Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda ibura amasaha make ngo akine umukino wayo w’umunsi wa gatanu mu guhatananira itike y’igikombe cy’Afurika 2022 kizabera muri cameroon abakinnyi b’ikipe y’igihugu batangaje ko biteguye uyu mukino neza ndetse hari n’amahirwe menshi yo kwitwara neza.
Ibi aba bakinnyi babitangaje nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere yakozwe n’abakinnyi bose umutoza Mahami Vincent yari yahamagaye bakitabira ubu butumire bwo guhatana muri iyi mikino ibiri iri imbere, aho ku isonga kuri uyu wa gatatu Amavubi yakira ikipe ya Mozambique, ni umukino uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda.
Mu bakinnyi bagize icyo batangaza kuri uyu wa gatatu harimo Rubanguka Steve ukina mu gihugu cy’Ubugiriki ndetse na Mukunzi Yannick ukina muri Suwede, aba bombi bakaba bahurije ko Amavubi azitwara neza ku mukino bazakina na Mozambique kuko babona imyiteguro irimo kugenda neza.
Ku ruhande rwa rutahizamu Kagere Medie ukinira ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzaniya, nawe ntiyanyuranyije n’abo bakinyi bombi bakina mu kibuga hagati aho yavuze ko uyu mukino bazawitwaramo neza.
Muri iyi myitozo ibanziriza iya nyuma yaraye ibaye ikipe y’igihugu yasuwe n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene, uyu muyobozi yasabye abakinnyi kwigirira ikizere mu kibuga, bakumva neza ibyo abatoza babasaba kugirango bazabashe kwitwara neza muri uwo mukino.
Muri iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Ikipe y’Igihugu Amavubi iri ku mwanya wa nyuma mu itsinda F n’amanota abiri, ikurikiye Mozambique na Cap-Vert zinganya amanota ane mu gihe Cameroun yamaze kwizera itike kuko ari yo izakira irushanwa ifite amanota 10.