Uwitwa Muhire Didier Berno akomoka ku mujenosideri Karemera Boniface, uzwi cyane mu nkoramutima za Yuvenari Habyarimana, umugore we Agatha Kanziga n’ ibindi bikomerezwa byo mu “kazu”. Ubucuti bwa Karemera Boniface n’ingoma ya Habyarimana bwamuhesheje ERP, sosiyete yacuruzaga ibikomoka kuri peteroli, akaba yarayigabiwe ubwo nyirayo Valens Kajeguhakwa yari amaze kuva mu Rwanda.
Ubwo Leta y’abicanyi yari imaze gutsindwa, Karemera Boniface yahunganye n’abandi bajenosideri, bajya muri Zayire y’icyo gihe, ndetse anakomerezayo ibikorwa byo gushyigikira FDLR ihora itegura kugaruka gutsemba Abatutsi.
Nyuma Karemera yaje kwimukira muri Tanzaniya, maze Perezida wari uriho icyo gihe, Jakaya Kikwete wakundaga cyane FDLR, amugabira ubutaka bunini cyane ahitwa Kinondoni mu mujyi wa Dar Es Salaam. Aho naho Karemera yahakomereje ibikorwa byo gukusanya inkunga yohererezwaga FDLR, dore ko n’uyu munsi muri ako gace habarurwa umubare munini w’abayoboke b’uwo mutwe w’iterabwoba.
Mu mpera z’umwaka wa 2009, Karemera Boniface yarapfuye, maze imigambi ye mibisha ayiraga umuhungu we Muhire Didier, ubu wasizoye mu bukangurambaga bushishikariza impunzi kujya muri FDLR no kuyiha amafaranga. Ubusanzwe Muhire Didier na nyina Nyirahabimana Félicitée batuye mu Bubiligi, ariko Muhire Didier agaragara kenshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahari ibirindiro bya FDLR, I Dar Es Salaam muri Tanzaniya aho akorera amanama mu nzu ya se Karemera iri Kinondoni, muri Uganda, Malawi, Mozambique, n’ahandi ahurira n’intumwa za FDLR.
Ibyo bikorwa bizamuta ku gasi abifatanyije abandi bakomoka ku bajemosideri bibumbiye mu kiswe Jambo Asbl, by’umwihariko akaba ari umufatanyabikorwa w’uwitwa Cedric, umukwe wa Faustin Twagiramungu, ndetse na Paul Rusesabagina atarizana i Mageragere.
Iso ukwanga rero koko akuraga urugamba rwamunaniye. Uyu mugani rwose wagirango bawuciriye Karemera Boniface n’umuhungu we Muhire Didier, kuko uyu mubyeyi gito yashoye umwana we mu mabi yigaraguyemo agapfa ntacyo agezeho. Muhire Didier rero yari akwiye kuva mu buyobe, kuko uretse nawe, n’abo akomokaho babonye amasomo ahagije, abereka ko ntawe ugambanina uRwanda ngo bimugwe amahoro. Abataraguye Igihugu igicuri bafashwe mpiri, abandi baracyarushya iminsi mu mashyamba ya Kongo. Muhire Didier rero, nawe ni ikibazo cy’igihe!