• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

You are at :Home»Amakuru»CAN U20: UGANDA na GHANA zageze ku mukino wa nyuma muri Mauritania

CAN U20: UGANDA na GHANA zageze ku mukino wa nyuma muri Mauritania

Ubwanditsi 02 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ghana zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 20 kirimo kubera mu gihugu cya Mauritania.

Mu mukino wa 1/2 wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere wahuje ikipe ya Ghana ndetse na Gambia warangiye ikipe ya Ghana ariyo yegukanye itsinzi y’igitego kimwe ku busa, muri uyu mu kino ikipe ya Ghana yabonye igitego ubwo hari ku munota wa 34 w’umukino, ni igitego cyatsinzwe na Percious Boah.

Mu wundi mukino wabaye wahuje ikipe y’igihugu ya Uganda ndetse na Tunisia, muri uyu mukino ikipe ya Uganda niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 4 w’umukino nibwo umukinnyi Richard Bisangwa yafunguye amazamu ya Tunisia, ni igitego cyakurikiwe n’icya kabiri cyatsinzwe na Derrick Kakooza ubwo hari ku munota wa 36 w’umukino.

Nyuma y’iminota itatu gusa Tunisia yahise yishyura igitego kimwe cyatsinzwe na Adam Ben Lamin ku munota wa 39 w’umukino amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-1.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya Uganda yabonye ibindi bitego bibiri byatsinzwe nanone na Derrick Kakooza, ni ibitego byatsinzwe ku munota wa 50 w’umukino ndetse no kuwa 73′.

Kwitwara neza ku ikipe ya Uganda ndetse n’ikipe ya Ghana byatumye aya makipe yombi azakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, uyu mukino wa nyuma ukaba utegerejwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021, ni mugihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzakinwa kuwa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021.

2021-03-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

Ubwanditsi 07 Aug 2016
Nyuma yo kuba umukinnnyi akaba na kapiteni wa Ukaine yamaze no kuba umutoza wayo wungirije

Nyuma yo kuba umukinnnyi akaba na kapiteni wa Ukaine yamaze no kuba umutoza wayo wungirije

Ubwanditsi 22 Feb 2016
Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Abayobozi , abakinnyi ndetse n’abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Ubwanditsi 13 Apr 2021
Abakinnyi bahoze bakinira Amavubi bateguye umukino na bagacishijeho muri Uganda

Abakinnyi bahoze bakinira Amavubi bateguye umukino na bagacishijeho muri Uganda

Ubwanditsi 28 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani  imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umucongomani imodoka ye yariganyijwe n’uwayimugurishije

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika
ITOHOZA

Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika

Ubwanditsi 18 Oct 2016
BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga
UBUKUNGU

BNR yemereye amabanki korohereza abayafitiye inguzanyo, inakuraho igiciro cyo guhererekanya amafaranga

Ubwanditsi 19 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru