• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Ubwanditsi 26 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru ava mu gihugu cya Uganda aravuga ko muri iyi minsi hari umubare munini w’ abapolisi barebana ay’ingwe n’ubutegetsi, bakaba babushinja kubafata nabi cyane, kugera n’aho ubukene bubugariza bikomeye.

Intandaro y’iki kibazo nk’uko abo aapolisi babitangarije ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, nka Monitor na Bukedde, ngo ni imishahara y’intica ntikize, hakiyongeraho ko iyo”serumu” itanazira igihe, dore ko ngo bashobora kumara amezi 4 batarahembwa. Ibi byatumye mu mpera z’icyumweru gishize  abapolisi bo mu duce tunyuranye biroha mu mihanda, bamagana icyo bise akarengane gakabije. Nko muri District ya Hoima, byabaye ngombwa ko inzego z’umutekano zirasa ibyuka bihumanya kugirango batatanye amagana y’abigaragambyaga.

Mu burakari bwinshi abo bapolisi bagize bati:”Nimurebe uko imyambaro yacu isa kandi ntidufite ubushobozi bwo kuyimesa, dore inkweto zaducikiyeho, barangiza ngo nitujye kubarindira umutekano!”. Ibinyamakuru byo muri Uganda biravuga ko ibyabereye Hoima bishobora gukwira mu gihugu hose, kuko abapolisi ba Uganda, cyane cyane abo mu rwego rwo hasi, basangiye ikibazo cyo gufatwa nabi.

Icyegeranyo giherutse gushyirwa ahagaragara n’ impuguke zashinzwe gusesengura uko igipolisi cya Uganda cyavugururwa, cyerekanye ko uru rwego ruri ku isonga mu zamunzwe na ruswa. Ibi ndetse byanashimangiwe n’Umuryango wa Commonwealth, itsinda ryawo riharanira uburenganzira bwa muntu, nawo wagaragaje ko polisi ya Uganda irya ruswa bikabije, utayitanze agakorerwa iyicarubozo cyangwa akamburwa ibyo afitiye uburenganzira.

Magingo aya Leta ya Uganda ntacyo iratangaza ku bijyanye n’imyigaragambyo y’abapolisi basaba kongererwa imishahara no guhemberwa igihe. Mu myaka ishize Perezida Museveni yateye urwenya, avuga ko nava ku buperezida azibera umupolisi, ngo kuko babaho “neza cyane”, kandi bavuga ko bahembwa nabi, akaba yarabacyuriraga ko batunzwe na ruswa.

Muri iki gihe Uganda ifite abapolisi hafi 45.000, bivuze umupolisi umwe ku baturage 1800. Amahame mpuzamahanga  yerekana ko  uyu mubare ari muto cyane, hakaba hagikenewe abandi nibura 25.000 , kugirango bashobore kubungabuga umutekano uko bikwiye. Abasesenguzi rero baribaza uko imibereho y’abapolisi ibihumbi 70 izarushaho kuba myiza mu gihe n’abasanzwe bicira isazi ku jisho.

2021-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Amafoto – Tuyisenge Arsène wa Rayon Sports yongerewe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina na Ethiopia mu gushaka itike yo gukina CHAN2023

Ubwanditsi 23 Aug 2022
Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Gisagara VC na Police Women VC begukanye BK Arena Volleyball cup 2025 yakinwaga ku ncuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Dec 2025
Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi

Burundi: Umudepite yakojeje agati mu ntozi, abaza uburyo u Rwanda rushaka gutera u Burundi

Ubwanditsi 12 Apr 2018
Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Burundi : Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Ubwanditsi 12 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN
Amakuru

Ruharwa Capt Sagahutu arahamagarira urubyiruko gusanga FDLR no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kandi atunzwe na UN

Ubwanditsi 07 Aug 2024
Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 
Mu Rwanda

Basore namwe Bakobwa mwakundaga Itabi rya Shisha mwakuwe amata kumunywa 

Ubwanditsi 15 Dec 2017
Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana
Mu Rwanda

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Ubwanditsi 27 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru