• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.

Editorial 26 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ibi ni ibikubiye mu itangazo uyu Muryango washyize ku rubuga rwawo rwa Instagram, uvuga ko wakomeje kwibeshya kuri Rusesabagina, ukamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu,kandi ahubwo ari ku isonga mu babuhungabanya. Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Gashyantare,  Umuryango Hult African Business wari wateguye ikiganiro mpwirwaruhame ku “butwari” bwa Paul Rusesabagina, ariko kiza guhagarikwa, kuko abari bagiteguye baje kumenya ko uwo bita umutagatifu ahubwo ari shitani.

Iryo tangazo riragira riti:” “ Hari abantu bo hanze bafata Rusesabagina nk’intwari. Nyamara dushingiye ku makuru twahawe n’abazi neza iki kibazo, siko biri. Nka Hult African Business,ubu butumwa ntibukwiye kugarukira gusa ku gusaba imbabazi, turifuza kwifatanya  n’umuryango nyarwanda”.

Umuhungu wa Paul Rusesabagina witwa Trésor Rusesabagina yari yatumiwe muri icyo kiganiro ngo yongere arate “ubutwari” bwa se, Hult African Business Club  imumenyesha ko mu gutegura icyo kiganiro bari bagendeye ku makuru apfuye, bityo ubutumire bwe bukaba bubaye imfabusa.

Ubusanzwe Hult African Business Club, ni umuryango w’abanyeshuri, abarimu n’abashakashatsi muri Kaminuza ya Hult,iri mu mujyi wa Boston. Wamenyekanye cyane ndetse unagirirwa icyizere kubera gutumira abantu b’indashyikirwa mu nzego zinyuranye, bagatanga ibiganiro bigamije guhindura isi, cyane cyane umugabane wa Afrika. Kuba rero wisubiyeho ugahagarika ikiganiro gisingiza umwicanyi, Rusesabagina, abakurikiranira hafi imikorere y’uyu Muryango nabyo  babibonyemo gushyira mu gaciro no gusigasira icyubahiro cy’iyo kaminuza.

Mbere y’uko uyu Muryango uhagarika iki kiganiro, abantu benshi bari bawandikiye bawubaza ukuntu wita “intwari” Rusesabagina, ushingiye ku magambo n’amarangamutima y’umuryango we gusa, no ku mateshwa y’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ukirengagiza ibirego akurikiranyweho kandi bifitiwe ibimenyetso. Mu butumwa bwisukiranyije ku mbuga nkoranyambaga, abasesenguzi banyuranye babajije Hult niba ishobora gutumira mu kiganiro Oussama Bin Laden, ubizi neza ko ibikorwa bye y’iterabwoba byamaze abantu.

Bibukije ko Rusesabagina ari shebuja wa FLN, umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda, ukica abaturage,ukanasahura ibyabo, ndetse bongera no kugaragaza video ya Rusesabagina yigamba ubwo bwicanyi. Ni byiza rero ko abafite amakuru nyayo twakomeza kuyagaragariza isi yose, kandi buri gihe ukuri gutsinda ikinyoma.

2021-02-26
Editorial

IZINDI NKURU

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi

Editorial 05 May 2025
Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025
Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Editorial 21 May 2024
Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League

Editorial 21 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump
POLITIKI

Kim Jong un yashimye intambwe yatewe nyuma y’ibiganiro na Trump

Editorial 13 Jul 2018
APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe
Amakuru

APR FC yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024, izahura na Red Arrows yaje itumiwe

Editorial 19 Jul 2024
Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC
POLITIKI

Col Aaron Nyamushebwa yahakanye amakuru avuga ko yatorotse igisirikare cya FARDC

Editorial 22 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru