Uwari umuyobozi wa ORINFOR mu myaka ya 1991 na 1992 ariwe Ferdinand Nahimana, nyuma akaba n’umwe mu bacurabwenge ba Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu itangazamakuru, yategetse abakozi be ko batangaza kuri Radiyo Rwanda, Radiyo y’igihugu imwe rukumbi muri icyo gihe ko uwari umugaba mukuru w’ingabo za FPR Inkotanyi icyo gihe ariwe Major Paul Kagame ko yaguye ku rugamba.Ibi byabaye inshuro eshatu.
Kubera igitutu cya FPR mu masezerano y’Arusha, Ferdinand Nahimana yakuwe ku mwanya wo kuyobora Radiyo y’igihugu nyuma yuko ahimbye itangazo ryatumye Abatutsi mu Bugesera bicwa. Radiyo y’igihugu yatangaje ko Abatutsi bari gucura umugambi wo kwica abayobozi bakuru ba MRND maze uwari Burugumesitiri wa Kanzenze Fidele Rwambuka ategeka interahamwe ze kwica Abatutsi.
Imyaka mirongo itatu irashize interahamwe, inshuti n’abambari bazo bakomeza gusubira mu magambo ya Ferdinand Nahimana. Ubwo muri 1991, hakoreshwaga Radiyo cyangwa ibinyamakuru byandikwa, ubu muri iki gihe hifashishwa Murandasi buri wese yigize umunyamakuru. Amagambo bavuga kuri Perezida Kagame uyu munsi ari Perezida w’u Rwanda, ntaho ataniye n’amagambo bamuvugagaho bamwifuriza ikibi cyose cyashoboka muri 1991 kugeza 1994 bakoresheje Radiyo Rwanda, Radiyo y’igihugu ndetse n’ibinyamakuru byabo bashinze nka KANGURA, INTERAHAMWE, UMURWANASHYAKA, MEDAILLE NYIRAMACIBILI n’ibindi.
Ababyandikagamo ubu bihisha inyuma ya Mudasobwa bakandika ingengabitekerezo yabo ya Hutu Pawa aho nanubu bacyumva ko u Rwanda ari urw’Abahutu b’umwimerere nkuko amategeko icumi yabo yabivugaga. Muri uru rugendo rw’imyaka 27 ishize izo ntagondwa zikoze Jenoside yarimbuye Abatutsi, kuva FPR Inkotanyi yahagarika iyo Jenoside nanubu iryinyo riri kuri ndi bifuza kurangiza umugambi wabo ariko Perezida Kagame yababwiye OYA atabibasabye ahubwo akoresheje ingufu.
Zitukwamo nkuru, iyo batuka Perezida Kagame baba batuka Abanyarwanda bose badahuje nabo ubuhezanguni. By’Umwihariko ariko, hari ibikorwa bya Perezida Kagame mu myaka hafi 31 ishize byagiye bikorogoshora abahezanguni b’Abahutu batarunamura icumu (mu magambo) kugeza uyu munsi.
Tugiye kubagezaho impamvu zitandukanye zaranze ibikorwa by’ubutwari bya Perezida Kagame bituma inshuti z’ikibi zimwifuriza ikibi harimo n’urupfu, ariko we bikamutera imbaraga zituma arushaho gukorera Abanyarwanda mu kubahesha agaciro n’ishema
Perezida Kagame aba umuyobozi w’ingabo za RPA Inkotanyi
Hagati ya Ukwakira-Ugushyingo 1990, ingabo za Kinani zabyinye intsinzi ko zashubije inkotanyi I Bugande ndetse ko bazitsembatsembye. Nyamara ntibamenye ko Ingabo z’Inkotanyi zabonye undi muyobozi mukuru ufite ubuhanga budasanzwe mu bya gisirikari wari wigomwe amashuri ye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariwe Paul Kagame. Nkuko bitangazwa n’abasirkari bandi ba RPA, bakibona Paul Kagame ku rugamba imitima yariruhukije.
Mu gihe Ingabo za Habyara ziri kubyina insinzi hari n’urujya n’uruza hagati y’abayobozi b’u Rwanda n’Ubufaransa, mu bwenge bwe bwinshi, Major Paul Kagame yahise akubitira ahababaza FAR ayiturutse inyuma nuko afata Gatuna hagati ya tariki ya 1-4 Ugushyingo 1990 naho tariki ya 14 Ugushyingo 1990 ingabo za RPA zifata Kaniga arinayo yaje kuba icyicaro cya Radiyo Muhabura.
Ibi byabaye ubwo Habyarimana n’ingabo ze babyinaga insinzi kakahava imbaraga zose bazishyize mu Mutara. Radiyo Rwanda yirirwaga ishyiraho indirimbo uburyo bakubise “inyenzi” zose zigasubira muri Uganda. Major Kagame yahise amenyekana mu Rwanda ubwo, kandi ubwo abambari ba Muvoma bari bakiri ngo “mu muhango” wo gushyingura Rwigema.
Nyuma yo gufata Gatuna, uwari Minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe iterambere yahise yoherezwa I Kigali kuko ntibasobanukiwe nyuma yuko Habyarimana abwiriye Mitterand ko intambara yarangiye. Nibwo urwango rwa mbere rwo kwanga Major Kagame rwatangiye mu bambari ba Muvoma.
Ibitero bya Gatuna, Kaniga, Byumba, Ruhengeli n’ahandi bwari ubutumwa bwihariye Major Kagame yabwiraga intagondwa za Muvoma ngo turahari ntaho twagiye ndetse akamwereka n’amayeri ya gisirikari. Ubwo icyakurikiye ni ukurwanya Perezida Kagame binyuze mu binyamakuru bahembera urwango mu baturage.
Guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Nyuma yuko Inkotanyi ziswe inyamaswa zifite imirizo n’amatwi maremare, ubuyobozi bwa Major Paul Kagame bweretse MRND ya Habyarimana ko ari abantu nk’abandi bemera imishyikirano ku mbaraga ariko intagondwa ntizatuza.
Ubwo abayobozi n’ingabo za FPR Inkotanyi binjiraga muri Kigali tariki ya 28 Ukuboza 1993, bageze mu Gasyata bakirwa bidasanzwe, bageze Nyabugogo biba ibindi bindi; byari biteganyijwe ko banyura Kacyiru Minisiteri n’imbere ya Jandarumuri, ariko barahindura babanyuza ku Kinamba ngo abakozi ba Minisiteri badasohoka mu biro byabo baje kureba Inkotanyi.
Abari bashinzwe iperereza bari bafite Kamera ahantu hose bareba abishimiye kuza kw’Inkotanyi mu mugi wa Kigali. Nibwo umugambi wa Jenoside wihutishijwe.
Kuribo igisubizo gikuru kwari ukwikiza umwanzi. Umwanzi yari nde? Komisiyo y’ingabo za FAR yari yashyizweho na Habyarimana yagaragaje ko umwanzi w’u Rwanda ari umututsi wo hanze no mu gihugu imbere nkuko byatangajwe muri Kanama 1993. Bityo rero umututsi uwo ari we wese yaba uwo hanze n’imbere mu gihugu bagombaga kumwikiza.
Intagondwa zakoresheje amayeri yose kugeza zihitanye Habyarimana ngo zibone impamvu yo kwikiza umututsi. Ibi bari bamaze kubimenyera dore ko iyo bashakaga kwica Abatutsi igihe cyose bashakaga impamvu; bica abatutsi mu Bugesera, Ferdinand Nahimana yari yatanze itangazo kuri Radiyo Rwanda ko afite amakuru ko Inkotanyi (Abatutsi) bashaka kwica abayobozi bakuru bose ba MRND. Nuko Abatutsi bari baraciriwe I Bugesera baba mu bukene bukabije, batuye muri Nyakatsi baricwa yaba abana n’abagore.
Ubwo umunsi w’imperuka wagenwe wo kurimbura Abatutsi wageraga, umugaba w’Ingabo wa FPR Inkotanyi yatanze itegeko ryo guhagarika Jenoside maze mu minsi ijana ba rukarabankaba baba bameneshejwe bahungira mu bihugu bitandukanye.
Umujinya bajyanye niwo bagifite ubu ibyo bagerageje byarabananiye maze bayoboka Murandasi. Mu gihe ababyeyi babo batsinzwe urugamba, abagifite agatege nka Gaspard Musabyimana, Ndereyehe Charles n’abandi ndetse n’abana babo bayobotse iya Murandasi maze ngo bakomeze urugamba rwananiye ba Se.
