Kuri uyu wa kane tariki ya 1 Mata 2021 nibwo hatembereye amafoto agaragaza ko abahagarariye Erling Haaland, rutahizamu wa Borussia Dortmund berekeje mu gihugu cya Esipanye gutangira ibiganiro n’amakipe abiri yaho ariyo Real Madrid ndetse na FC Barcelona ngo barebe aho uyu mukinnyi yakwerekezayo mu minsi iza.
Nkuko ikinyamakuru Mundo Deportivo cyabitangaje , Mino Raiola uhagarariye abakinnyi batandukanye bakomeye barimo na Erling Haaland yagaragaye ku biro by’ikipe ya FC Barcelona mu masaha ya mugitondo arikumwe n’umubyeyi w’uyu rutahizamu Alf-Inge Håland, nyuma yo kuva guhura n’abayozi ba Barcelona kandi abo bagabo bahise berekeza mu mujyi wa Madrid guhura n’abayobozi b’ikipe ya Real Madrid.
Aba bagabo kandi ibiganiro byabo n’ikipe ya Barcelona yari ihagarariwe na Perezida wayo Juan Laporte ndetse n’ushinzwe ibya tekiniki muri iyo kipe ariwe Mateu Alemany baganiriye ku masezerano uyu mukinnyi afitiye Dortmund azarangira muri 2024 ngo barebe ko uyu mukinnyi yaza mbere y’uko amasezerano ye arangira.
Ku rundi ruhande kuri Real Madrid yagaragaje kwifuza cyane uyu rutahazimu ukiri muto, Raiola ndetse na se wa Haaland bahuye n’umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez wanatangaje mu minsi ishize ko muri iyi mpeshyi ya 2021 azazana umwe mu bakinnyi bakomeye, gusa kuri ubu abakinnyi bakomeye i Burayi harimo nuyu Erling Haaland.
Uyu rutahizamu afite amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2021-2022, muri ayo masezerano ni uko ikipe izifuza gutwara uyu rutahizamu atarangiye azishyura miliyoni 150 z’amayero.
Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021, uyu rutahizamu Erling Haaland amaze gukina imikino 31 ndetse akaba amaze gutsinda ibitego 33 mu marushanwa atandukanye amaze gukinira ikipe ya Borussia Dortmund yo mu gihugu cy’u Budage.