U Rwanda ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi, ibyiza byarwo bikaba muri bimwe mu bikurura ba mukerarugendo ndetse bigatuma iki gihugu gihora ari nyabagendwa, si ibice bimwe na bimwe gusa kuri ubu bikurura ba mukerarugendo gusa ahubwo uburyo bakirwa bituma bakomeza kwiyongera mu kugana iki gihugu.
Kugeza ubu mu bikorwa bitandukanye ndetse na Serivisi nyinshi harimo kwakirwa abagana u Rwanda baje kurusura cyane cyane mu cyiswe “Visit Rwanda”, iyi nzira yo kwakira abarugana irimo kwaguka cyane mu ngeri nyinshi hadasigaye na Siporo kuko kugeza ubu by’umwihariko ukwezi kwa Gicurasi u Rwanda rwakiriye amwe mumazina y’ibyamamare byinshi biri kurubarizwamo.
Binyuze muri “Visit Rwanda” igihugu cy’imisozi igihumbi gikomeje kuba isanganiro ry’ibyamamare dore ko mu myaka mike ishize ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyagiranye amasezerano yo kumenyekanisha igihugu binyuze mu makipe akomeye yo ku mugabane w’i Burayi ariyo Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa.
Ku isonga duhereye mu mupira w’amaguru, kuri uyu wa gatandatu tariki ta 15 Gicurasi 2021 muri Kigali Serena Hotel habereye inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ni inama yitabiriwe n’ibyamamare bikomeye byo hirya no hino ku Isi.
Iyi nama ya komite nyobozi ya CAF yari iyobowe na DR Patrice Motsepe Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, hari kandi na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA Giani Infantino ndetse yitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame wari umushyitsi mukuru.
Iyi nama kandi yitabiriwe na Arsène Wenger wamenyekanye nk’umutoza wa Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza , gusa muri aha yitabiriye nk’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi.
Arsène Charles Ernest Wenger OBE wamaze imyaka 22 muri iyi kipe y’abarashi ya Arsenal yibukwa cyane ubwo hari mu mwaka w’imikino wa 2003 na 2004 ko yararangije shampiyona y’u Bwongereza adatsinzwe n’umukino n’umwe.
Usibye Arsène Wenger uri mu Rwanda ubarizwa mu mupira w’amaguru hari kandi n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’umupira w’amaguru muri Afurika hari kandi n’abayobozi b’amashyirahamwe y’amahuriro atandukanye arimo COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A ndetse na WAFU B.
Mu bandi bazwi mu gice cya siporo bari mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko baje kwitabira Imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League rigomba kubera muri Kigali Arena guhera tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021.
Mu bamaze kumenyekana ko bazitabira iri rushanwa harimo Chris Paul wigeze gukinira ikipe ya Phoenix Suns yo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, hari kandi umunyakameruni Pascal Siakam wamenyekanye muri NBA ndetse n’umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors Masai Ujiri.
Hari kandi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball Adam Silver wanagize uruhare rwo kugirango iri rushanwa rya BAL ribeho kuri uyu mugabane wa Afurika.
Amakuru yandi ahari avuga ko iri rushanwa rya BAL rizitabirwa n’abantu 150 bazaba bavuye muri Amerika bigaragaza ko u Rwanda ruzaba rufite ibyamamare bitandukanye bifite aho bihuriye na Siporo.