Mu gihugu cya Ethiopia hategerejwe imikino ya CECAFA y’ibihugu ku bakinnyi batarengeje imyaka 23, ni imikino yari itegerejwe gutangira tariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021, gusa ubuyobozi bwa CECAFA bukaba bwatangajeko yimuwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere uhereye igihe irushanwa ryagombaga gutangirira ho.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa CECAFA, kuri uyu wa mbere habaye inama yo kwiga ku myiteguro y’iyi mikino, ni inama yanzuye ko iri rushanwa ryegezwaho inyuma ibyumweru bibiri.
Mu nama yitabiriwe n’abanyamabanga bakuru barindwi bemeje ko iri rushanwa rigomba gutangira tariki ya 17 Nyakanga 2021 rikazabera mu mujyi wa Bahir Dar wo mu gihugu cya Ethiopia.
Guhinduka kw’i iri rushanwa byatewe n’uko hari bamwe mu banyamuryango batangaje ko hari ibihugu bitabemerera kwitegura ndetse no kwitabira iri rushanwa kuko hari abashyizeho amabwiriza yo kutitabira ibirori kubera icyorezo cya Koronavirusi, bityo bikaba bigoranye ko hari ibihugu byabonekera igihe.
Aha muri iyo nama hasabwe ko habaho kwegeza inyuma irushanwa kugirango ayo mashyirahamwe abanze abone uburenganzira bahabwa na Leta bwo kwitabira ibirori bitandukanye.
Kugeza ubu habayeho izi mpinduka ku kwitabira iri rushanwa mu gihe umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sosthène yahamagaye abakinnyi 35 agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.
Amategeko y’iri rushanwa agena ko ryitabirwa ari abakinnyi batarengeje imyaka 23 kugeza mu mpera z’umwaka amarushanwa aberamo. Abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 ntabwo bemerewe kwitabira aya marushanwa.
Amategeko kandi yemerera igihugu kongeramo abakinnyi 3 barengeje imyaka 23 bityo umutoza mukuru HABIMANA Sosthène akaba yongereyemo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves nk’uko abyemerera n’amategeko n’amabwiriza y’irushanwa.
Ku ruhande rw’u Rwanda kandi bamwe mu bakinnyi batari mu marushanwa baraye bageze ahagomba kubera umwiherero kuri Hilltop Hotel i Remera aho byari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ku gicamunsi batangira imyitozo.
Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bagomba kwitabira iyi mikino:
Abanyezamu : NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC).
Abugarira : NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC).
Abo Hagati : RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium).
Ab’Imbere : NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England).