• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye afite nyungu ki mu kubeshya amahanga abeshyera u Rwanda.

Ubwanditsi 19 May 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Kaguta Museveni wa Uganda wabaye mu cyumweru gishize, Perezida w’uBurundi Evariste Ndayishimiye yavugiye i Kampala amagambo yatunguye benshi, baba abari baba n’abakurikiraniye hafi ibinyoma bye.

Perezida Ndayishimiye wita Museveni “Umubyeyi w’uBurundi’’ (abenshi babifashe nko gushyanuka), yarihanukiriye avuga ko uRwanda rwafunze umupaka warwo n’uBurundi ngo kugirango ibicuruzwa biva muri Uganda bitagera mu Burundi.

Nyamara isi yose irabizi ko u Burundi aribwo bwafashe iyambere mu gufunga umupaka buhuriyeho n’uRwanda ngo ku mpamvu z’umutekano, buza no gushimangira icyo cyemezo cyo gufunga imipaka yose yo ku butaka, ngo mu rwego rwo kurwanya COVID-19.

Ubwo u Burundi bwafungaga umupaka warwo n’uRwanda, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda cyatangaje ko icyo cyemezo kibangamiye inyungu z’ibihugu byombi, ndetse kikaba kinyuranyije n’amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’Uburasirazuba.

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye muri Uganda, yanavugiye i Bujumbura ko urwo ruzinduko ngo rwababaje u Rwanda, ariko ntiyavuga umuyobozi wo mu Rwanda nibura umwe wagaragaje ako kababaro, cyangwa icyagateye.

Abasesenguzi bavuga ko aya magambo ya Evariste Ndayishimiye yayavuze agirango ahakwe kuri Museveni, afata nk’umuntu ushobora kumuvuganira ubutegetsi bwe bugatora agatege, dore ko bukomeje gugaragaza ko buhungetwa.

Uko byagenda kose, ibi biyoma bya Evariste Ndayishimiye binyuranye n’ibyo Perezida wa Repubulika y’uRwanda, Paul Kagame aherutse gutangaza, ubwo yagaragazaga ko uRwanda n’uBurundi biri mu nzira nziza yo kuvana agatotsi mu mubano w’ibihugu byombi.

Birashoboka rero ko u Rwanda rwaba rufite ubushake bwo gusubiza ibintu mu buryo, mu gihe ku rundi ruhande rw’Akanyaru bagishyize imbere uburyarya ngo gushimisha ‘’Papa wabo’’ Museveni utifuriza u Rwanda icyiza na kimwe.

2021-05-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 May 2016
Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

RUSHYASHYA 03 Dec 2025
Burera: Habonetse umurambo w’umusore wishwe ateraguwe ibyuma

Burera: Habonetse umurambo w’umusore wishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura  ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )

Canada : Umunyarwanda Robert Kayinamura ufite abavandimwe muri FDLR yitabye Imana ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 13 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila
POLITIKI

RDC: Abaturage baracyari mu rujijo ku hazaza ha Joseph Kabila

Ubwanditsi 06 Aug 2018
Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup
Mu Rwanda

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 22 Apr 2017
Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inzego z’umutekano zinjiza amafaranga binyuze mu bucakara bakoresha Abanyarwanda

Ubwanditsi 28 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru