Amaraso arasama, kandi uzahemukira u Rwanda ntazigera ashyira umutima mu gitereko. Dore nk’ubu amakuru atugeraho avuye muri Mozambike, aravuga ko interahamwe n’ibigarasha biba muri icyo gihugu byatangiye guhinda umushyitsi byibaza noneho aho byerekeza, kuko byumva akabyo kashobotse.
Kubunza imitima byatangiye mu minsi ishize ubwo Perezida wa Mozambike yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ndetse hakavugwa amakuru y’uko Perezida Filipe Nyusi yagenzwaga no gusaba mugenzi we w’uRwanda, Paul Kagame, kumwoherereza ingabo zo kubungabunga umutekano ubangamiwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Iyi nkuru yateye ubwoba cyane imitwe y’iterabwoba, ndetse RNC ya Kayumba Nyamwasa ikora uko ishoboye ngo igikorwa cyo kohereza ingabo z’uRwanda muri Mozambike kiburizwemo, ariko ibyifuzo byayo byimwa agaciro, nk’uko bisanzwe.
Byageze n’aho uwitwa David Himbara, umugaragu wa Nyamwasa na Museveni, yikinisha akwiza ku mbuga nkoranyambaga ko ngo bageze ku mugambi wo gutambamira ingabo z’uRwanda, zikaba zitakigiye muri Mozambike. Ntimumbaze umwobo Himbara na bashebuja bihishemo kubera ikimwaro, kuko inkuru ibagezeho ibashegeshe bitavugwa.
Abajenosideri n’ abafatanyabikorwa babo b’ibigarasha barushijeho kudagadwa kuri uyu wa gatanu, ubwo Leta y’uRwanda yasohoraga itangazo rivuga ko mu minsi ya vuba igiye kohereza abasirikari n’abapolisi 1.000, bakajya mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yaribasiwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Iyo ntara kandi ni imwe mu zituyemo abo Banyarwanda b’abagizi ba nabi, cyane cyane interahamwe zahuze imijyi minini nka Maputo, zitinya gutabwa muri yombi.
Abantu basanzwe baduha amakuru yizewe batubwiye ko izo nzererezi ubu zatangiye gutekereza kuva muri Mozambike, zikajya muri za Malawi, Zambiya, Angola ndetse no mu bihugu byo muri aka karere nka Uganda, Tanzania, Kenya n’ahandi.
Ibi ni ugupfunda imitwe nk’uhiriye mu nzu ariko, kuko no muri ibyo bihugu, uretse Uganda yiyemeje kuba indiri y’abicanyi, abayobozi n’abaturage batagishaka gucumbikira inkoramaraso.
Aka wa mugani wa Gahini amaze kwica umuvandimwe we Abel rero, interahamwe n’ibigarasha isi itagiye kubibana ntoya! Ngaho nibatyaze amaguru, ariko amaherezo y’inzira ni mu nzu. Umunsi uzagera abo bagome bibone mu maboko y’ubutabera.