Ejo kuwa kabiri, tariki 01 Kamena 2021, i La Haye mu Buholandi nibwo habaye inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama ntegurarubanza niyo isuzuma imigendekere yarwo muri rusange, imbogamizi cyangwa ibyifuzo by’ababuranyi, n’ingengabihe y’iburanisha.
Wari umwanya nyawo rero wo gutangaza umwanzuro w’urukiko ku busabe bw’abunganira Kabuga mu mategeko, mu kwezi gushize bari bifuje ko urubanza rw’ “umukiya” wabo rwavanwaho burundu ngo kuko atagifite imbaraga z’umubiri ndetse n’ubwenge bwo kuburana.
Ibi rero abacamanza babiteye utwatsi, bavuga ko gukuraho urubanza byaba ari uguhubuka, kuko nta cyemezo cya muganga cyari cyagaragaza ko Felisiyani Kabuga afite imbogamizi zo kuburana.
Tariki 16 z’ukwezi gushize kandi abanyamategeko ba Felisiyani Kabuga bari basabye urukiko ko mu gihe rwakwemeza ko urubanza ruzaba nta kabuza, Kabuga yafungurwa by’agateganyo akazaburana ari hanze, ngo kuko adafite imbaraga zo gutoroka ubutabera.
Ibi nabyo urukiko rwabyanze, rwibutsa ko nubwo Kabuga ashaje bitamubujije kumara imyaka 26 yihishe. Kuva uyu mwaka watangira, ni ubwa kabiri urukiko rwanze ubusabe nk’ubu bwa Kabuga n’abanyamategeko.
Felisiyani Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020. Yagombaga gusanga umukwe we Augustin Ngirabatware Arusha muri gereza y’Urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda, ariko ajyanwa i La Haye mu Buholandi by’agateganyo kubera icyorezo cya Covid-19.
Umushinjacyaha Mukuru w’uru Rwego, Serge Brammertz, wanagize uruhare rukomeye cyane mu ifatwa rya Felisiyani Kabuga, we yakomeje gushimangira ko uru rubanza rugomba kuba uko byagenda kose, mu rwego rwo guha ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.