• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko   |   20 Apr 2026

  • Perezida Kagame yashimiye amakipe afitanye ubufatanye na Visit Rwanda kubwo kugera muri 1/2 cya Champions League   |   16 Apr 2026

  • Diamond aritegura gutaramira i Kigali mu mpeshyi, mu gitaramo yise ‘Retro Tour’   |   15 Apr 2026

  • Amaherezo y’urubanza rwa Agathe Kanziga azaba ayahe? Azapfa adashyikirijwe ubutabera nk’umugabo we?   |   15 Apr 2026

  • Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”   |   11 Apr 2026

  • Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma   |   09 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Ubwanditsi 23 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo abayobozi b’ikipe y’ingabo z’igihugu basuye abakinnyi b’iyi kipe, wari umwanya wo guhabwa impanuro ku bakinnyi bitegura gukomeza shampiyona igeze aho amakipe umunani yazamutse mu matsinda atandukanye azishakamo ikipe imwe yegukana igikombe cya shampiyona.

Nkuko byanditswe na website ya APR FC , bavuze koa ari igikorwa cyatangijwe n’umuyobozi wa APR FC Maj Gen MK MUBARAKH atanga ikaze, aho yagejeje ku bari aho ubuzima bw’ikipe muri rusange.

Yagizeti “APR FC iri ahantu heza, turimo kwitwara neza mu rugamba turimo rwa shampiyona ntabwo turatsindwa na rimwe kandi bizakomeze gutyo, APR FC ni ikipe irangwa n’imyitwarire myiza nk’uko ingabo zacu zibigaragaza aho ziri hose, natwe nk’abakinnyi niko tugomba kwitwara. Hari bagenzi banyu bagiye bava muri APR FC kubera ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imyitwarire mibi, ariko abasigaye murashoboye twebwe rero dukomeze twitware neza kugira ngo tunagere ku ntego twihaye yo gutwara igikombe.”

Hakurikiyeho impanuro za Perezida w’icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe akaba yatangiye ashimira ikipe y’ingabo z’igihugu uburyo iyi kipe yitwaye mu mikino yo mu matsinda aho yasoje iyo mikino idatsinzwe.

Yagize ati “Mwitwaye neza mu mikino yo mu matsinda imikino yose mwakinnye ndayikurikirana n’imikino y’andi makipe ndayikurikirana mwitwaye neza, kuba mutaratsinzwe umukino numwe bitanga ikizere ko n’urundi rugamba tugiye gutangira narwo tuzarwitwaramo neza.”

“Ubu twebwe tumeze nkaho urugamba rwo gutwara igikombe tuzarutangira ejo ( ku cyumweru) dutsinda buri kipe iri muri aya makipe umunani yazamutse, nta kipe tugomba korohera, ni ugutsinda gusa mufite abatoza beza bahora bashaka intsinzi, murabizi ko uyu mutoza Adil nta mukino aratsindwa bikomeze gutyo kuko nta mukino numwe dushaka gutakaza.”

Yakomeje agira inama abakinnyi agira ati “Umukinnyi ni ukora imyitozo akabasha no kuruhuka kugira ngo abashe kwitwara neza mu kibuga, mukore imyitozo ubundi mufate n’umwanya wo kuruhuka bizabafasha gutera imbere cyane nkaba bakinnyi tubona bo hanze, nasoza mbifuriza intsinzi mu mikino ya shampiyona igiye gukomeza guhera kuri iki cyumweru.”

Umutoza Adil yakiriye ijambo ry’ubuyobozi bwe, ashimira ko hamwe nabo bafatanya umunsi ku wundi bishimira kwisanga bakorera muri APR FC bafata nk’umuryango wabo. Yagize ati “intsinzi tugeraho zose tuzikesha Ubuyobozi bwiza bwa RDF, ubwa APR FC, Abakinnyi natwe tuyikorera twese ndetse n’ Abakunzi/Abafana bayo bose.” Asoza yizeza ko Abakinnyi be bamaze kumenya icyo basabwa kandi biteguye gutanga intsinzi n’ibyishimo nkuko babyitezeho.

Kapiteni w’ikipe Manzi Thierry mw’izina ry’abagenzi be, yashimiye abayobozi badahwema kubereka ko babashyigikiye. Yagize ati “Turabashimira cyane igihe cyose muba muri kumwe natwe, tubijeje ko natwe impanuro muduhaye zikomeza kudufasha mu rugendo turimo rwo gushaka igikombe cya shampiyona kandi tukazagitwara tudatsinzwe.”

Mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2020-2021, ikipe ya APR FC iratangira ikina na Espoir FC kuri iki cyumweru, izasure AS Kigali ku munsi wa kabiri w’iyi mikino ikazakurikizaho Bugesera FC, Police FC, Rayon Sports, Marines ikazasoza ikina na Rutsiro FC.

2021-05-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Ubwanditsi 06 Dec 2018
Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Umuyobozi wa Radio Amazing Grace yatawe muri yombi 

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ubwanditsi 29 Nov 2022
Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Rayon Sports yagabanye amanota na AS Kigali mu mukino wabonetsemo amakarita abiri atukura

Ubwanditsi 16 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impamvu y’uruzinduko rwa Sam Kutesa mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Oct 2018
Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe
HIRYA NO HINO

Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe

Ubwanditsi 20 Nov 2017
Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Ubwanditsi 03 Jun 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru