Ibyo kubaka umuhanda uhuza Kampala na Bujumbura unyuze muri Tanzaniya bigitangazwa na guverinoma ya Uganda, byasetswe mbere na mbere n’abaturage ba Uganda, babifashe nk’ibindi binyoma byose biranga ubutegetsi bwa Perezida Museveni.
Bimwe mu byo bavuga bigaragaza ikinyoma, ngo ni uko bitumvikana ukuntu Uganda itangaza ko izubaka umuhanda uzanyura muri Tanzaniya kandi iki gihugu ntacyo kibiziho. Ubwo Perezida mushya wa Tanzaniya, Samia Hassan Suluhu yari mu ruzinduko muri Uganda mu minsi mike ishize, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu mushinga wo kubaka inzira ya gariyamoshi ihuza ibyo bihugu, ariko iby’umuhanda uzanyura muri Tanzaniya ujya i Burundi ntabyavuzwe, biri mu mutwe no binyoma bya Museveni wenyine.
Ikindi abaturage ba Uganda benshi bagaragaje binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ni uko n’imihanda Perezida Museveni yabasezeranyije kubaka muri Uganda nayo ubwayo itigeze yubakwa. Raporo zinyuranye zirimo n’iz’ibigo mpuzamahanga by’imari, nka Banki Nyafrika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi n’ Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, zivuga ko Uganda iri mu bihugu by’ Afrika yo munsi y’ Ubutayu bwa Sahara bifite imihanda mibi, yangiritse cyane, kandi amafaranga yo kuyisana no kubaka imishya yaratanzwe.
Abazi neza ruswa iba mu butegetsi bwa Uganda bahamya ko ayo mamiliyari yarengeye mu mifuka y’umuryango wa Museveni.
Mu cyumweru gishize Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yabeshye isi yose ko u Rwanda rwafunze umupaka ngo kugirango ibicuruzwa biva muri Uganda bitagera mu Burundi, yirengagije ko amakosa yo gufunga umupaka w’u Burundi n’u Rwanda yabanje gukorwa n’uwo yasimbuye ku butegetsi, Petero Nkurunziza, akaza gushimangirwa na Ndayisimiye ubwe, yemeza ko biri mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.
Yaba Museveni, yaba na Ndayishimiye, barabizi ko babeshyeye u Rwanda nkana, kuko nta gihe rutagaragaje ko icyo cyemezo nta bushishozi cyafatanywe kuko kibangamiye urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, ndetse n’amahame y’ ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba.
Kuba rero Museveni yarabeshye Ndayishimiye umuhanda, Abagande ubwabo babibashe nk’ubuhendabana, ikinyoma cyakwemerwa gusa n’inyigaguhuma muri politiki.
Basanga ahubwo icyoroshye ari uko Perezida wabo yareka gushotora u Rwanda umubano ukongera ukaba mwiza, Abarundi nabo bagafungura umupaka wabwo n’u Rwanda, bityo ubuhahirane bukorohera ibihugu uko ari 3 ndetse n’ akarere kose.
Naho ibyo kunyura inkeraramucyamo, uretse ko ngo bitanashoboka, nta n’ubushishozi babibonamo. Perezida Ndayishimiye yita Museveni”Baba wa Taifa” (Papa w’uBurundi), bishobora kuzavamo”Baba wa Uongo”(Papa w’umubeshyi).