Laurence Mujawayesu yinjiye mu gicengezi mu mwaka wa 1997 ubwo yari afite imyaka 18 aho yahawe inshingano zo kuneka ahabaga hari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda, ndetse naho bashaka gutera bakica abaturage.
“Ubutumwa baduhaga bwari ubwo kujya kureba aho bajya kwica, Politiki ya ALiR na FDLR yari iyo kwica, batwigishaga ko umuhutu n’umututsi badateze kubana, ko abahutu bishe abatutsi none abatutsi baraduhindukiranye ko nitutabica bazatwica natwe” Laurence Mujawayezu
Ubwo ingabo z’abacengezi zatsindwaga Laurence Mujawayesu yajyanye nabo muri Kongo. Laurence yaje guhabwa ubutumwa bukomeye bwo kubana n’abayobozi bakuru aho yabanye na Maj Gen Rwarakabije na Gen Ngendahimana
Abantu bose bashakaga gutaha bakabivuga baricwaga. Wamiraga ibanga na nyoko ntubimubwire.
Ubwo MaJ Gen Rwarakabije yatahukaga, Laurence yavuzeko abayobozi bakuru ba FDLR bababwiraga ko babishe babanje kubafata amajwi banyuza kuri Radiyo.
Laurence yatashye afite inda nkuru muri 2003 yakirwa n’ingabo z’u Rwanda zo mu kigo cyabaga I Cyangugu, yahamaze iminsi ine yoherezwa Mutobo.
Laurence ubu ashyingiwe umusirikari mu ngabo z’u Rwanda aho bafitanye abana bane ndetse na musaza we Gaston Habineza nawe ni umusirikari mu ngabo z’u Rwanda.
Laurence Mujawayezu usibye kuba Pasiteri akuriye Koperative y’inkeragutabara mu Murenge wa Muhororo akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi mu mudugudu wa Gasovu, akagari ka Mubuga, Umurenge Muhororo akarere ka Ngorero.
Rea video yose hano