• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Kayumba Nyamwasa Mu Mugambi Wimbitse Wo Kwikiza Uwo Batavuga Rumwe

Ubwanditsi 22 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Amakuru yizewe agera kuri Rushyashya aravuga umugambi mubisha wa Kayumba Nyamwasa ko akoresha muramu we Frank Ntwari na Mugisha Sande Charles mu gushaka abicanyi Babafasha Kwica cyangwa kugirira nabi abanyarwanda badashyigikiye ubugome n’ubujura bwe; ubu noneho abatuye muri Mozambike no mu bihugu byo muri Afrika y’amajyepfo bakaba bari ku isonga.

Ku ikubitiro, uwitwa Mugisha Sande Charles (ariko wiyise Mugisha Rashid), umujura akaba n’ umwicanyi kabuhariwe uherutse kwica Bamporiki Seif wari uhagarariye wa mutwe w’iterabwoba, RNC muri Afrika y’Epfo, maze uwitwa Emile Rutagengwa ararusimbuka, uyu we akaba yari azize kunyereza imisanzu birirwa basahura mu mpunzi. Aba baje bakurikira Ben Rutabana waburiwe irengero, ku kagambane ka Kayumba Nyamwasa. Nyuma ya Rutabana rero hari urutonde rurerure rugomba kumukurikira. Amabwiriza y’ubu bwicanyi aturuka kwa Kayumba Nyamwasa, akibasira cyane cyane abanze kujya mu mutwe we w’iterabwoba, cyangwa abitandukanyije nawo. Amakuru yizewe aremeza ko abibasiwe bakaba ari abari mu gatsiko ka Thabita Gwiza (mushiki wa Rutabana) hamwe na Jean Paul Turayishimiye wiyomoye kuri RNC ya Kayumba.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, twamaze kumenya ko Mugisha Rashid na Frank Ntwari (muramu wa Kayumba) bavuye mu gihugu cya South Africa, banyura Mozambike ubu bakaba bari muri Uganda hamwe na Gen Maj Kandiho ushinzwe iperereza (CMI) bikemezwa ko bari kunononsora umugambi mubisha wo kwivugana abitandukanije na Kayumba bari muri Uganda, Mozambike n’ibindi bice byo muri Africa y’amajyepfo.

Mugisha Rashid, akaba afite urutonde rw’abo agomba kwica no kwiba, kuko ibyo byombi abizobereyemo. Agapfa kaburiwe ni impongo rero. Banyarwanda mutuye mu bihugu bya Afrika y’amajyepfo, cyane cyane mwe muba muri Uganda na Mozambike, nimumenye ko ababisha ba RNC babagera amajanja. Nimwirinde uko mushoboye, mwirinde kujya aho mwahurira n’abicanyi ba Kayumba Nyamwasa aho ariho hose. Abo munuganuga mwihutire kubimenyesha ambasade y’uRwanda ihari ku nyungu zanyu. Mu bo mugomba kugendera kure, harimo Kazigaba André wabaye igikoresho cya Kayumba Nyamwasa, ubu ngo nawe akaba arimubashinzwe gutegura urutonde rw’abatari muri RNC.

Mugisha Sande Rashid yabaye mu Ngabo z’uRwanda (RDF), aza kuvanwamo n’imyitwarire igayitse kimwe n’iya shebuja Nyamwasa. Yakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 23 no kwamburwa impeta zose za gisirikari, amaze guhamwa n’ibyaha bikomeye, birimo ubwicanyi no kugambanira Igihugu. Nk’ibindi bigarasha byose yahise ahungira muri Uganda, anakomeza ibikorwa by’iterabwoba nk’uko n’abagiye bafatirwa muri ibyo bikorwa bakomeje kubimushinja.

Twababwiye kenshi ko Kayumba Nyamwasa ari umugome, umunyoni wishakira kuzuza igifu, atitaye ku banyarwanda bagwa mu mutego w’ikinyoma cye. Muribuka imvugo za Callixte Nsabimana Sankara babanye igihe kinini, umushinja gusahura imisanzu y’abo yashoboye gushuka.

Nyuma y’abo Kayumba yohereza gutikirira mu mashyamba ya Kongo asanze badahagije, yahisemo kongeraho n’abitandukanije nawe.

2021-03-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Kwishora mu bwomanzi si ubukene, ni ukubura indangagaciro zo kwiyubaha.

Ubwanditsi 27 Aug 2024
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025
Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 04 Aug 2018
Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Uganda: Urukiko muri Amerika rwahamije icyaha ushinjwa guha ruswa minisitiri Sam Kutesa

Ubwanditsi 06 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025
Amakuru

Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025

Ubwanditsi 12 May 2025
Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo
IMIKINO

Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya
Mu Rwanda

Leta mu mizo ya nyuma yo gushyiraho umushahara fatizo mushya

Ubwanditsi 10 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru