• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Habura iminsi 2 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Ubwanditsi 19 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu mpera z’iki cyuweru dushoje ku mugabane w’i Burayi mu mupira w’amaguru haravugwa irushanwa rishya rigomba guhuza amakipe 12 ndetse n’andi agomba kuziyandikisha mu irushanwa rishya ryiswe Super League, ni irushanwa rizahuza amakipe atandukanye yo kuri uwo mugabane.

Kugeza ubu icyo gitekerezo kikaba cyahise gishyirwa mu bikorwa n’amakipe 12 y’i Burayi, amakipe 12 yemeje ko azitabira iri rushanwa harimo atandatu yo mu Bwongereza ariyo Arsenal, Liverpool, Manchester City, Manchester United, Chelsea ndetse n’ikipe ya Tottenham.

Muri Esipanye amakipe amaze kwemera kuzitabira iryo rushanwa ni Atletico Madrid, Real Madrid ndetse na FC Barcelona, ku ruhande rw’amakipe yo mu gihugu cy’u Butaliyani ni AC Milan, Juventus ndetse na Inter de Milan.

Nyuma yo kwishyira hamwe kw’aya makipe y’ibihangange bahise banatangaza ubuyobozi bw’iri rushanwa rishya biteganyijwe ko rizatangira mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2021, kugeza ubu umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez niwe muyobozi waryo mu gihe yungirijwe na Andrea Agnelli uyobora ikipe ya Juventus ndetse na Joel Glazer uyobora ikipe ya Man United yo mu Bwongereza.

Nubwo aba bose bishyize hamwe mucyo bise ko bagamije kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru w’i Burayi, impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA ndetse n’ubuyozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi UEFA bamaganiye kure iki gitekerezo cy’aya makipe.

Mu kwamagana iri rushanwa kandi FIFA na UEFA bavuze ko amakipe azagerageza kwitabira iryo rushanwa ryashyizweho kuri iki cyumweru azahita ahagarikwa mu yandi marushanwa yaba ayo ku rwego rw’Isi, i Burayi no mu bihugu byabo, abayazayakina kandi ntibazaba bemerewe gukinira ibihugu byabo.

Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata 2021 hari bube inama iri buhuze komite nyobozi ya UEFA aho bari buganire ku bijyanye n’iri rushanwa rishya rigomba guhuza amakipe y’ibihangange byo ku mugabane w’i Burayi.

Si FIFA na UEFA gusa bamaganye iri rushanwa kuko n’andi mashyirahamwe y’umupira w’amaguru arimo iyo mu Bwongereza, Ubutaliyani ndetse na Esipanye bagaragaje ko batishyimiye ishyirwaho rya Super League.

2021-04-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Ubwanditsi 06 Apr 2023
Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Amafoto – Gisagara VC mu bagabo ndetse na UVC mu bagore begukanye igice cya mbere cy’irushanwa rya Forzza VolleyBall tournament 2021

Ubwanditsi 13 Dec 2021
Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Tito Rutaremara Yatangaje ko kwambara Bikini kubakobwa atabibonamo ikibazo

Ubwanditsi 24 Feb 2017
Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Ubwanditsi 08 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugezi w’Isuri urisiba  RNC  mu marembera
ITOHOZA

Umugezi w’Isuri urisiba RNC mu marembera

Ubwanditsi 07 Sep 2016
Museveni yazamuye mu ntera abayobozi ba CMI, Abel Kandiho na C.K Asiimwe,  bashinjwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Museveni yazamuye mu ntera abayobozi ba CMI, Abel Kandiho na C.K Asiimwe,  bashinjwa gushyigikira abahungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2020
Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7
Amakuru

Abana 10 b’abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Academy bagiye mu Budage guhatana n’abandi bavuye mu bihugu 7

Ubwanditsi 17 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru