Abakurikiye ijambo Perezida Yoweri Museveni yavuze tariki 12 Gicurasi 2021 ubwo yarahiriraga gutegeka Uganda muri manda ya 6, bumvise aho yabeshye isi yose ko muw’2011, ubwo ingabo za OTAN zashozaga intambara yo guhirika ku butegetsi Mouammar Kadhafi wayoboraga Libye, ngo Museveni yakoze uko ashoboye ngo Kadhafi adahirikwa ku butegetsi.
Mu ijambo rye yanavuze ko ibihugu byose yiyambaje, ndetse na Jean Ping uwari Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe icyo gihe, ngo bamwimye amatwi, biza kuviramo Kadhafi kwicwa.
Nyamara urubuga rwa Wikileaks rwazobereye mu gutahura no gushyira ku Karubanda amakuru yagizwe ibanga, rumaze guhishura ko ibyo Perezida Museveni yavuze mu irahira rye ari ikinyoma cyambaye ubusa, Wikileaks ikibaza niba atari uburwayi bwo kubeshya bwabase uyu mukambwe wimyaka 77 y’amavuko.
Mu byukuri rero, Wikileaks ivuga ko Museveni yangaga urunuka Perezida Kadhafi, amuziza ko ngo yashakaga kwigira umwami w’Afrika yose, ibi Museveni akaba yarabitangarije Frazer muri Kamena 2008, mu kiganiro kirambuye bagiranye. Muri icyo kiganiro Museveni yashinje Perezida Kadhafi kwihisha inyuma yumugambi wo kubaka Leta Zunze Ubumwe z’Afrika, agamije kuba umutegetsi wayo umwe rukumbi, wica agakiza uwo ashaka.
Nkuko Wikileaks ikomeza ibigaragaza, Museveni yibwiriye umunyamakuru ko yabipfuye cyane na Kadhafi, ndetse ngo n’abandi bamushyigikiye mu kurwanya uwo mugambi bahuye n’ingaruka kubera akagambane na Kadhafi. Yemeje ko yari anafite ubwoba ko indege ye iramutse inyuze mu kirere cya Libya Kadhafi yayihanura, ngo kuko yanze gushyigikira umushinga we mubisha. Ibyo ngo byanatumye asaba ko hongerwa ubushobozi bw’ibyuma bigenzura ikirere, igihe cyose yabaga agiye gukora urugendo rwo mu ndege.
Nimwumve rero Kaguta Museveni wemeza ko yatabarije Kadhafi ndetse akanashengurwa n’urupfu rwe, kandi yarivugiye ko banganaga bikomeye.
Ntiyari azi ko nyakibi itarara bushyitsi, Wikileaks yamwambitse ubusa habona
Ababanye na Museveni bahamya ko kumushakiraho ukuri ari nko gushakira amata ku kimasa. Ngo akageso ke ko kubeshya si aka none, dore ko n’abaturage ba Uganda bamaze kumenya ko abategekesha ikinyoma. Bamufata nka kabuhariwe mu kugira indimi nyinshi.Uretse kubeshya ko ahora atsinda amatora kandi mu byukuri abaturage baba bazi neza ko batamutoye, n’ibikorwa byiterambere ababeshya biba biri mu nyungu ze bwite n’umuryango we.
Ahandi Rusisibiranya Museveni yagaragaje ko ari umubeshyi wabigize umwuga, ni nko mu nama zigamije gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’uRwanda na Uganda. Museveni yahakanye kenshi ko ntaho ahuriye n’imitwe yiterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’uRwanda. Nyamara buri gihe uko yerekwaga ibimenyetso simusiga, Museveni yigiraga nkutunguwe, ndetse akemerera imbere ya bagenzi be ko agiye gukemura ibibazo.
Byahe byo kajya ko Binyoma yabaga agirango ahikure gusa. Urugero rwa hafi ni aho yahakanye kuba yarakiriye Charlotte Mukankusi na Gasana Richard Eugène bo muri cya kiryabarezi RNC, bamwereka ko nka Mukankusi we anagendera kuri pasiporo yahawe n’ubutegetsi bwa Museveni, akavuga ko yahuye nabo by’impanuka abitiranya nabandi bantu!
Mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu ubwo Uganda yiteguraga amatora, habaye imvururu zikomeye, zibasira abatavuga rumwe na Perezida Museveni n’ishyaka rye NRM. Uko amahanga yabazaga ibyiryo hohoterwa, Perezida Museveni yarabyitarutsaga, akemeza ko ari abayoboke ba Bobi Wine bahutaza abantu. Nyamara abapolisi, abasirikari n’abarwanashyaka ba NRM barakubitaga, bakica, bagafunga abaturage ku manywa yihangu.
Muri icyo gihe ni nabwo i Mombasa muri Kenya hafatiwe intwaro zerekezaga rwihishwa muri Uganda. Museveni abonye afatiwe mu cyuho(dore ko amakuru yizewe avuga ko zari izo gukoresha mu guhutaza abatavuga rumwe nawe), abihindukiriza ku Rwanda , abeshya ko izo ntwaro zari zije i Kigali. Aha ariko ntibyamuhiriye, kuko byaje kumenyekana ko yinginze abategetsi ba Kenya izo ntwaro zikomeza inzira zijya i Kampala.
Mu gihe Wikileaks yo yibaza uburyo Umukuru w’Igihugu atinyuka kubeshya isi yose, abazi neza Muzeyi Museveni bo ntibatungurwa, kuko bakurondoreye ibinyoma bye byose, kuva mu bwana akaba anabisazanye, wagirango ni Semuhanuka wapfuye akazuka!