• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Hakizimana Muhadjir yafashije AS Kigali gutsinda KCCA, Ikaba izerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza kwinjira mu matsinda

Editorial 06 Jan 2021 Amakuru, IMIKINO

Ikipe ya AS Kigali imaze gukatisha itike yo kwerekeza mu cyiciro cya 3 kibanziriza imikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutsindwa na KCCA muri Uganda ibitego 3-1  bikaba akarusho igakomeza kubera igitego yatsindiye hanze cyane ko mu mukino ubanza yateye KCCA mpanga y’ibitego 2-0.  AS Kigali ikaba ibonye itike yo gukomeza muri round ya 3 ibanziriza amatsinda aho izatombola mu zamanutse zivuye muri CAF Champions League , AS Kigali ikaba yakomeje kuko yatsinze igitego  cyo hanze yatsindiwe na Hakizimana Muhadjir igahita inganya 3-3.

Umukino ugitangira ntabwo woroheye AS Kigali kuko yatinze kwinjira mu mukino kuko yatsinzwe kare igitego kihuse mu masegonda 10 y’umukino gitsinzwe na Bryan Aheebwa waje kubasubira anyeganyeza inshundura bwa kabiri  ku munota wa 36’ w’umukino. Kuburyo AS Kigali yarangije igice cya mbere imaze gutsindwa ibitego 2-0 bityo bisobanura ko ubwo zanganyaga ibitego 2-2 mu mikino yombi, 

Ku munota wa 57: AS Kigali yabonye Penaliti ku ikosa Ramadhan Moussa yakoreye kuri Aboubakar Lawal. Iyi penaliti yinjijwe neza na Hakizimana Muhadjiri bifasha AS Kigali kugaruka mu mukino. Ku munota wa 74 w’umukino,KCCA yabonye igitego cya 3 nacyo cyatsinzwe na Bryan Aheebwa wahise agira ibitego bitatu muri uyu mukino. Iminota 90 yarangiye ari ibitego 3-1 bya KCCA, Umusifuzi wa Kane yongeraho iminota itatu,yari igiye guhira KCCA ariko Bate Shamiru wari mu izamu rya AS Kigali ababera ibamba.

AS Kigali yari yategeye abakinnyi bayo agahimbazamusyi k’ibihumbi magana atatu nibakomeje mu kiciro gikurikiraho,yageze ku ntego yayo ubu itegereje tariki 18 z’uku kwezi ngo imenye ikipe bazahura mu ijonjora rya 3 rizagena amakipe 16 agera mu matsinda ya CAF Confederations Cup. Mu ijonjora ribanza ry’uyu mwaka, AS Kigali yasezereye Orapa United yo muri Botswana nabwo ku gitego cyo hanze,mu gihe KCCA yatangiriye muri iri jonjora rya kabiri.

2021-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup

Mukura VS yatomboye Al Hilal Club mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup

Editorial 28 Dec 2018
Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubucamanza bwo mu Bufaransa bwatonetse inkovu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Editorial 16 Sep 2022
Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0

Editorial 16 Aug 2022
Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Ubujurire bwa Diane Rwigara bwasubitswe, umubyeyi we ntiyitabye kubera uburwayi

Editorial 07 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida
Amakuru

Ethiopie yitegura gukina n’Amavubi yageze mu Rwanda, Rayon Sports ikomeje gutegura imikino ya gishuti mpuzamahanga irimo iyo izakina na URA FC na Singida

Editorial 01 Sep 2022
Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana
Mu Mahanga

Mukomeze kurangwa n’imyitwarire myiza ishingiye Ku mahame ngenderwaho agenga akazi mugiyemo-IGP Gasana

Editorial 19 Oct 2016
Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo
ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ikomeje guhata imyanya abatarifuje gufatanya nayo

Editorial 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru