• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Ubwanditsi 29 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Nyuma yaho irushanwa rya Basketball Africa League rya 2020 ryagombaga kubera mu Rwanda ariko ntirize gukinwa kubera icyorezo cya koronavirusi, ryamaze gutangazwa ko rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021 rikazabera muri Kigali Arena nkuko ari naho ryari buzabere umwaka ushize.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, nibwo umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL) Gallo Fall yahamije ko iri rushanwa rigiye gukinwa ku ncuro ya mbere kuri uyu mugabane rikazabera mu Rwanda rigahuza amakipe atandukanye yo kuri uyu mugabane aho azakina imikino 26.

Nkuko uyu muyobozi yabitangarije urubuga rwa FIBA, Gallo yatangiye ashimangira ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda ndetse anavuga amatariki azaberaho.

Yagize ati “Uyu munsi nejejwe no gutangaza ko irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya mbere guhera tariki ya 16 Gicurasi, umukino wa nyuma wa mbere ukaba kuCl cyumweru tariki ya 30 Gicurasi. Hazitabira amakipe 12 yo mu bihugu 12 bitandukanye bya Afurika, hakinwe imikino 26. Ibi byose bizabera ahantu hamwe hagezweho ku rwego rw’Isi, muri Kigali Arena.”

Gallo kandi yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bwa BAL bifuza gukora irushanwa riri ku rwego rwo hejuru aho rizagaragaza impano ndetse n’urukundo abakinnyi ndetse na Afurika muri rusange bafitiye uyu mukino w’intoki.

Abategura iri rushanwa rya BAL 2020 bari bateganyije ko ryagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020 mu bihugu bitandatu bya Afurika ariko rikazasorezwa i Kigali, gusa bitewe na koronavirusi banzuye ko iri rushanwa ritakinwa.

Iri rushanwa rya BAL2020 ryari riteganyijwe ko umwaka usanzwe w’imikino wa 2020 wari kubera i Cairo mu Misiri, Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n’iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.

Nyuma amakipe ane ya mbere ni ukuvuga yari bube yitwaye neza muri buri gace ni yo yari kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya Playoffs yagombaga kubera i Kigali mu Rwanda.

Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

2021-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Ubwanditsi 24 Oct 2024
Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha

RUSHYASHYA 23 Mar 2026
Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Gatebuke Claude n’Ibinyoma ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agamije kuyihakana

Ubwanditsi 09 Sep 2025
Amafoto: APR FC yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Amafoto: APR FC yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Ubwanditsi 19 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi
ITOHOZA

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Ubwanditsi 21 Mar 2017
Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru
ITOHOZA

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Ubwanditsi 14 Jan 2017
Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo
Amakuru

Shampiyona y’u Rwanda yahagaritswe hamaze gukinwa imikino y’umunsi wa 11, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 31 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru