• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Nyuma y’amasaha 48 yemejwe n’abanyamuryango ko azakomeza kuyobora komite Olempiki y’u Rwanda, Ambasaderi Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 06 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuwa gatandatu, tariki ya 3 Mata 2021 nibwo abanyamuryango ba komite Olempiki y’u Rwanda bemeje ko komite nyobozi yari isanzwe iyoboye guhera mu mwaka wa 2017 ikomeza kuyobora kugeza mu Kwakira 2021 ubwo imikino Olempiki izaba irangiye.

Muri aya amatora yabaye mu ntekorusange ya komite olimpiki y’u Rwanda ya 2021, niho hemerejwemo ko komite nyobozi yari iyobowe na Ambasaderi Valens Munyabagisha akomeza kuyobora nyuma yaho ibi byatorewe ku majwi 28 y’abemeje ko akomeza kuyobora mu gihe abandi 21 bemeje ko amatora azaba mbere y’imikino olimpiki izaba mu mpeshyiza za 2021.

Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye, ni uko ahagana mu masaha y’ijoro akuze yo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Mata 2021, aribwo Ambasaderi Munyabagisha Valens yandikiye abanyamuryango basanzwe babana ku rubuga rwa WhatsApp ababwira ko adakomeza kuyobora iyi komite ko yeguye kuri uwo mwanya.

Kugeza ubu amakuru avuga ko uyu muyobozi ariwe weguye wenyine ndetse abandi bari basanzwe bafatanya kuyobora iyi komite bakomeza kuyobora kugeza ubwo amatora azaba, kugeza ubu amakuru aravuga ko aya amatora agomba kuba bitarenze ukwezi gutaha kwa Gicurasi.

Komite iriho kugeza ubu yari iyobowe na Amb. Munyabagisha Valens [Perezida], Rwemalika Félicité [Visi Perezida wa Mbere akaba n’Umunyamuryango wa Komite Olempike Mpuzamahanga], Bizimana Festus [Visi Perezida wa Kabiri], Sharangabo Alexis wasimbuye Bizimana Dominique [Umunyamabanga], Ingabire Alice [Umubitsi], E’gairma Hermine [Umujyanama], Nzabanturura Eugène [Umujyanama] na Alice [Umugenzuzi w’Imari]. byemerejwe mu nama y’intekorusange isanzwe yabaye kuri uyu wa uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, aho abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda batoye ko amatora ya Komite Nyobozi nshya yayo azaba tariki ya 9 Ukwakira nyuma y’Imikino Olempike izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021.

2021-04-06
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Itangazamakuru ritagatifuza abicanyi ntaho ritaniye nabo.

Editorial 06 Jun 2024
Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Editorial 18 Feb 2017
Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Editorial 26 Jan 2021
Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Editorial 26 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Teta yatunguwe no kubona “Velo” kuri NTV Kenya
IMIKINO

Teta yatunguwe no kubona “Velo” kuri NTV Kenya

Editorial 02 Feb 2016
Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi
Mu Mahanga

Uganda: Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kugerageza ubwicanyi

Editorial 20 Oct 2017
Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere
Amakuru

Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Editorial 14 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru