• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Muri Uganda Covid-19 iraca ibintu, ariko ubutegetsi bwa Perezida Museveni buti twakajije umutekano ku mupaka ngo Abanyarwanda batatuzanira ubwandu!

Editorial 07 Jun 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Burya umuhanga mu kubeshya, mu kinyoma cye. Si ko bimeze ku binyoma bihimbwa n’ibinyamakuru nka Chimpreports na Watchdoguganda bya CMI,urwego rushinzwe ubutasi muri Uganda, kuko biba ari ibinyabaswa n’umwana w’igitambabuga ahita abonamo ubwenge buciriritse.

Dore nk’ubu ibyo binyamakuru bihabwa amabwiriza na Gen Abel Kandiho utegeka CMI, biravuga ko ngo icyo gihugu cyakajije umutekano ku mupaka wacyo n’u Rwanda, mu karere ka Rukiga, ngo kuko hari abasirikari b’u Rwanda binjiye ku butaka bwa Uganda, ngo bayobowe n’ufite ipeti rya “captain”. Uretse ko ibyo binyamakuru bitanavuga izina ry’uwo mu captain, imyenda y’abafotowe ntiyigeze yambarwa n’ingabo z’u Rwanda na rimwe.

Ibi birasa neza n’ibyo Chimpreports yigeze gusohora muri Mata 2019, ibeshya ko ngo hari abasirikari b’uRwanda bavogereye Uganda ngo bagiye gushaka ibyo kurya. Uretse kwigiza nkana Uganda irabizi ko itarusha u Rwanda gufata neza abasirikari, n’ikimenyimenyi abasirikari ba Uganda birirwa basakuza ko batinda guhembwa, bikavamo gusahura abaturage.

Ibi ntibarabyumva mu Rwanda, ku buryo byagera aho umusirikari w’u Rwanda ajya “gushakisha ibiryo mu mahanga”. Ikindi, nubwo Chimpreports yahamyaga ko ifite amashusho y’abo basirikari b’u Rwanda binjiye rwihishwa muri Uganda, ntiyigeze iyashyira ahagaragara nk’uko abantu benshi babisabaga.

Abo bagaragu ba Gen. Kandiho ntibanaterwa isoni no kwivuguruza bisekeje. Ejobundi kuwa gatandatu, tariki 05 /06/2021, banditse ko umupaka wa Uganda n’uRwanda mu karere Rukiga ucunzwe cyane, kugirango Abanyarwanda batambukana ubwandu bwa Covid-19.

Nyamara imibare irerekana ko muri Uganda icyo cyorezo gica ibintu, dore ku munsi bandikaga aya mahomvu, abagande 1247 bari banduye icyo cyorezo, mu gihe mu Rwanda bari 43 gusa. Imiryango itari iya Leta nta munsi itagaragaza ko ruswa yamunze ubutegetsi bwa Uganda ariyo ituma bwarananiwe guhangana na Covid-19, none ibitaro ntibigifite aho gushyira abarwayi.

Ababonye umubyigano w’abitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Museveni batanambaye agapfukamunwa, biboneye ko nta ngamba na mba zo kwirinda ziri muri icyo gihugu. Ukibaza rero ukuntu abo banyarwenya batinyuka kuvuga ko uRwanda, rushimirwa imbaraga mu kurwanya Covid-19, ari rwo rwakwanduza Uganda ititaye ku ikwirakwira ry’iyo ndwara.

Mu by’ukuri rero, ibi biri muri gahunda ndende yo gusebya uRwanda ubutegetsi bwa Uganda bushyize imbere. Icyakora, abasesenguzi basanga ibi binyoma binagamije kurangaza abaturage ba Uganda, cyane cyane muri iki gihe havugwa iyicwa rya hato na hato ry’abadacana uwaka na Perezida Museveni. Abaturage bababajwe cyane n’iraswa rya Gen Andrew Katumba Wamala uherutse kurusimbuka, ariko umukobwa we n’umushoferi wari umutwaye bakahasiga ubuzima.

Mu kugerageza gucubya uburakari bw’abashinja ibyegera bya Perezida Museveni ubwo bugome, CMI irahimbira ibyaha uRwanda,kugirango abaturage babe aribyo bahugiraho. Barabeshya ariko umutego mutindi ushibuka nyirawo akihibereye!

2021-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Editorial 08 Apr 2019
Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Editorial 21 May 2021
Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Editorial 06 Nov 2018
Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA

Dore Icyo Utari uzi kuri “Secret Service” umutwe w’ abasore n’abakobwa bafite ubwenge budasanzwe barinda Perezida wa USA

Editorial 27 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 03 Aug 2020
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Editorial 25 Aug 2019
Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja
Mu Mahanga

Uganda: Umukobwa yatabawe yari amaze igihe kirekire akorerwa iyicarubozo na nyirabuja

Editorial 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru