Mu mpera z’iki cyuweru dushoje ku mugabane w’i Burayi mu mupira w’amaguru haravugwa irushanwa rishya rigomba guhuza amakipe 12 ndetse n’andi agomba kuziyandikisha mu irushanwa rishya ryiswe Super League, ni irushanwa rizahuza amakipe atandukanye yo kuri uwo mugabane.
Kugeza ubu icyo gitekerezo kikaba cyahise gishyirwa mu bikorwa n’amakipe 12 y’i Burayi, amakipe 12 yemeje ko azitabira iri rushanwa harimo atandatu yo mu Bwongereza ariyo Arsenal, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Chelsea ndetse n’ikipe ya Tottenham.
Muri Esipanye amakipe amaze kwemera kuzitabira iryo rushanwa ni Atletico Madrid, Real Madrid ndetse na FC Barcelona, ku ruhande rw’amakipe yo mu gihugu cy’u Butaliyani ni AC Milan, Juventus ndetse na Inter de Milan.
Nyuma yo kwishyira hamwe kw’aya makipe y’ibihangange bahise banatangaza ubuyobozi bw’iri rushanwa rishya biteganyijwe ko rizatangira mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2021, kugeza ubu umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez niwe muyobozi waryo mu gihe yungirijwe na Andrea Agnelli uyobora ikipe ya Juventus ndetse na Joel Glazer uyobora ikipe ya Man United yo mu Bwongereza.
Nubwo aba bose bishyize hamwe mucyo bise ko bagamije kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru w’i Burayi, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA ndetse n’ubuyozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi UEFA bamaganiye kure iki gitekerezo cy’aya makipe.
Mu kwamagana iri rushanwa kandi FIFA na UEFA bavuze ko amakipe azagerageza kwitabira iryo rushanwa ryashyizweho kuri iki cyumweru azahita ahagarikwa mu yandi marushanwa yaba ayo ku rwego rw’Isi, i Burayi no mu bihugu byabo, abayazayakina kandi ntibazaba bemerewe gukinira ibihugu byabo.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata 2021 hari bube inama iri buhuze komite nyobozi ya UEFA aho bari buganire ku bijyanye n’iri rushanwa rishya rigomba guhuza amakipe y’ibihangange byo ku mugabane w’i Burayi.
Si FIFA na UEFA gusa bamaganye iri rushanwa kuko n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru arimo iyo mu Bwongereza, Ubutaliyani ndetse na Esipanye bagaragaje ko batishyimiye ishyirwaho rya Super League.