Col Ndengeyinka wa Ex FAR ariko waje nkwinjizwa mu ngabo za RPA ariko kamere ikanga, ngo yagiye mu nama y’abarwanya u Rwanda agihunga ababaza aho bageze, bati turi mu rugamba rwa propaganda kugirango Perezida Kagame adasinzira. Yababwie ko Perezida Kagame azi adashobora kubura gusinzira kubera ibyo bamuvugaho.
Come back (kugaruka mu Rwanda kungufu) yaburijwemo
Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru mu mugi wa Musanze nyuma yaho Kigali ifatiwe tariki ya 4 Nyakanga 1994, uwari Perefe w’umugi Lt Col Tharcisse Renzaho yavuzeko bavuye mu mugi kubera amayeri ya gisirikari ko bazagaruka bagafata umugi n’ahandi hose FPR Inkotanyi yari yafashe.
Naho uwari Minisitiri w’intebe Yohani Kambanda, yabwiye abaturage ba Nyakabanda muri Gitarama ko asabye inkotanyi zose gushyira imbunda hasi, utabikora ntazabona n’akanya ko gusubira I Bugande. Aha yabivuze yambaye ikote rya gisirikari aho yongeyeho ko buri wese agomba kugira imbunda maze nawe akayerekana mu mashusho azwi cyane. Hari muri Kamena 1994.
Yaba Minisitiri w’intebe Kambanda yaba Renzaho Tharcisse ntanumwe wagarutse I Kigali imyaka 27 irashize ahubwo Kigali bavugaga ni gereza bombi barimo babazwa ibyaha bakoze byo gushaka kurimbura ubwoko Tutsi. Aba bombi bazarangiriza ubuzima bwabo muri gereza.
Gutsindwa kw’intambara y’abacengezi
Mu Ukuboza 1994, Vice Perezida w’u Rwanda Maj Gen Paul Kagame yitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye asaba ko inkambi zo muri Kongo zareka kuba indiri y’imitwe y’itwaje intwaro n’imyitozo ya gisirikari kandi zigashyirwa kure y’umupaka w’u Rwanda nkuko amasezerano Mpuzamahanga abivuga.
Umuryango Mpuzamahanga watereye agati mu ryinyo ahubwo batangira ibitero byo kuza kwica cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ngaho bari gusibanganya ibimenyetso.
Inkambi zari indiri zo gusenya u Rwanda zarashenywe bacyurwa mu Rwanda abandi bahungira mu mashyamba. Ari abaje mu Rwanda, ndetse n’abari mu mashyamba bari barashinze ishyaka rya RDR ngo rishinzwe gucyura Impunzi, icyari RDR cyahindutse PALIR ifite umutwe wa gisirikari uzwi nka ALIR maze batangiza intambara izwi nkiy’abacengezi. Abagiye bayobora iyo mitwe bishwe umusubirizo nkuko tugiye kubireba.
Byatangiye uwari umuyobozi wa ALiR ariwe Col Nkundiye yishwe mu kwezi kwa Nyakanga 1998, yicirwa mu cyahoze ari Giciye hamwe n’abandi basirikari benshi. Akaba yari akuriye umutwe w’abasirikari barindaga Perezida Habyarimana bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasimbuwe na Lt Col Dr Mugemanyi wishwe nyuma y’ibyumweru bibiri bikurikira urupfu rwa Nkundiye. Mugemanyi wari umuganga mukuru muri ALiR yishwe tariki ya 8 Kanama 1998 yicirwa mu cyahoze ari Komini Nyarutovu ubu ni mu karere ka Gakenke. Abarwanyi ba ALiR bapfuye ku bwinshi bashaka gufata umurambo we ndetse n’imiti yari afite ariko ingabo za APR zibabera ibamba zibagabaho ibitero bikomeye bakoresheje n’indege.
Umurambo wa Mugemanyi waje kumenyekana kubera umwe mubahoze ari abarwanyi be bari barashyizwe mu gisirikari cy’APR.
Mugemanyi yaje gusimburwa na Rwarakabije wari usigaye ariwe mukuru aba arinawe uba umuyobozi w’ingabo za FDLR wa mbere ubwo bahinduraga izina ry’ALiR kubera ko bari bashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’igihugu cy’Amerika. Rwarakabije yaje gutaha mu Rwanda mu Ugushyingo 2003.
