; akubiyemo gutanga amasasu miliyoni ebyiri y’uburebure bwa santimetero hagati ya 5,56 na 7,62, ibihumbi bya gerenade zitereshwa intoki, iziraswa, ibisasu n’imbunda zirasa kure no gutanga amahugurwa no gutoza interahamwe.
Ayo masezerano yari afite agaciro ka miliyoni 3,13 z’amadolari ya Amerika. Agera kuri miliyoni 1,2 yashyizwe kuri konti ya Barril ashyizweho n’uwari ushinzwe igisirikare muri Ambasade y’u Rwanda i Paris, Lieutenant-Colonel Ntahobari, ahawe itegeko na Minisitiri w’Ingabo, Augustin Bizimana.
Barril avugwa mu batoje abishe Abatutsi bo ku Gisenyi
Mu nyandiko ya Dr Bizimana Jean Damascène ifite umutwe ugira uti “Rwanda: Implication de Paul Barril dans le Genocide et le Negationisme” (Uruhare rwa Barril muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhakanyi bwe) yasohotse ku wa 3 Ukuboza 2014, yerekanye ko yagaragaye i Gisenyi, aho bikekwa ko yari ari mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.
Hagaragaramo ibyavuzwe na Richard Mugenzi wari ushinzwe itumanaho mu ngabo z’icyo gihe (EX-FAR) ko yamwiboneyeho mu 1993 ari mu birindiro bya Gisirikare i Gisenyi mu Mujyi.
Icyo gihe yagize ati “Ndabona n’umusirikare utameze nk’abandi. Namubajije ibibazo ambwira ko […] yitwa Barril. Yari ari kumwe n’abandi bambaye nka we.”
Hari n’abandi bemeje ko bamwiboneye mu bikorwa bitandukanye barimo Umupilote w’Umufaransa, Jacky Heraud wabivugiye imbere y’umugore we, uretse ko na we (Barril) yabyiyemereye mu gitabo cye yise ‘Guerres secrètes à l’Elysée’.
Paul Barril avugwaho uruhare rukomeye ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe cyane ko mu 1993 yafashije mu gutoza itsinda ryihariye rya EX-FAR ryari rishinzwe ubushakashatsi bwimbitse, ndetse n’interahamwe zitwaga “Turihose”.
Ubu bufasha yatanze bwari buzwi mu ndimi za Gisirikare nka “Insecticide” (umuti wica udukoko), bukaba bwaratangiwe mu Birindiro bya Gisirikare bya Bigogwe.
Iri zina ryahawe iki gikorwa cyatorejwemo abagabo babarirwa hagati ya 30 na 60 (bashoboraga no kugera ku 120) rihuzwa no kuba Abatutsi baritwaga “Inyenzi” icyo gihe, kikaba cyari kigamije kubica no kubatsemba aho bava bakagera. Bivugwa ko no mu gihe cya Jenoside nyir’izina Paul Barril yagarutse mu Rwanda aho yatozaga igisirikare cy’u Rwanda.
Ibi byahamijwe na Evariste Murenzi wari ushinzwe Urwego rw’Ubutasi mu barindaga Perezida Habyarimana icyo gihe, wagize ati “Uwo musirikare mukuru (Officier) w’Umufaransa yari ashishikajwe no kumenya ibirindiro bya FPR mu Mujyi wa Kigali. Bimwe mu bihuha byavugaga ko uwo musirikare ari Barril.”
Muri filimi “Tuez-les tous” (Mubatsembatsembe) ya Raphael Glucksman, Barril ubwe agira ati “Nakunze kujya mu Rwanda mu masuzuma, mu gucengera […] nararwanye (ku ruhande rw’Abahutu) kugeza ku murwanyi wa nyuma, nabonye byinshi bidasanzwe