Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare yegukanye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare yatangiye kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Misiri.
Ni irushanwa ryakinwaga n’ibyiciro bitatu bihagarariye u Rwanda, mu bagabo , ingimbi ndetse n’abagore.
Muri buri cyiciro cyari gihagarariye u Rwanda muri iyi shampiyona nyafurika hakinwaga igice cyo gusiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time Trial), bose bakaba begukanye umwanya wa kabiri bahabwa umudali.
Mu cyiciro cy’abakuru bahagarariye u Rwanda hashoje abakinnyi batatu muri bane bari batangiye isiganwa, abakinnyi basoje ni Habimana Jean Eric, Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Moise, utarangije aka gace ko kuzenguruka gahwanye n’ibirometero 42, ni Areruya Joseph.
Mu cyiciro cy’ingimbi ni ukuvuga abatarengeje imyaka 23 hakinnye Iradukunda Valens. Niyonkuru Samuel, Tuyizere Etienne ndetse na Mugabo Hussein utashoje kubera ko yagize ikibazo cy’igare, aba bakaba nabo babaye aba kabiri inyuma y’ikipe y’igihugu ya Algeria.
Mu cyiciro cy’abagore begukanye umwanya wa kabiri ni Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine, Tuyishime Jacqueline ndetse na Mukeshimana Josiane utabashije gusoza.