Rwarakabije yasimbuwe na Mudacumura wishwe mu bitero by’ingabo za Kongo mu ijoro ryo ku wa 17 rishyira 18 Nzeli 2019.
FDLR yagiye yigabanyamo ibice byinshi harimo RUD Urunana, CNRD Ubwiyunge n’indi itandukanye. Ababaye abayobozi bose ba RUD Urunana barishwe mu bihe bitandukanye, rimwe na rimwe bikurikirana.
RUD Urunana ni umutwe washinzwe muri Nzeli 2005 biturutse ku ivangura rishingiye ku irondakarere (Kiga na Nduga) ariko abayobozi ba politiki ku ikubitiro bari cyane mu mahanga akaba ariho yatandukaniraga na FDLR.
Abayobozi ba Politiki bari Jean Marie Vianney wari Perezida naho Umunyamabanga Nshingabikorwa akaba Felicien Kanyamibwa. Mu bandi bari mu buyobozi bwa Politiki harimo na Major Emmanuel Munyaruguru uba mu gihugu cya Norvege.
Ingabo za RUD Urunana ku ikubitiro zari ziyobowe na Brig Gen Jean Damascene Ndibabaje Alias Musare. Bivugwa ko Musare yatonganye na Mudacumura, akamwaka Brigade yari ayoboye undi akivumbura agahita ahindura abasirikari yari ayoboye abashyira mu mutwe mushya wa RUD Urunana. Mu kwezi kwa Kamena 2006, Mudacumura yamugabyeho ibitero undi yihagararaho.
Brig Gen Musare wize amashuri yisumbuye I Bicumbi mbere yo kurangiriza muri APE Rugunga, yinjiye mu ishuri rya gisirikari ESM muri Ukwakira 1990. Yahunze afite ipeti rya St Liyetona akaba ari mubakubiswe ikibatsi n’ingabo za APR ubwo yari ku musozi wa Jali ndetse muri Jenoside akaba yarishe abatutsi cyane ahitwa i Remera y’Abaforongo.
Brig Gen Musare yishwe tariki ya 8 Gashyantare 2016 mu bitero byagabwe n’abarwanyi ba Mai Mai. Umwe mu barwanyi ba RUD Urunana warokotse iki gitero cyahitanye Musare yagize ati “Imirwano ikarishye yatangiriye mu birindiro bya Generali abivamo ajya ku gasozi ajya ahamagariraho agiye gusaba ubufasha abandi basirikare maze asanga yatezwe agico n’abarwanyi Maï-Maï ya Guidon bahita bamurasa n’umusirikare umurinda bitaba Imana.” Tubibutse ko Brig Gen Musare yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda, FPR yaratsinzwe.
Uwasimbuye Brig Gen Musare ni Gen Musabyimana Juvenal Alias Afrika Jean Michel nawe akaba yarishwe n’ingabo za Kongo FARDC tariki ya 9 Ugushyingo 2019. Yiciwe ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.
Mu kwezi kwa munani 2020 uwari wasimbuye Gen Afrika ariwe Col Cyprien Mpiranya nawe yarishwe ubwo hari tariki ya 29 Kanama 2020 nawe yicirwa ku mupaka wa Uganda. Col Mpiranya, wari uzwi nka Kagoma yahunze u Rwanda afite ipeti rya Serija aho yahise yinjira mu mitwe yabanjirije FDLR nka ALiR nindi nyuma yinjira muri RUD Urunana yaje kuyobora kugeza yishwe.
Muri 2005, RUD Urunana yaje kwihuza nundi mutwe witwaga RPR-Inkeragutabara wari ugizwe na bamwe mu babaye mu gisirikari cya APR bagakora amakosa bagahungira muri Uganda. Umwe mubashinze RPR Inkeragutabara ariwe Major Gerard Ntashamaje yaje gutaha mu Rwanda.
Uwari uyoboye agatsiko ka RPR Inkeragutabara kihuje na RUD Urunana ni Col Emmanuel Rugema wiyitaga Umupfu w’ishyamba ndetse nundi witwaga Capt Eric ushobora kuba yarihaye ipeti nawe.
Nyuma yuko Col Mpiranya yishwe, yasimbuwe na Col Emmanuel Rugema nawe waje kwicwa tariki ya 23 Ukwakira 2020.
Biracyakomeza………….