• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Editorial 05 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere Primus National League yakomezaga hakinwa umunsi wayo wa kabiri wo mu matsinda, mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa kabiri ikipe ya AS Kigali yitwaye neza imbere ya Police FC, Marines , Musanze na Espoir zatsinze imikino yayo.

Ku mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera ikipe y’amanyamujyi b’i Kigali bari bakiriye ikipe ya Police FC ni umukino warangiye AS Kigali ibifashijwemo na Hussein Shabalala na Biramahire Abeddy Christophe batahukanye amanota atatu.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa dore ko abatoza b’amakipe yombi bari bagerageje gufunga hagati kugeza ubwo iminota 45 irangira ntakipe ifunguye amazamu y’indi, gusa bavuye ku ruhuka ikipe ya Police FC yakoze impinduka cyane cyane mu kibuga hagati ariko ntacyo byayifashije.

Ikipe itozwa na Eric Nshimiyimana wizihizaga isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko niyo yitwaye neza, ubwo hari ku munota wa 65 nibwo Shabalala yatsinze igitego ku mupira yari aherejwe na Rurangwa Mossi ukina yugarira.

Iyi kipe yabonye ikindi gitego cy’itsinzi ku munota wa 78 gitsinzwe na Biramahire Abeddy watsindaga ikipe ya Police FC yahoze n’ubundi akinira, gutsinda uyu mukino bikaba byatumye iyi kipe yuzuza imikino ibiri idatsinzwe dore ko no mu mukino ubanza iyi kipe yari yatsinze Musanze FC ibitego 2-0.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya Musanze FC yari yasuye ikipe ya Etincelles, ni umukino warangiye ikipe ya Etincelles yari iri murugo itsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe, ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim, Uzayisenga Maurice ndetse na Twizerimana Onesme.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Musanze FC byarokoye imirimo ya Seninga Innocent utoza iyi kipe yo mu ntara y’amajyaruguru kuko hari amakuru avuga ko uyu mutoza yari yahawe uyu mukino ko agomba kuwutsinda atawutsinda agahita asezererwa, aya makuru yavugaga ko umutoza Jimmy Mulisa ariwe wari bufate iyi kipe.

I Nyagatare ho ikipe ya Sunrise FC yo yahatsindiwe na Marines FC yo mu Karere ka Rubavu igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa gatanu w’umukino.

I Rusizi ho ikipe ya Espoir yahatsindiraga ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, ni umukino warangiye ikipe yari mu rugo itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatatu aho AS Muhanga yakira APR FC, Gasogi United vs Rutsiro FC, Gorilla FC vs Bugesera FC naho Kiyovu SC yakire ikipe ya Rayon Sports kuri sitade Amahoro.

2021-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere w’ikipe ya Arsenal mu bukerarugendo

U Rwanda rubaye umufatanyabikorwa wa mbere w’ikipe ya Arsenal mu bukerarugendo

Editorial 23 May 2018
Bimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye

Bimwe mu bikorwa by’ubushotoranyi Perezida Museveni yakoreye u Rwanda mu myaka 10 ishize, ariko bitamuhiriye

Editorial 11 Dec 2021
Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Se wa Rihanna arifuza ko yasubirana na Chris Brown

Editorial 06 Feb 2016
FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda”

Editorial 05 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani
HIRYA NO HINO

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Editorial 24 Oct 2019
Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Editorial 22 Dec 2021
Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala
INKURU NYAMUKURU

Uwububa abonwa n’uhagaze : Isano iri hagati ya Kayumba Nyamwasa na Kampala

Editorial 01 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru