Ibyo kwerekeza mu ikipe ya FC Zurich yo mu gihugu cy’Ubusuwisi bije nyuma yaho uyu rutahizamu yitwaye neza mu mikino ya shampiyona nyafurika ya CHAN2021 iherutse kubera mu gihugu cya Cameroon mu kwezi kwa Mutarama kugeza muri Gashyantare 2021.
Byiringiro Lague wakinnye imikino ibiri muri iyo shampiyona ndetse akitwara neza, byavuzweko ubwo u Rwanda rwari mu gihugu cya Cameroon hari abashinzwe gushakira amakipe yo hanze y’umugabane wa Afurika baba barabengutswe uyu rutahizamu, hakaba havugwa amakipe atandukanye yashakaga uyu mukinnyi ariko amakuru agezweho aravuga ko ku isonga FC Zurich yo mu Busuwisi iyoboye ayandi yose.
Nk’uko amakuru yo kwerekeza mu gihugu cy’u Busuwisi kuri Lague ngo ashobora kuzatangwaho ibihumbi 265 by’amayero ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 316 z’amafaranga y’u Rwanda azahita ajya mu ikipe ye ya APR FC, uyu rutahizamu kandi ngo agomba kujya mu Busuwisi mu minsi ya vuba aho agomba gukora ikizamini cy’ubuzima muri iyo kipe ya FC Zurich.
FC Zurich yo mu gihugu cy’u Busuwisi ni imwe mu makipe akomeye muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri icyo gihugu, kuko kuri ubu iyi kipe irabarizwa ku mwanya wa kane n’amanota 29 nyuma y’imikino 22 imaze gukinwa muri icyo gihugu.
Byiringiro Lague wabashije gutsinda ibitego 6 mu mwaka ushize w’imikino wa 2019-2020 ni umukinnyi wazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC muri Mutarama 2018, uyu mukinnyi kandi yaje kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri muri Gicurasi umwaka ushize wa 2020.