Kuri iyi tariki ya 07 Gicurasi 2021, Urukiko rwUbujurire rwashimangiye igifungo cya burundu ku mujenosideri Bernard Munyagishari, kubera amaraso yinzirakarengane z Abatutsi yamennye.
Uyu Munyagishari Bernard yari yarahawe iki gihano cyo gufungwa burundu mu mwaka wa 2017, ubwo urukiko rwisumbuye rwamuhamyaga uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. We nubwunganizi bwe mu mategekon ntibanyuzwe n iki cyemezo, ndetse bahita bakijuririra. Kuri uyu wa gatanu tariki 07 Gicurasi 2021 rero , yongeye gutsindwa, ndetse Urukiko rwUbujurire rushimangira ko azafungwa ubuzima bwe bwose ashigaje kuri iyi si. Urubanza mu bujurire rwari rwaratangiye tariki 12 Ugushyingo 2020.
Bernard Munyagishari w imyaka 61 yamavuko, yahoze ari umwe mu bayobozi ba MRND nIntetrhamwe mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Abatangabuhamya banyuranye bamushinje gushing no kuyobora bariyeri zaguyemo abatutsi benshi, ndetse anatanga amabwiriza yo kwica abari bahungiye ahantu hanyuranye. Ibimenyetso byubushinjacyaha byanagaragaje ko Munyagishari yakoranaga bya hafi na Joseph Nzirorera wari Umunyamabanga Mukuru wa MRND ku rwego rwIgihugu, Col Anatole Nzengiyumva wayoboraga abasirikari muri Perefegitura ya Gisenyi, na Ngirabatware wari Ministri wIgenamigambi, akaba numwe mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba bose bahamwe nicyaha cya jenoside nibindi byibasiye inyokomuntu.
Munyagishari Bernard yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muw2011. Yabaje gufungirwa Arusha muri Tanzaniya, Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda ruza kumwohereza kuburanira mu Rwanda muri Nyakanga 2013.
Mu ikinamico nkirya Paul Rusesabagina wasisibiranyije urukiko abeshya ko ari Umubiligi ariko ntibimuhire, Bernard Munyagishari nawe mu miburanire yakomeje kwihakana Ubunyarwanda avuga ko ari Umunyekongo, ariko ntiyabigeraho kuko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko ari Umunyarwanda.