Amakuru dukesha BBC avuga ko Abapolisi bambaye bikwije ibikoresho by’imyigarambyo bakomeje kurinda imihanda ikikije Capitol. Umuyobozi w’akarere ka Washington yatanze isaha yo gutaha.
Umuyobozi wa polisi ya DC avuga ko guhera ku isaha ya saa 21h30 ku isaha yaho bafashe 52, 4 bazira gutwara pistolet nta ruhushya, 1 uzira gutwara intwaro zabujijwe, 47 kubera kutubahiriza amasaha yo gutaha no kwinjira mu ngoro y’inteko ishinga amategeko mu buryo butemewe.
Ibisasu bibiri byavumbuwe, kimwe kiva ku biro bya komite y’igihugu iharanira demokarasi, hafi ya Capitol, ikindi kiva ku cyicaro gikuru cya komite y’igihugu ya Repubulika. Hakaba hatanzwe Ibisobanuro birambuye ku mpfu zo muri Capitol aho Umuyobozi wa DC, Bowser hamwe n’umuyobozi wa polisi, Robert Contee, bakoze ikiganiro ku myigaragambyo yabereye kuri uwo umusozi wa Capitol.
Bavuze ko hari umugore warashwe yari mu itsinda ry’abantu benshi barwaniraga kwinjira mu cyumba cyaho inama yaberaga bakaba bahanganye n’abapolisi bambaye impuzankano banafite ibirwanisho, umupolisi niko gukuramo imbunda aramurasa, Umugore yajyanywe mu bitaro nyuma bitangazwa ko yapfuye. Indangamuntu ye n’ibimuranga bifitwe n’abayobozi kugeza igihe hari bubonekere benewabo bakamuherekeza mu cyubahiro.
Hatangajwe abandi bantu batatu bapfuye uyu munsi ku kibuga cya Capitol, umwe yari umukobwa ukuze, babiri bari abagabo bakuze. Bose uko ari batatu bagerageje guhabwa ubuvuzi. Hanyuma kandi harabarurwa abapolisi 14 mu ishami rya polisi rya Metro bakomeretse. Babiri binjiye mu bitaro, umwe yakomeretse bikomeye nyuma yo gukururwa mu bantu, undi akubitwa igisasu mu maso.
Konti za Twitter na Facebook bya Donald Trump nyuma y’inyandiko ishyigikira izi imvururu zikaba zabaye zifunzwe by’agateganyo, Ibyo bihano bikaba byabaye nyuma y’uko Bwana Trump ageza ijambo ku bamushyigikiye bari bashyamiranye n’abapolisi i Washington DC.