Nyuma y’aho uRwanda rwoherereje ingabo n’abapolisi 1.000 kugarura amahoro n’umutekano ahitwa Cabo Delgado, intara ya Mozambike imaze imyaka 4 yarashegeshwe n’ibikorwa by’iterabwoba, hari abazamuye ijwi bagaragaza ko ngo bitari bikwiye ko uRwanda rutabara muri Mozambike, kuko rutari muri SADC, Umuryango w’ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo byiyemeje ubufatanye burimo no gutabarana.
Abasimbukiye ku isunzu ry’inzu kubera ikimwaro, barimo OSSUFO NOMADE ukuriye ishyaka RENAMO ritavuga rumwe n’ubutegetsi, hakabamo Minisitiri w’Ingabo w’ Afrika y’Epfo , NOSIVIWE MAPISA Nqakula, n’Ikigo Mpuzamahanga cy’ Ubushakashatsi mu by’Umutekano”ISS”, nacyo gifite icyicaro i Pretoria muri Afrika y’Epfo.
Igitangaza abasesenguzi ni ukubona abantu bakabaye bahangayikishijwe n’abaturage ba Mozambike bicwa buri munsi, abandi basaga ibihumbi 800 bakaba bashwiragira kuko bavuye mu byabo, aribo barwanya igikorwa nk’icy’uRwanda cyo gutabara Abanyafrika benewacu bari mu kaga. Byaragaragaye ariko ko aba babura icyo batuka inka bati dore igiceye cyayo, babikora by’ishyari n’isoni gusa, no kujya mu kigare cy’abifitiye izindi nyungu za politiki.
Abafite imitekerereze ishaje nk’iy’ishyaka rya RENAMO baracyumva ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi bisobanuye kubushakira icyaha n’aho kitari, inyungu rusange z’abanyagihugu ukajugunya hirya. Iyo RENAMO imaze imyaka 46 ishinzwe. Yakabaye ifite ubunararibonye bwo gusesengura intandaro y’ikibazo cy’intambara mu ntara ya Cabo Delgado, no gutanga umuti urambye w’ikibazo. Byarayinaniye ihitamo kunenga ubutegetsi bw’igihugu cye bwasanze igikwiye ari ukwitabaza abafite ubushake n’ubushobozi bwo kugarura amahoro n’umutekano.
Abayobozi ba RENAMO bakabaye bibuka ko atari ubwa mbere Abanyarwanda batabaye abaturage ba Mozamike, kuko urugamba rwo kwibohora kwabo urubyiruko rw’Abanyarwanda rwarugizemo uruhare.
Minisitiri w’ingabo wa Afrika y’Epfo , Madamu Mapisa Nqakula yabaye uwa mbere mu kunenga igikorwa cyo kohereza ingabo n’abapolisi b’uRwanda muri Mozambike. Nyamara iki gihugu cyitwara nk’igihangange muri SADC, cyananiwe gufasha uwo muryango kohereza ingabo zawo kutabara abibasiwe n’iterabwoba muri Mozambike.
Afrika y’Epfo irarwanira kuba umugaba uukuru w’izo ngabo, nyamara ibintu biradogera muri icyo gihugu, aho abigaragambya basenya bakanasahura, bakaba bahanganye n’abashinzwe umutekano. Byari kuba byiza iyo Minisitiri Mapisa Nqakula yerura akavuga ko atasiga ibye bita imitemeri ngo ajye gupfundikira iby’ahandi.
Ikigo”ISS” ubundi gishinzwe gucukumbura umuzi w’ibibazo by’umutekano muri Afrika, byaba na ngomwa kigatanga inama y’uburyo byakemuka. Nyamara imyaka ibaye 4 ibikorwa by’iterabwoba biyogoza Mozambike, ISS yaratereye agati mu ryinyo. Aho kwerekana, mu buryo bwa gihanga, imiterere y’ikibazo cya Cabo Delgado n’uburyo iterabwoba ryaranduka, ISS ihangiyikishijwe n’uko ari Abanyarwanda bafashe iyambere bakajya gutanga imbaraga zabo.
Ese ikibazo ni uwabanje kujya Cabo Delgado, ni uzajyayo nyuma se, cyangwa icya ngombwa ni uko ikibazo gikemuka, abaturage bakarekeraho gupfa, abavuye mu byabo bagatahuka?
uRwanda ntirwagabye igitero cyo kwigarurira Mozambike. Abasirikari n’ abapolisi barwo bari muri icyo gihugu mu buryo buzwi kandi bwemewe n’amategeko. Batumiwe na Perezida Filipe Nyusi, ashingiye ku masezerano Mozambike n’uRwanda byasinyanye, kandi ni uburenganzira bwabyo busesuye. Keretse niba hari ba mpatsibihugu bumva ibi bihugu byombi byaragombaga gusaba uruhushya mbere yo gusinya amasezerano.
Ni byiza rero ko abanenga iki gikorwa babanza bagatanga umusanzu wabo mu gusesengura mbere na mbere imiterere y’ikibazo, naho kuguma mu matiku abantu bapfa uRwanda rwarabyanze. Ubuhamya bwatangwa n’abaturage bo muri Darfour muri Sudani, abo muri Sudani y’Amajyepfo, muri Santarafrika n’ahandi henshi uRwanda rwatabaye ubuzima bwari bugiye kuzima.