Ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Kaguta Museveni wa Uganda wabaye mu cyumweru gishize, Perezida w’uBurundi Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kampala amagambo yatunguye benshi, baba abari baba n’abakurikiraniye hafi ibinyoma bye.
Perezida Ndayishimiye wita Museveni “Umubyeyi w’uBurundi’’ (abenshi babifashe nko gushyanuka), yarihanukiriye avuga ko uRwanda rwafunze umupaka warwo n’uBurundi ngo kugirango ibicuruzwa biva muri Uganda bitagera mu Burundi.
Nyamara isi yose irabizi ko u Burundi aribwo bwafashe iyambere mu gufunga umupaka buhuriyeho n’uRwanda ngo ku mpamvu z’umutekano, buza no gushimangira icyo cyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka, ngo mu rwego rwo kurwanya COVID-19.
Ubwo u Burundi bwafungaga umupaka warwo n’uRwanda, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda cyatangaje ko icyo cyemezo kibangamiye inyungu z’ibihugu byombi, ndetse kikaba kinyuranyije n’amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.
Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye muri Uganda, yanavugiye i Bujumbura ko urwo ruzinduko ngo rwababaje u Rwanda, ariko ntiyavuga umuyobozi wo mu Rwanda nibura umwe wagaragaje ako kababaro, cyangwa icyagateye.
Abasesenguzi bavuga ko aya magambo ya Evariste Ndayishimiye yayavuze agirango ahakwe kuri Museveni, afata nk’umuntu ushobora kumuvuganira ubutegetsi bwe bugatora agatege, dore ko bukomeje gugaragaza ko buhungetwa.
Uko byagenda kose, ibi biyoma bya Evariste Ndayishimiye binyuranye n’ibyo Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame aherutse gutangaza, ubwo yagaragazaga ko uRwanda n’uBurundi biri mu nzira nziza yo kuvana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.
Birashoboka rero ko u Rwanda rwaba rufite ubushake bwo gusubiza ibintu mu buryo, mu gihe ku rundi ruhande rw’Akanyaru bagishyize imbere uburyarya ngo gushimisha ‘’Papa wabo’’ Museveni utifuriza u Rwanda icyiza na kimwe.