Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse na Minisiteri ya siporo MINISPORTS batangaje ko umutoza Mashami Vincent ariwe ukomeza gutoza Amavubi mu cy’umwaka umwe uri imbere.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Werurwe 2021 nibwo batangaje ko Mashami uyu mutoza wari umaze imyaka ibiri n’igice atoza Amavubi akomeza kuyitoza mu gihe cy’umwaka ndetse kandi akaba yanasabwe kuzateza imbere ikipe y’igihugu muri rusange haba ku musaruro wo mu kibuga no hanze yacyo.
Muri iryo tangazo rigenewe abanyamakuru, Mashami Vincent yasabwe kandi kuzitwara neza mu marushanwa yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizaba mu mwaka wa 2022 kikazabera mu gihugu cya Qatar, mu guhatanira iyi tike u Rwanda ruri kumwe n’andi makipe y’ibihugu agizwe na Uganda, Kenya ndetse na Mali.
Mashami Vincent kandi afite urugendo rwo kwitwara neza mu marushanwa yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka utaha kikabera mu gihugu cya Cameron.
Mu guhatanira iyo tike u Rwanda ruritegura gukina imikino ibiri isoza amatsinda, aha Amavubi azakina na Mozambique I Kigali tariki ya 22 Werurwe ndetse n’undi bakazawukina na Cameron tariki ya 30 Werurwe 2021 bakazakinira mu mujyi wa Douala.