• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Ku munsi w’ejo urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwongeye kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 21 harimo na Angelina Mukandutiye n’ubundi ufite igihano cya burundu kubera ibyaha bya Jneoside yakorewe Abatutsi.

Mukandutiye yabwiye urukiko ko yasabye imbabazi kandi ko nanubu akizisaba nyamara wakwinjira mu kwiregura kwe ukumva ko agitsimbaraye ku byaha yakoze no kwirengangiza nkana ibikorwa bye n’ibyumutwe yabarizwagamo muri rusange.

Mu kwiregura ati “ndakuze mfite imyaka 70 murumva koko 20 mwankatiye nayimara? Nimumbabarire menyeko ubutabera bw’u Rwanda bugira imbabazi”

Ikigaragara nuko Mukandutiye atemera ubutabera asaba imbabazi. Mu kujijisha ahakana ibyaha aregwa yavuzeko ataraziko CNRD Ubwiyunge ari ishyaka ryashakaga intambara rikaba ryarateye igihugu rikiza abaturage.

Mukandutiye yahakanye icyaha cyo gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikari aho yavuze ko kuba abo yashishikarije igisirikare barabatwaye mu byiciro byabazwa Nizeyimana Marc yari umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cya CNRD.

Yavuze ko baramutse banavuze ko gushishikariza abakobwa kujya mu gisirikare ari icyaha na cyo yacyemera kandi akagisabira imbabazi. Aha nanone Mukandutiye ntiyari yakemeye ko kwinjiza abantu mu mutwe wa gisirikari utemewe ari icyaha.

Mukandutiye yavukiye mu cyahoze ari muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi akaba yarashakanye na Jean Sahunkuye ukomoka mu muryango wa Perezida Habyarimana.

Mukandutiye afitanye isano na Colonel Gervais Rwendeye umwe mu basirikari bakuru ba Habyarimana waguye ku rugamba barwana na RPF Inkotanyi. Nibwo yahise atangira kwanga Abatutsi bityo yirukanisha uwahoze ari Conseiller wa Secteur Rugenge asimburwa n’interahamwe Odette Nyirabagenzi.

Mukandutiye yayoboye Interahamwe ndetse ashishikariza abandi kwinjira muri uwo mutwe w’inkoramaraso, wakwanga ugafatwa nk’umwanzi kuko bavugaga ko ubwo uba mu mashyaka atavuga rumwe na MRND/CDR.

Mukandutiye hamwe n’abandi bantu bagera kuri 200 bigishijwe imbunda ahahoze Secteur Rugenge ubu hubatse ibiro bya RSSB, Mukandutiye yahise ahabwa inshingano zo gutanga imbunda mu nterahamwe ndetse akaba yarafatwaga nk’umukuru w’Interahamwe muri Secteur Rugenge.

Mu bwicanyi bwa Jenoside Mukandutiye avugwamo, ni ubwabereye muri CELA kuko Jenoside igitangira abari batuye mu Kiyovu cy’abakene n’ahandi bahise bahungira muri CELA, ikigo cy’abapadiri bera cyigisha indimi, avugwa cyane mu baje gutoranya abasore bagera kuri 70 bashyirwa mu modoka bajya kwicwa.

Mukandutiye kandi niwe wakoraga urutonde rw’abatutsi ndetse akamenya aho bahungiye haba muri St Paul, Ste Famille na CELA. Mukandutiye kandi yakoranye ubwicanyi na Lt Seyoboka woherejwe mu Rwanda avuye muri Canada.

Mu bandi bishwe kubera Mukandutiye, harimo, Kameya Andre wari Umunyamabanga Mukuru wa PL akaba yari afite n’ikinyamakuru cyitwaga Rwanda Rushya.

Mukandutiye n’Interahamwe bavumbuye Kameya Kigali iri hafi gufatwa na RPF Inkotanyi, tariki ya 14 Kamena 1994 maze bamushyira mu modoka bamuhambiriye bamujyana kumwica. Nyuma yo kumuzungurutsa Rond point iri rwagati mu mujyi wa Kigali ngo azesere inkotanyi zo muri CND.

Amazina Angelina Mukandutiye, Odette Nyirabagenzi, Col Ephrem Setako, yagarutsweho cyane mu gihe cy’urubanza rwa Col Renzaho Tharcisse, Arusha, nk’abantu bari bayoboye ubwicanyi.

2021-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Umudagekazi w’imyaka 93 yashyizwe muri gereza azira guhakana jenoside yakorewe Abayahudi: Kuki Ingabire Victoire n’abandi bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bo bakomeza kwidegembya?

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza  ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, akomoza ku gahinda ababyeyi baterwa n’ibiyobyabwenge mu bana

Ubwanditsi 19 Dec 2017
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020
Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Expo 2021: Bamwe mu bashaka gukoresha udukingirizo twagenewe abagore basubijwe

Ubwanditsi 30 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi
HIRYA NO HINO

Ragga Dee agiye gutaramira i Kigali nyuma y’imyaka ibiri agizwe Ambasaderi

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi
Mu Mahanga

Obama ahamya yuko Trump atamusimbura ku butegetsi

Ubwanditsi 10 May 2016
Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe
POLITIKI

Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru