Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya aravuga umugambi mubisha wa Kayumba Nyamwasa ko akoresha muramu we Frank Ntwari na Mugisha Sande Charles mu gushaka abicanyi Babafasha Kwica cyangwa kugirira nabi abanyarwanda badashyigikiye ubugome n’ubujura bwe; ubu noneho abatuye muri Mozambike no mu bihugu byo muri Afrika y’amajyepfo bakaba bari ku isonga.
Ku ikubitiro, uwitwa Mugisha Sande Charles (ariko wiyise Mugisha Rashid), umujura akaba n’ umwicanyi kabuhariwe uherutse kwica Bamporiki Seif wari uhagarariye wa mutwe w’iterabwoba, RNC muri Afrika y’Epfo, maze uwitwa Emile Rutagengwa ararusimbuka, uyu we akaba yari azize kunyereza imisanzu birirwa basahura mu mpunzi. Aba baje bakurikira Ben Rutabana waburiwe irengero, ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa. Nyuma ya Rutabana rero hari urutonde rurerure rugomba kumukurikira. Amabwiriza y’ubu bwicanyi aturuka kwa Kayumba Nyamwasa, akibasira cyane cyane abanze kujya mu mutwe we w’iterabwoba, cyangwa abitandukanyije nawo. Amakuru yizewe aremeza ko abibasiwe bakaba ari abari mu gatsiko ka Thabita Gwiza (mushiki wa Rutabana) hamwe na Jean Paul Turayishimiye wiyomoye kuri RNC ya Kayumba.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru, twamaze kumenya ko Mugisha Rashid na Frank Ntwari (muramu wa Kayumba) bavuye mu gihugu cya South Africa, banyura Mozambike ubu bakaba bari muri Uganda hamwe na Gen Maj Kandiho ushinzwe iperereza (CMI) bikemezwa ko bari kunononsora umugambi mubisha wo kwivugana abitandukanije na Kayumba bari muri Uganda, Mozambike n’ibindi bice byo muri Africa y’amajyepfo.
Mugisha Rashid, akaba afite urutonde rw’abo agomba kwica no kwiba, kuko ibyo byombi abizobereyemo. Agapfa kaburiwe ni impongo rero. Banyarwanda mutuye mu bihugu bya Afrika y’amajyepfo, cyane cyane mwe muba muri Uganda na Mozambike, nimumenye ko ababisha ba RNC babagera amajanja. Nimwirinde uko mushoboye, mwirinde kujya aho mwahurira n’abicanyi ba Kayumba Nyamwasa aho ariho hose. Abo munuganuga mwihutire kubimenyesha ambasade y’uRwanda ihari ku nyungu zanyu. Mu bo mugomba kugendera kure, harimo Kazigaba André wabaye igikoresho cya Kayumba Nyamwasa, ubu ngo nawe akaba arimubashinzwe gutegura urutonde rw’abatari muri RNC.
Mugisha Sande Rashid yabaye mu Ngabo z’uRwanda (RDF), aza kuvanwamo n’imyitwarire igayitse kimwe n’iya shebuja Nyamwasa. Yakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 23 no kwamburwa impeta zose za gisirikari, amaze guhamwa n’ibyaha bikomeye, birimo ubwicanyi no kugambanira Igihugu. Nk’ibindi bigarasha byose yahise ahungira muri Uganda, anakomeza ibikorwa by’iterabwoba nk’uko n’abagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa bakomeje kubimushinja.
Twababwiye kenshi ko Kayumba Nyamwasa ari umugome, umunyoni wishakira kuzuza igifu, atitaye ku banyarwanda bagwa mu mutego w’ikinyoma cye. Muribuka imvugo za Callixte Nsabimana Sankara babanye igihe kinini, umushinja gusahura imisanzu y’abo yashoboye gushuka.
Nyuma y’abo Kayumba yohereza gutikirira mu mashyamba ya Kongo asanze badahagije, yahisemo kongeraho n’abitandukanije nawe.