Mu nkuru Rushyashya yabagejejeho kuwa gatanu w’ icyumweru gishize, twababwiraga ko impaka ari zose mu Bufaransa, abantu bibaza ku musaruro wa “Commission Duclert”, yashyizweho na Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, ngo isesengure uruhare rwa Leta y’uBufaransa mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi umwe mu bagize iryo tsinda, Umufaransakazi Julie d’Andurain ahakana akanapfobya iyo Jenoside ku mugaragaro.
Nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho n’ibitangazamakuru nka”Canal Enchainé”, n’abandi benshi nka Guillaume Ancel, bazi neza imibanire ya Leta y’uBufaransa n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana ndetse na Leta y’Abatabazi yamusimbuye, Julie d’Andurain yananiwe kwirengera icyo gitutu, maze kuwa gatandatu tariki 14 Ugushyingo yandikira Perezida w’iyo Komisiyo amumenyesha ko yeguye ku mirimo ye. Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga nyinshi cyane, iki cyemezo cyakiriwe neza n’abifuza ko iyi Komisiyo yazashyira ahagaragara ukuri, basanga iyo d’Andurain ayigumamo byari kuba ari nko gushakira amata ku kimasa.
Igisigaye ni ukwibaza niba n’ibitekerezo bibogamye yari yaramaze gutanga mu bushakahashatsi bwa Komisiyo Duclert buzaba imfabusa, kuko yari ayimazemo umwaka urenga.
Julie d’Adurain ni umwarimu muri kaminuza ya Metz mu Bufaransa. Yari umwe bagize itsinda ry’abantu 15 barimo abanyamateka,abanyamategeko n’izindi mpuguke. Uyu mugore wagirango hari ikindi apfa n’uRwanda, arerura akavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabayeho , ko ahubwo habaye “gusubiranamo kw’amoko”! Akongera ati “Opération Turquoise” yatabaye abicwaga(biganjemo Abatutsi)
Nyamara n’abasirikari bari bayirimo ubwabo bitangira ubuhamya ko bari bahawe ubutumwa bwo gutabara Leta yakoraga Jenoside. Ibi bitekerezo bibogamye rero nibyo byatumye abasesenguzi berekana ko Julie d’Andurain yavanwa mu bategerejweho ukuri, none ukuri kuratsinze.
Biteganyijwe ko iyi Komisiyo izashyikiriza icyegeranyo cyayo Perezida Emmanuel Macron muri Mata 2021.