• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ubwanditsi 03 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Laurent Bucyibaruta uzwi cyane m’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta agiye gutangira ku buranishwa mu mizi  n’inkiko zo mu mu Bufaransa. Urubanza ruregwamo Bucyibaruta ruzaburanishwa n’Urukiko rw’i Paris (Cour d’Assise de Paris) mu Bufaransa, kuva ku wa 9 Gicurasi kugeza ku wa 1 Nyakanga 2022.

Laurent Bucyibaruta yavutse muri 1944 mu cyahoze ari Pereegitura ya Gikongoro ubu ni mu ntara y’amajyepfo. Yabaye Perefe wa Gikongoro tariki ya 4 Nyakanga 1992, umunsi umwe mbere yuko MRND ya Habyarimana yizihiza isabukuru ya Coup d’Etat yo gukuraho Kayibanda, akaba yari yoherejwe n’ishyaka rye nk’intumwa muri Perefegitura yari izwiho kugira umubare munini w’Abatutsi ndetse inafite amateka mu bwicanyi bw’Abatutsi urebye ibyabaye mu Bunyambiriri na Bufundu muri kuri Noheli ya 1963.

Bucyibaruta aregwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwa Ruharwa. Mu Ukuboza 1993, muri Mitingi ya MRND yasabye abantu gukusanya amafaranga yo kwikiza umwanzi ariwe “Mututsi”. Bucyibaruta kandi ashinjwa gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi, aho ubwicanyi bukomeye bwabaye muri iyi Perefegitura ariwe wari ubuyoboye.

Aha twavuga nk’ubwicanyi bwabereye kuri Paruwasi ya Cyanika tariki ya 21 Mata 1994, ubwicanyi bwabereye kuri Gereza ya Gikongoro tariki ya 22 Mata 1994 ndetse n’ubwabaye tariki ya 7 Gicurasi 1994 ku ishuri ry’abakobwa rya Kibeho Marie Merci.

Tariki ya 10 Mata 1994, Bucyibaruta yayoboye ubwicanyi bwabereye ku ishuri rya Murambi aho Abatutsi bari babwiwe guhungira ngo barabashakira umutekano ndetse n’ibyo kurya. Abo Batutsi baje kwicwa tariki ya 20 na 21 bikozwe n’abajandarume, abasirikari n’abasiviri.Bucyibaruta yahungiye mu Bufaransa mu mwaka wa 1997.

Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha rwashyizeho impapuro zita muri yombi Laurent Bucyibaruta tariki ya 16 Kamena 2005. Nkuko urupapuro rumuta muri yombi rubivuga, Bucyibaruta ashinjwa ibyaha bigera kuri bitandatu harimo ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza abandi gukora Jenoside , ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubwicanyi ndetse no gufata abagore ku ngufu. Uruhare rwe ku giti cye ndetse nuruhare rwe nk’umuyobozi bigaragazwa muri urwo rupapuro rusaba ku muta muri yombi.

Tariki ya 30 Gicurasi 2000, Bucyibaruta yatawe muri yombi, kubera ibirego by’imiryango itandukanye ararekurwa ariko tariki ya 6 Kamena 2000 arafungwa. Yarajuriye arekurwa tariki ya 20 Ukuboza 2000.

Tariki ya 12 Kamena 2007, Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpanabyaha rw’Arusha yasabye ko dosiye ye ndetse niya Munyeshyaka Wenceslas zishyikirizwa inkiko z’Ubufaransa. Yongeye gufatwa tariki ya 20 Nyakanga 2007 nyuma aza kurekurwa ariko baguma ku ijisho ry’ubutabera aho we na Munyeshyaka batemerewe kuva mu gihugu cy’Ubufaransa.

Nk’umuyoboke ukomeye wa MRND, Bucyibaruta yagize imyanya ikomeye harimo kuba Burugumesitiri wa Komini ya Musange mucyahoze ari Gikongoro kuva tariki ya 13 Ukwakira 1973 kugeza tariki ya 22 Ugushyingo 1974 nyuma aza no kuba Superefe muri za Perefegitura ya Butare na Gisenyi.

Yabaye kandi intumwa ya Rubanda (umudepite) nuko muri 1985 aba Perefe wa Kibungo kugeza muri 1992, ubwo yoherezwaga kuba Perefe wa Gikongoro

Abanyarwanda benshi bishimiye ko Bucyibaruta agiye kuburanishwa bikava mu mikino yo gufatwa no kurekurwa

2021-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uganda hakomeje kubera inama z’abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse  no kuri FDRL

Inama ya ICGLR yashimiye u Rwanda kubera amatora ya Perezida yabaye mu mahoro. Bagarutse no kuri FDRL

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Mu mukino uhuza abakinnyi b’intoranywa muri leta z’Unze Ubumwe za Amerika uzwi nka NBA All Stars2021, ikipe yariyobowe na LeBron James yatsinze iya Kevin Durant

Ubwanditsi 08 Mar 2021
Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Ubutumwa AREF yageneye Abarimu bose bakoresha ururimi rw’igifaransa mu Rwanda.

Ubwanditsi 31 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya
IMIKINO

U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

Ubwanditsi 04 Jul 2018
Amerika  yasabye abaturage bayo kuva muri Congo
ITOHOZA

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Congo

Ubwanditsi 30 Sep 2016
Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.
Amakuru

Azarias Ruberwa Manywa wigeze kuba Visi-Perezida wa Kongo ari mu mazi abira, azira gusa ko ari Umunyamulenge.

Ubwanditsi 21 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru