• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Ubwanditsi 09 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Iyi shitani yiyita “umushumba”, ubanza  yibwira ko abantu bibagiwe ko yirukanwe mu itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi kubera ubusambanyi n’indi myitwarire y’urukozasoni. Ubanza yibwira ko kwirirwa asebya Abayobozi b’u Rwanda bizamwishyurira imyenda y’umurengera yasize afashe, agatera igihombo abo yaririye utwabo, abigiraho Malayika kandi ari ikirura.

Uwizeyimana Shadrack  azwi cyane mu karere ka Musanze, aho yayogoje rubanda mu bujura bushukana(escroquerie), cyane cyane abo yabeshyaga ngo arabunganira mu nkiko, dore ko avuga ko yaminuje mu mategeko. Icyakora iyo avuga ko yaminuje mu “itekamutwe” ntawari kubihakana, kurusha kubeshya no kwibeshya ko yaminuje mu ivugabutumwa, kandi ari umuvugabinyoma kabuhariwe. Uyu Shadrack Uwizeyimana yashinze ingirwashuri mu mwaka w’2007, ritagiraga umwarimu,imfashanyigisho reka da,  mu mwanda usa n’uw’aho kera bororeraga ingurube, habe n’icyangombwa na kimwe yari yujuje ngo ishuri rye, ACET IMANZI, rikomeze  gukora.

Ryari gukomeza gukora rite yararigwatirije muri “Banque Lambert”, agafata imyenda itabarika kandi adashobora kwishyura?!  Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwamusabye kenshi gushyira ibintu mu buryo ishuri rye rigakora neza, aho kumva izo nama we ahitamo kuyabangira ingata, atishyuye abo abereyemo amadeni y’umurengera,  asiga mu kangaratete  abafatanyabikorwa bari basangiye ishuri, barimo umudamu witwa Fany NYIRABUHORO. Nta kuntu  atari gutorongera ariko, kuko ababyeyi benshi bari bamaze kumurega kubasambanyiriza abana ku ngufu. Nguwo “Pasiteri”, umuhanuzi uvugana n’Imana!!

Akigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, MPEMUKE NDAMUKE uwo  yashakishije icyakura muri ruhurura, maze ahitamo  gusebya Igihugu cyamubyaye, yasize ahemukiye. Atangira kuvuga ibitagira epfo na ruguru ngo ni indagu,  agamije gusa gukura abaturage umutima, no kwigarurira imitima y’abasanzwe barwanya u Rwanda. Nguko uko rero wa mutwe w’iterabwoba wa RNC wahise umusamira hejuru, dore ko udatangwa iyo ubonye  abaroha ibigambo bisebanya, abashinjabinyoma, mbese  nta kuntu Shadrack Uwizeyimana atari kujya  mu bindi bigarasha, birebwa n’ubwandu bwa roho .

Abinyujije ku ngirwa televiziyo”AMATEKA TV Rwanda” yo kuri murandasi,  nayo  idashinga kuko ntaho itandukanye na cya kiryabarezi ngo ni ishuri yashinze agamije kuryibisha rubanda, umuvugabinyoma Shadrack Uwiyezeyimana  yageze aho atangaza ko “ mu Rwanda hagiye kuba akaga”.Ibi ngo ni ubuhanuzi akomora ku Mana, ukibaza impamvu iyo Mana abeshyera yahisemo gutuma shitani  ku bana bayo. Ni gute intama zayo yazitumaho ikirura? Ese ako kaga iyo aba umugabo kimwe n’abo yasanze mu busembwa, ntibari kuguma mu Rwanda bakagakumira?  Icyakora kuyifuza byo ntawe byatangaza kuko nta cyiza  barwifuriza, ariko bamenye ko Abanyarwanda batakigendera ku ndagu, ahubwo bagendera ku bikorwa bifatika, kandi birahari.

Abagenda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakunze kubona Shadrack Uwizeyimana mu myigaragambyo y’agatsiko k’imburamukoro kirirwa gasebya u Rwanda. Abasomyi ba Rushyashya twavuganye bari muri icyo gihugu  ariko,  batubwiye ko Shadrack Uwizeyimana n’abo bari kumwe muri ayo manjwe, bafatwa nk’abataye umutwe, abantu basa n’abasasa imigeri, wagirango barashaka uwo  biyahuraho.

Shadrack Uwizeyimana rero  twakugira inama  yo kwikebuka, ukibwiza ukuri wowe ubwawe, ukibuka  uburyo wiyandaritse mu Rwanda, ugasaba Imana imbabazi, kandi ukareka gukomeza kwijandika muri ayo mwanda. Erega nutaninukira, uzanukira abandi.  Turagusabye turinde uwo mwanda wuzuye ibinyoma biharabika u Rwanda!!

2021-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Perezida Paul Kagame agiye guhabwa igihembo cy’indashyikirwa na CAF kubera guteza imbere siporo

Ubwanditsi 28 Feb 2023
Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Ubwanditsi 27 Aug 2019
FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

FDLR mu marembera. Abarwanyi bayo bakomeje gupfa nk’udushwiriri, abarokotse bakishyira mu maboko y’ingabo za Kongo.

Ubwanditsi 23 Jun 2021
AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah

AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah

Ubwanditsi 02 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.
Amakuru

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Ubwanditsi 04 Nov 2022
Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Mu Rwanda

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52
Amakuru

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Ubwanditsi 17 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru