Amakuru yizewe avuye mu gihugu cya Uganda, igihugu cyiyemeje kuba indiri y’abategura imigambi mibisha ku Rwanda, aravuga ko urwego rw’ubutasi muri icyo gihugu, CMI, rwasamiye hejuru inkuru y’abasirikari 41 birukanywe mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, ndetse ubu Gen Abel Kandiho uyobora CMI ngo akaba yatangiye gutuma kuri bamwe muri bo, ababashishikariza kujya mu mitwe y’iterabwoba mu mashyamba ya Kongo.
Ayo makuru arahamya ko intumwa za Gen Kandiho zigerageza kumvisha abirukanywe ko barenganye, nyamara bo bazi neza aho ukuri kuri, ari nayo mpamvu hari abamaze kwanga kwifatanya n’abagizi ba nabi, kuko bazi ko ntawahiriwe no kugambanira u Rwanda. Abanze gutatira igihango ni abo gushimwa, kandi amasomo y’imyitwarire myiza bize muri RDF, nubwo batabashije kuyashyira mu bikorwa neza, nibitwararika azabaherekeza mu bindi bagiyemo. Abazananirana nabo, amateka azabikosorera.
Bisanzwe bizwi ko ubutegetsi bwa Uganda butera inkunga RNC, cya kiryabarezi cya Kayumba Nyamwasa. Kimwe n’ibisanzwe, abashyushye muri iki gikorwa cyo kuyobya uru rubyiruko, ni Prossy Bonabana na Sulah Nuwamanya, abagaragu ba RNC muri Uganda. Biravugwa ko barimo kwifashisha abandi bahoze muri RDF bakaza gutorokera muri Uganda, barimo “Sgt Robert” uherutse guhungira muri icyo gihugu nyuma yo gusambanya umwana yibyariye.
Biramenyerwe ko RNC na CMI bashuka urubyiruko ngo rwishyire urupfu mu mashyamba ya Kongo. Abenshi mu babumviye barapfuye, abandi bafatwa mpiri, ubu bakaba bicuza, banatanga ubuhamya mu ruhame,ko ubutegetsi bwa Uganda bwabijeje ibitangaza, nyamara ngo nta kindi basanze muri RNC uretse urupfu n’ubundi bujyahabi bahuriye nabyo mu ntambara idashoboka.
Igisirikari icyo aricyo cyose ku isi gishaka kugera ku ntego kigendera ku mahame arimo na disipuline yo ku rwego rwo hejuru. Aba birukanywe mu gisirikari cy’u Rwanda bazize ahanini imyitwarire mibi, ihabanye na disipuline iranga RDF. Baramutse bemeye gushukwa, uretse kwiyahura, bwaba ari ubundi buswa kuri CMI/RNC niba bitarakuye amasomo ku kaga bikururiye kubera abasirikari badafite imyitwarire mizima.
Urugero rwiza ni urwa Shebuja Kayumba Nyamwasa utagira disipuline none impehe ze zirapfa nk’udushwiriri. Ajya gusara kurushaho, yiyambaje Maj Habibu Mudathiru wirukanywe kubera ubusinzi n’ubujura, none ararushya iminsi.
Aba basore basezerewe muri RDF turabasaba gushishoza ntibazagwe mu mutego w’ abagome. Abenshi muri bo baracyari bato kandi gusezererwa mu ngabo ntibikugira ikivume, ahubwo ni umwanya wo kwitekerezaho,aho wayobye ukikosora, ukageragereza ubuzima mu yindi mirimo kandi mu Rwanda amahirwe arahari kuri buri wese. Umushishozi yagize ati:”Burya Imana iherekeza abumva inama nzima, naho intumva ikarira ku muziro!